Kuri uyu wa gatanu Police y’u Rwanda yagaragaje imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yafatiwe mu karere ka Rubavu iva muri Congo Kinshasa ipakiye inzoga zinjiye mu buryo bwa magendu n’urumogi rwinshi byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 25 y’u Rwanda. Urumogi ni ikiyobyabwenge bitemewe kiri mu biza imbere mu gucuruzwa cyane mu rubyiruko n’abakuru. Ingaruka […]Irambuye
*Kwishimira serivisi za ba noteri biri munsi ya 60%… Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibyerekeye itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, Evode Uwizeyimana yagarutse ku cyegeranyo cya RGB kigaragaza ko imitangire ya serivisi za ba noteri igicumbagira kuko iri munsi ya 60%, asaba aba bakozi ba Leta kwiminjiramo agafu kuko ibyemezo batanga biba bifite uburemere. […]Irambuye
Umuhanda Karongi –Ruhango ni umwe mu y’ibitaka minini (feeder road) ukoreshwa n’abatari bake, cyane cyane abatega imodoka mu duce dutuwe twa Buhanda (Ruhango) na Birambo na Kirinda muri Karongi. Mu gihe cy’imvura imodoka zihahurira n’akaga kuko uyu muhanda ari mubi. Ibibazo iza ONTRACOM zahagiriraga iza RITCO nazo ubu ziri guhura nabyo. RTDA ivuga ko ikora […]Irambuye
Umuryango w’abanyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye witwa RVCP uri guhugura abana b’abakobwa babyariye iwabo bo mu karere ka Huye, aba babyaye inda zitateguwe bavuga ko nyuma yo kubyara bibagora kwigarurira ikizere cyo kwiteza imbere kuko hari amahirwe menshi aba yarabacitse bityo ko baba bakeneye ababa hafi nk’aba baje kubahugura. Aba bakobwa […]Irambuye
Rusizi – Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, kuri station ya Police ya Kamembe harasiwe umusore witwa Jean Bosco Mahoro w’imyaka 25 ahita ahasiga ubuzima, uyu ngo yari agerageje gucika ubwo bari bavanywe mu bwiherero n’abandi bahafungiye. Umunyamakuru w’Umuseke i Rusizi avuga ko umurambo w’uyu musore ubu uri ku bitaro bya Gihundwe ahari n’abo mu […]Irambuye
Mu ijoro ryo kumuvuga ibigwi n’imyato kuri uyu wa gatatu, ababanye nawe bamuvuze biratinda kandi ntibacibwa intege n’imvura nyinshi yaguye ku Kimironko aho yari atuye. Mushiki we yavuze musaza we yavugaga ko ikimwaro ku mfura kirutwa n’urupfu, ubuzima bwe bwose ngo yabubayemo imfura. Iri joro ryarimo kandi inanga za Gakondo Group aho bacuranze zimwe muzo […]Irambuye
Gicumbi – Byari byiganjemo inzoga za Kanyanga, Chief Waragi, Zebra Waragi, African Gin n’ibibabi bya Mayirungi byangijwe uyu munsi mu kagari ka Rwankonjo mu murenge wa Cyumba hafi cyane y’umupaka wa Gatuna. Byose hamwe byari bifite agaciro ka miliyoni 25 zirenga. Police n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bongeye gusaba cyane abaturage gushyira ingufu mu kurwanya abitwa […]Irambuye
Ngoma – Rya Bendera na Banderole yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 byari ku Kagari ka Rubona, mu Murenge wa Rukumberi, mu Karere ka Ngoma bikaza kubura mu ntangiro z’iki cyumweru, kuri uyu wa Gatatu byombi byatoraguwe mu bwiherero bwa Koperative Umurenge SACCO ya Rukumberi. Kuwa mbere w’iki cyumweru nibwo hamenyekanye amakuru ko hari […]Irambuye
Huye- Mu mahugurwa bari gukorera mu karere ka Huye, Abanyamakuru banenzwe kuba badakunda gutangaza inkuru ku kamaro k’ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, nabo bakavuga ko umurimo wabo ari ugutangaza amakuru atari ukuyakora bityo ko abafite ubumenyi buhagije kuri izi ngingo babahugura kugira ngo bajye batangaza ibyo bafitiye ubumenyi. Abanyamakuru bavuga ko ubumenyi baba barakuye mu ishuri butabemerera […]Irambuye
Musenyeri Louis Muvunyi uyobora Diyosezi ya Kigali mu itorero ry’Abangilikani avuga ko uwateguye Jenoside yifuzaga ko u Rwanda rwibagirana mu bihugu bigize Isi kuko yashakaga ko Abatutsi bashira, abarokotse bakihorera ariko ko Abanyarwanda barebye kure bakirinda kugwa muri uyu mutego. Mu cyumweru gishize mu Rwanda hose hasojwe icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi […]Irambuye