Digiqole ad

Gicumbi: Uwarokotse avuga ko ibyo mu 1959 byacaga amarenga y’ibyabaye mu 1994

 Gicumbi: Uwarokotse avuga ko ibyo mu 1959 byacaga amarenga y’ibyabaye mu 1994

Abarokokeye muri uyu murenge bavuga ko ibyabaye mu 1994 byatangiye kera

Mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kunamira no kuzirikana abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Gicumbi, umutangabuhamya warokokeye muri aka gace yagarutse ku mateka agaragaza ko Jenoside yateguwe igihe kirekire kuva mu 1959 ubwo Abatutsi batangiraga kumeneshwa abandi bakicwa.

Abarokokeye muri uyu murenge bavuga ko ibyabaye mu 1994 byatangiye kera
Abarokokeye muri uyu murenge bavuga ko ibyabaye mu 1994 byatangiye kera

Abarokokeye muri aka gace bavuga ko banyuze mu nzira y’umusaraba ikomeye kubera imiterere y’aka gace kagizwe n’imisozi miremire n’ibibaya byatumaga bitaborohera guhunga no kwihisha.

Kabayiza Leonard avuga ko kuva kera mu mashuri bigishwaga iby’amoko kugira ngo abo mu bwoko bw’Abatutsi bagenzi babo babamenye bityo bakure bazi ko ari abanzi babo.

Uyu mutangabuhamya na we waje kwiga ubwarimu avuga ko iby’amoko babicengejwemo kuva kera by’umwihariko mu 1959 ubwo Abatutsi bari batangiye gutotezwa bigatuma bamwe bahunga igihugu cyababyaye.

Avuga ko n’ubwo ibyabaye mu 1994 byari ubugome bw’indengakamere ariko ibyabaye mu myaka yayibanjirije kuva mu 1959 byacaga amarenga ko Umututsi atifuzwa mu gihugu.

Uyu wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko umuryango we watwikiwe mu nzu mu 1994 bigakorwa n’abaturanyi be.

Kabayiza wasigaye ari wenyine mu bana umunani bavukanaga avuga ko byari bigoye kubana n’ibi bikomere ariko ko uko imyaka yagiye ishira yagiye yishakamo ikizere kugira ngo aharanire kwiybaka.

Uhagarariye Ibuka mu karere ka Gicumbi, Nyirarukundo Emelita yanenze abaturage ba Nyamiyaga baranzwe no guhishira abakoze Jenoside mu gihe cya Gacaca.

Gusa yashimye abagiye bahisha abahigwaga barimo n’abaturanyi be bahawe imbunda yo kwicisha Abatutsi ariko bakayikoresha mu kumurinda.

Mudaheranwa Juvenal uyobora akarere ka Gicumbi yashimiye abitanze bakamena amaraso kugira ngo ubu bwicanyi bwakorerwaga inzirakarengane buhagarare barimo ingabo zari iza RPA zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Uyu muyobozi watangaga ubutumwa bw’ihumure ku barokotse, yagize ati “ Ntimuheranwe n’Amateka ahubwo muharanire kwigira.”

Yijeje abarokotse ko ubuyobozi bw’akarere buzakomeza kubaba hafi, avuga ko abatishoboye bazakomeza kugenerwa inkunga ibafasha kwivana mu buzima bubi.

Uhagarariye Ibuka mu murenge wa Nyamiyaga,  Dufatanye Pliscila avuga ko nyuma ya Jenoside ubuzima bwari bugoye ku bari bamaze kubura ababo, abandi imitungo yabo yarangijwe indi igasahurwa ariko ko muri iyi myaka 23 ishize bamaze kwiyubaka.

Babanje gusabira abishwe
Babanje gusabira abishwe
Bunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside
Bunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside
Abayobozi b'akarere barimo n'abo mu nzego z'umutekano baje kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abayobozi b’akarere barimo n’abo mu nzego z’umutekano baje kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Meya Mudaheranwa avuga ko abitanze kugira ngo Jenoside ihagarare bakwiye guhora bashimwa
Meya Mudaheranwa avuga ko abitanze kugira ngo Jenoside ihagarare bakwiye guhora bashimwa
Abaturage bavuga ko bazakomeza guharanira ubumwe
Abaturage bavuga ko bazakomeza guharanira ubumwe

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

en_USEnglish