Digiqole ad

Rubavu: Abahinzi b’ibirayi barasaba ko amakusanyirizo yabyo avaho

 Rubavu: Abahinzi b’ibirayi barasaba ko amakusanyirizo yabyo avaho

Nyuma y’imyaka ibiri itangijwe hari abahinzi banenga imikorere y’amakusanyirizo y’ibirayi

Abahinzi n’abagura ibirayi mu mujyi wa Gisenyi baravuga ko amakusanyirizo y’umusaruro w’ibirayi yagiye ashyirwa ahnyuranye mu mirenge babona ateza izamuka ry’igiciro cyabyo kandi agahombya abahinzi ngo akungura ba nyirayo gusa. Bityo bo basaba ko yavanwaho.

Nyuma y'imyaka ibiri itangijwe hari abahinzi banenga imikorere y'amakusanyirizo y'ibirayi
Nyuma y’imyaka ibiri itangijwe hari abahinzi banenga imikorere y’amakusanyirizo y’ibirayi

Politiki y’amakusanyirizo y’ibirayi igamije gucunga umusaruro wabyo n’igiciro cyabyo ku masoko ngo kibe kimwe mu Rwanda hose bityo umuhinzi ntahahombere yatangijwe hagati mu mwaka wa 2015.

Mu isoko ry’ibiribwa rya Mbugangari mu mujyi wa Gisenyi, ababicuruza n’ababishora babizanye ku magare (bita Baporotere) baganiriye n’Umuseke bavuga ko kuva amakusanyirizo yagera iwabo mu mirenge babihombeyemo.

Nsanzabera Callixte wo mu murenge wa Mudende avuga ko ba nyiri amakusanyirizo ari bunguka kuko ngo buri birayi bisohotsemo bigiye kugurishwa babibonaho15%, ndetse ngo n’ibigiye kuribwa mu rugo byishyura iyo 15%.

Undi muhinzi witwa Stani wo muri Bugeshi wazanye ibirayi aha Mbugangari yabwiye Umuseke ko amategeko y’amakusanyirizo atuma hunguka ba nyirayo bitwaje ko ngo bagurishiriza abahinzi umusaruro.

Ati “{mu ikusanyirizo} Bafata uko babonye abakiliya nyuma Babura bagasaba ababitwara ku magare babizana hano Mbugangari bikaza biri hafi kubora tukabihomberamo.”

Abacuruza ibi birayi mu isoko rya Mbugangari bavuga ko ikusanyirizo ry’ahantu runaka ritegeka umucuruzi kugura nibura Toni eshanu kugira ngo bamugurishe ibirayi, ibi ngo bituma ibyinshi bijya mu mujyi wa Kigali aho babasha kugura byinshi kandi n’igiciro kikiyongera.

Aba bacuruzi bo ngo iyo baguze n’abanyamagare bagura ku kinyuranyo kiri hagati y’amafaranga 20 na 50 ku kiro ugereranyije n’ayo bagura ku makusanyirizo aba ari hejuru.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba kuri iki kibazo aherutse gusaba Akarere ka Rubavu gushyira amakusanyirizo mu maboko y’amakoperative y’abahinzi mu gukemura icyo kibazo.

Mu 2015 ari i Musanze, Minisitiri y’Ubucuruzi n’Inganda yasabye abarebwa n’ibikorwa by’amakusanyirizo y’ibirayi kuyigira iyabo kuko ngo igamije kurengera inyungu z’umuhinzi w’ibirayi no kunoza ubucuruzi bwabyo.

Yavuze ko iyi gahunda igamije gucuruza neza umusaruro w’ibirayi hagendewe k’uko isoko riteye.

Amakusanyirizo asanzwe ari mu maboko y’ingaga z’amakoperative y’abacuruza ibirayi mu Rwanda.

Alain K.KAGAME
UM– USEKE.RW/Rubavu

13 Comments

  • Nibyo rwose Ayo makusanyirizo y’ibirayi ndetse na Politiki iyagenga bigomba kuvaho kuko usanga bibangamiye cyane umuhinzi bikanamudindiza ndetse bikanabangamira umuguzi wa nyuma ku isoko, kuko agura ku giciro ahenzwe cyane. Ababyungukiramo ba mbere ni ba nyiramakusanyirizo kandi nyamara ntacyo baba bashoyemo.

    Umuntu rwose watumye aya makusanyirizo ajyaho (Minisitiri w’Ubucuruzi) ashobora kuba yaraguye mu mutego wa ba rusarurira mu nduru atabizi. Minisitiri abisinyira yari azi ko hari icyiza bizazana nyamara ahubwo ibintu byarushijeho kuzamba, bituma ibiciro by’ibirayi ku masoko bizamuka cyane kandi nyamara n’umuhinzi w’ibirayi ntacyo yungukamo ahubwo abihomberamo. Ba nyiramakusanyirizo aba aribo barya batavunitse, barya ibyo bataruhiye, basarura aho batabibye. Birababaje!!!!!

    • Very true! Ni kimwe n’abo iwacu twita abacunda: abagura amata y’aborozi bakayagemura…abo bacunda bishyiriraho igiciro bishakiye, n’ubuyobozi busa nk’aho ntacyo bubafasha mu gushyiraho biciro bijyanye n’isoko. Muri make, mu gihe umuhinzi/umworozi baza badafite ijambo ku musaruro wabo ntibateze gutera imbere, n’inzara ntiteze kuva murwa Gasabo. Abayise Nzaramba bari babibonye.

    • ntabwo amakusanyirizo azavaho kuko uwayashyizeho yari azi neza ibyo akora. yari abizi neza ko ntacyo bimariye umuhinzi cg umuguzi, icyo yarebaga si inyungu rusange, ni inyungu z’abacuruzi bamwe basahura aho batabibye, uratekereza, iyo yongeyeho 5frws ku kilo 1 cy’ibirayi, ku mwaka yinjiza angahe atarushye?

  • Igitekerezo cyaba baturage nta munyarwanda utagishyigikira kuko. kuva ibyitwa amakusanyirizo y’ibirayi yajyaho aribwo ibiciro byabyo byazamutse, ugasanga umuhinzi ntacyo yungukiramo ahubwo inyungu ari iz’ibifi binini bitunze ayo makusanyirizo. Ese abashyizeho iyi gahunda bazemera bumve ijwi ry’abaturage ribasaba gukuraho ibyo byiswe amakusanyirizo cyangwa bazakomeza bice amatwi kuko bo nta kibazo babibonamo? Erega twese tuba tubibonako ariya makusanyirizo y’ibirayi yangwa y’ibindi bihingwa nta kindi kiyihishe inyuma usibye gushaka kuzuza ibifu bya bake muri twe igihe abenshi iwabo ruba rukinga batatu na nzaramba. Bamwe batubwira gukunda igihugu nibakureho iyi politiki kuko ni mbi rwose, ni racket iba iri official.

  • UM– USEKE urakoze cyane. Uzi ko nari narayobewe impamvu ikiro cy’ibirayi cyanze ku manuka. Ni ukubera nyine abo bacuruzi bitambikamo hagati kandi badafite aho bahuriye n’umuhinzi.
    Abahinzi ubwabo abe aribo bakora amakoperative yo kugurisha umusaruro wabo. Biravuga iki? Biravuga ko utari umuhinzi avemo. Hanyuma abahinzi bahurire muri koperative zihinga ibirayi. Basarurire muri koperative ishinzwe gucuruza umusaruro muri RUBAVU, MUSANZE , KIGALI n’ahandi. Buri KARERE gahiniga ibarayi kagire Koperative , na UNION. Abo bandi bazamo gukora iki? Iyi ni chaine ishobora kwihaza rwose. Kandi igakora no kubirebana no kwongera umusaruro: Gushyikiriza abahinzi amafumbire n’imiti, kubagezaho imbuto n’ibindi. ABASHINZWE AMAKOPERATIVE MURI BURI DISTRICT (RUBAVU NA MUSANZE cyane cyane) muhure n’abahinzi maze mu byigeho. RWOSE barusahurira mu nduru bigireyo. None se ntimuzi ko na mbere byigeze kubaho, bikananirana(Giti cy’inyoni murayibuka?) Nyuma bikarangira Minisitiri ntibuka uwo ariwe abivanyeho. None se hari aho aya makusanyirizo ataniye n’ibyo byavuyeho? AMAFARANGA 50 yiyongeraho se si menshi? KINIGI yanze ku manuka pe. 350Frw ku kilo. Umweru nawo ni 250Frw ku kilo. Ibaze. BIVEHO, BIVEHO abaguzi bahumeke. Ubwo kandi niko ifaranga ryacu rihatera agaciro. ABADEPITE NABO BAREBWA N’IKI KIBAZO BASHAKE AMAKURU MAZE BABYIGEHO. BIRAKABIJE.

  • Ese ubundi mubona uwahinze ibirayi byamunanira kubicuruza? Ibiribwa si petrol ngo Leta irayivangamo. Usanga abaturage bahomba, ibiciro bizamurwa nabantu batagira icyo bongera ahubwo bameze nk’abasoresha.

    Biveho Biveho, Nkuko Leta yakuyeho umusoro w’umuturage uzanye ikintu ku isoko, nibi nabyo biveho.

  • Abarota ku manywa ni uburenganzira bwabo. Ntibizabuza abakama izo bataragiye batanakenura gukomeza gahunda yabo.

  • Jye narabyiboneye abunguka ni abacuruza ibirayi mu gihe abahinzi bagwamo.Muri rusange politiki y’ubuhinzi yakagombye gusubirwamo naho ubundi Nzaramba izaramba;

  • IBI BINTU BIGOMBA GUHAGARARA VUBA NA BWANGU KUKO NTIBITEZA IMBERE ABATURAGE AHUBWO BIGIYE GUTUMA UBUKENE BWIYONGERA! UBWO SE WAVUGA NGO AMAKUSANIRIZO Y’IBIRAYI AMAZE IKI NIBA ABATURAGE BARIKO BARAHOMBA BARIRA AYO KWARIKA?? Nyakubahwa Kanimba akwiye gusubiramo iibi bintu rwose, ibirayi bitunze benshi mu Rwanda nibareke kubikoreramo busness yinjiriza abantu bamwe kuko bizatuma umuturage azinukwa guhinga ibirayi maze tubibure mu gihugu hose, ubwo se niho tuzaba twungutse??!! Oya rwose byigweho neza ababizambya bigizweyo!

  • Ker abana babayobozi bigaga za secondaire mu Rwanda hamwe nabandi none abubu basigaye baniga za primaire nibiburamwaka hanze.barangiza ngo turakataje mwiterambere.Nzaba ndora.

  • ibi nibyo kbsa

  • ntabwo amakusanyirizo azavaho kuko uwayashyizeho yari azi neza ibyo akora. yari abizi neza ko ntacyo bimariye umuhinzi cg umuguzi, icyo yarebaga si inyungu rusange, ni inyungu z’abacuruzi bamwe basarura aho batabibye, uratekereza, iyo yongeyeho 5frws ku kilo 1 cy’ibirayi, ku mwaka yinjiza angahe atarushye?

  • Amakusanyirizo si ikibazo. Afite intumbero nziza kandi igomba gufasha umuhinzi no kurinda igiciro cyibirayi. Ahubwo ba rusahurira munduru nitwe dushaka ko amakusanyirizo azimira twongere twotse imyaka yabahinzi. Murabivuga nkabatabizi kuko mutari abahinzi.

Comments are closed.

en_USEnglish