Kuwa kane taliki 29 Gicurasi i Kabgayi mu karere ka Muhanga hasojwe amahugurwa y’abapolisi ku birebana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, aya mahugurwa akaba yarateguwe na komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu rwego rwo kongerera ubumenyi abayobozi ba polisi mu turere n’abagenzacyaha. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Celse Gasana yatangaje ko umutekano ariwo nkingi y’iterambere naho Chief Supertendent Gasana […]Irambuye
Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni na mugenzi we wa Lesotho Mothetjoa Metsing kuri uyu wa gatatu bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Aya masezerano ngo azashimangira ubufatanye mu rwego rw’imiyoborere myiza no kwegereza abaturage ubuyobozi. Aya masezerano aje akurukira urugendo shuri abayobozi bo muri iki gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika bagiriye mu […]Irambuye
Gatera Emmanuel Rudasingwa Umuyobozi wa Murindi Japan One Love project yita ku bamugaye ikorera ahitwa ku Kinamba cya mbere mu karere ka Gasabo, aravuga ko adashimishijwe na servisi ahabwa n’inzego za Leta mu gihe izi nzego zo zimushinja uburangare. Mulindi Japan One Love ubu yugarijwe n’ibibazo byo kwimurwa itaramenyeshwa aho izajyanwa, ariko kandi mu kwimurwa […]Irambuye
Abanyamategeko basanga amategeko y’u Rwanda adashobora guhana Mushimiyimana Elizabeth uherutse kubeshya ko yabyaye igisimba, kuko ngo nta tegeko rimuhana rihari uretse gusa kugayirwa ko yaba yatesheje agaciro zimwe mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda, ariko inzobere mu by’umuco yo ikavuga ko ari amahano kuva u Rwanda rwabaho. Nyuma yo kumva ko icyaha Mushimiyimana yakoze acyemera ndetse akaza […]Irambuye
Kuva kuwa mbere w’iki cyumweru turimo, tariki 27 Gicurasi, inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka z’u Rwanda n’u Burundi bongereye amasaha y’akazi ku mupaka wa Nemba mu karere ka Bugesera uhuza ibihugu byombi, igikorwa bemeza ko gifite inyungu nyinshi ku mpande zombi. Sebutege Ange umukozi mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rw’u Rwanda yatangarije Umuseke.rw ko iyongerwa ry’amasaha ryatewe […]Irambuye
27 Gicurasi – Kunshuro ya cyenda ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere(RDB) ishami ry’ubukerarugendo cyatangaje aho kigeze gitegura igikorwa cyo Kwita izina Ingagi. Iki ni igikorwa ngaruka mwaka byemezwa ko cyahinduye byinshi k’ubuzima bw’abanyarwanda mu iterambere k’uko hari uruhare rufatika bigira mu ingengo y’imari y’Igihugu. Nk’uko yabitangarije abanyamakuru Rica Rwigamba umuyobozi w’ubukera rugendo mu kigo k’igihugu gishinzwe […]Irambuye
Kubera izuba n’amapfa byakunze kuba mu murenge wa Rilima wo mu karere ka Bugesera byatumye abahinzi bamara imyaka irenga icumi badahinga ibihingwa by’igihe cy’umuhindo. Ibi byatumye umusaruro w’ubuhinzi uba muke cyane. Cyakora abo bahinzi batangaza ko ibiti byatewe iwabo byatumye imvura iboneka, ubu bakaba baratangiye guhinga ibihe byose by’umwaka. Umuhinzi witwa Rutihunza Jean yagize ati […]Irambuye
Muhanga – Abayobozi ku rwego rw’uturere cyane cyane inama ngishwanama zasabwe kuva muri za raporo gusa zo mu nyandiko zikamanuka mu baturage gukurikirana izo raporo ku karengane ziba zabagejejweho. Byasabwe na Pauline Gashumba umuyobozi ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa n’ibyaha bijyanye nayo ku rwego rw’Umuvunyi mu gihugu ubwo yagiranaga inama n’abo bayobozi mu karere ka […]Irambuye
Mu rwego rwo kongera ubumenyi mu gufata neza ibidukikije no ku bibungabunga, ndetse no gufata neza umutungo Kamere, ishyirahamwe ryo guteza imbere ubushakashatsi mu by’ubuhinzi muri Afurika y’Uburasirazuba ndetse na Afurika yo Hagati ASAREKA ku bufatanye n’ikigo gishinzwe ubushakashatsi mu by’Ubuhinzi mu Rwanda RAB bari mu mahugurwa y’iminsi itanu. Aya mahugurwa akaba agamije kwiga uburyo […]Irambuye
Mu miryango y’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ahatandukanye mu bigo by’amashuri makuru n’ayisumbuye bagira umuco mwiza wo gukora ibirori byo kwakira abanyeshuri bashya ndetse bagasezeraho abarangije. Mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali, KIE muri week end ishize habaye umugenzo nk’uyu mwiza aho mu byishimo byinshi buri wese muri aba banyeshuri aba yumva uyu munsi yawugize […]Irambuye