Digiqole ad

U Rwanda na Lesotho byemeranyijwe ubufatanye

Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni na mugenzi we wa Lesotho Mothetjoa Metsing kuri uyu wa gatatu bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Aya masezerano ngo azashimangira ubufatanye mu rwego rw’imiyoborere myiza no kwegereza abaturage ubuyobozi. 

Mothetjoa Metsing na James Musoni
ba Ministre Mothetjoa Metsing (ibumoso) na James Musoni

Aya masezerano aje akurukira urugendo shuri abayobozi bo muri iki gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika bagiriye mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize rugamije kwigira ku Rwanda mu birebana n’imicungire y’abakozi ishingiye ku mihigo no kwegereza abaturage ubuyobozi nkuko bitangazwa na Orinfor.

By’umwihariko, Minisitiri w’intebe wungirije akaba na ministre w’ubutegetsi bw’igihugu wa Lesotho Mothetjoa Metsing, avuga ko hari byinshi mu bihugu bya Afurika byakwigira kuri gahunda yo gukemura ibibazo ikorerwa n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu Rwanda ku bufatanye n’abaturage, avuga ko ifasha mu kwihutisha ubutabera.

Minisitiri Metsing avuga ko muri byinshi muri ibi bihugu hagaragara ubwiyongere bukabije bw’amadosiye y’imanza rimwe na rimwe ngo zitakagombye kuregerwa mu nkiko.

Yagize ati :« Uzasanga imbaraga n’umwanya bikoreshwa mu guca urwo rubanza birenze kure ikiregerwa ariko kubikemurira ku rwego rw’ibanze birihuta kurushaho kandi urengana agahabwa ubutabera vuba byihuse».

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’u Rwanda James Musoni avuga ko ubufatanye n’igihugu cya Lesotho bufunguye amarembo y’imikoranire hagati y’u Rwanda n’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika.

U Rwanda na Lesotho bisanzwe bifitanye imibanire myiza. Mu kwezi k’ukuboza umwaka ushize, Minisitiri w’intebe wungirije wa Lesotho akaba na minisitiri ufite mu nshingano ze ubutegetsi bw’igihugu, Mothetjoa Metsing yitabiriye isabukuru yo kwizihiza imyaka 25 umuryango RPF Inkotanyi umaze ubaheyo.

 UM– USEKE.RW

en_USEnglish