Digiqole ad

Umupaka wa Nemba watangiye gukora amasaha 18/24

Kuva kuwa mbere w’iki cyumweru turimo, tariki 27 Gicurasi, inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka z’u Rwanda n’u Burundi bongereye amasaha y’akazi ku mupaka wa Nemba mu karere ka Bugesera uhuza ibihugu byombi, igikorwa bemeza ko gifite inyungu nyinshi ku mpande zombi.

Umupaka wa Nemba
Umupaka wa Nemba

Sebutege Ange umukozi mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rw’u Rwanda yatangarije Umuseke.rw ko iyongerwa ry’amasaha ryatewe n’uko bashakaga kurushaho koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu kumipaka kuko ngo hari igihe habaga hari nk’umuntu ushaka kwambuka ngo ajye mu Burundi cyangwa aveyo ajye mu Rwanda ariko akagira ikibazo cy’imipaka yafunze hakiri kare.

Agira ati :“Wasangaga hari nk’abantu babaga bakeneye gukora amasaha 24, hari ibicuruzwa bashaka kwinjiza, bakeneye kunyura kuri uriya mupaka bikababera imbogamizi, ko isaha ntarengwa ari saa kumi n’ebyiri.

Kuri gahunda nshya akazi kazajya gatangira kuva saa Kumi za mugitondo karangire saa yine za nijoro aho kuba saa kumi n’ebyiri nk’uko byari bisanzwe, bivuze ko amasaha yavuye ku masaha 12, aba 18, ariko kandi ngo intumbero n’uko imipaka yose y’u Rwanda yakora amasaha 24 kuri 24.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Big up!

Comments are closed.

en_USEnglish