Digiqole ad

Ubuyobozi nibusesengure akarengane bive mu nyandiko gusa – Gashumba

Muhanga – Abayobozi ku rwego rw’uturere cyane cyane inama ngishwanama zasabwe kuva muri za raporo gusa zo mu nyandiko zikamanuka mu baturage gukurikirana izo raporo ku karengane ziba zabagejejweho.

Pauline Gashumba mu nama i Muhanga
Pauline Gashumba mu nama n’abayobozi i Muhanga

Byasabwe na Pauline Gashumba umuyobozi ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa n’ibyaha bijyanye nayo ku rwego rw’Umuvunyi mu gihugu ubwo yagiranaga inama n’abo bayobozi mu karere ka Muhanga kuri uyu wa 22 Gicurasi 2013.

Muri iyi nama abayobozi babanje kwibukiranya ku bubi bwa ruswa n’akarengane bituma abaturage badahabwa ibibagenewe bakagura uburenganzira bwabo ibi ngo bigasubiza inyuma itangwa rya servisi zinoze ndetse bikadindiza amajyambere.

Pauline Gashumba avuga ko amategeko ateganya ko inama ngishwanama ku rwego rw’Akarere arirwo rugomba gusesengura raporo zitangwa ku bijyana na ruswa n’akarengane kugirango bazisesengure maze bafate umwanzuro.

Yagize ati:  “ntimukabone ibintu mu nyandiko ngo mwumve ko ari inyandiko gusa ahubwo mukurikirane mushake umwanzuro w’ibiba bikubiye cyangwa byihishe inyuma  muriyo”.

Yavuze ko bimwe mu bitangazwa mu makuru nabyo bishobora kuba byabafasha mu kumenya ahavugwa akarengane na ruswa kugirango bibashe gukumirwa cyangwa kurwanywa.

Ati: “Ibyandikwa mu binyamakuru nabyo bishakirwe umuti kuko niba banditse ngo gitifu runaka yakubise umuturage bikurikiranwe, barebe imvo yabyo kuko bishobora kuba ari akarengane”.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yo mu karere ka Muhanga bari muri iyi nama babajije niba bazajya bafata n’ibihano ku bagaragayeho ruswa, Gashumba abasubiza ko bo batemerewe gufatira ibihano abantu ko ahubwo batanga raporo ku bashinzwe kubikurikirana.

Buri gihembwe inama ngishwanama yo kurwanya ruswa n’akarengane isabwa gutanga raporo ku nama ngishwanama ku rwego rw’Umuvunyi.

Abayobozi b'inzego z'ibanze bumva umuyobozi ku rwego rw'Umuvunyi
Abayobozi b’inzego z’ibanze bumva umuyobozi ku rwego rw’Umuvunyi

MUHIZI Elisée
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Muhanga babyica babizi,uzi kumara amezi n’amaezi wirirwa wiruka k’umuntu umusaba service yarayikwimye,ahubwo bajye batubwira tubavuge mu mazina kuko ibya service mu karere ka Muhanga bidasobanutse. Abakozi bo mu butaka niba baba bazi icyo baje gukora ntabwo tubizi

  • Uzagere igisagara urebe .

  • ntibakirirwe baduttesha igihe !!! ababirwanya ssse sibo basuubira inyuma bakabikora???

  • njye nagiye muhanga ndumirwa! simba mu Rwanda ariko nahavuye numva mpanze rwose! ibaze nawevkujya gushaka notaire w’ akarere bigafata icyumweru! none ngo ari mu nama, bwacya nngo ni uko(kandi bakamukereka yizungurukira hanze). mbese nagize umujinya nibaza icyo mu Rwanda bita service nziza! wagiye gushaka ibindi byangombwa se! niba aruko iyoborwa n’ umudamu birakabije! gusa ntabapfira gushira ku murenge wa Nyamabuye batanga service neza, bakubashye, ntakugutuka mbese narabakunze! ariko akarere!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish