Ubuyobozi bw’ikigo gihuza ibigo by’imari ziciriritse AMIR, burasaba abarokotse jenoside bagize itsinda Komezubupfura ndetse nabagenzi babo muri rusange guharanira kwigira bakoresha neza ubushobozi bafite kandi bakagana ibigo by’imari n’amabanki bazigama ndetse banakoresha inguzanyo. Ibi iki kigo kikaba cyarabitangaje ubwo cyasuraga abarokotse Jenoside bo mu itsinda Komezubupfura b’i Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge mu karare ka […]Irambuye
Ubwumvikane buke hagati y’aba nyir’ishuri ryisumbuye rya APACOPE ndetse n’Abalimu bukomeje kugira ingaruka ku banyeshuri biga kuri iki kigo, by’umwihariko kuri iki cyumweru iki kibazo cyari cyahagurukije ababyeyi barerera kuri iri ishuli riherereye ku Muhima muri Nyarugenge kugira ngo baze baganire n’abayobozi n’abarimu gikemuke ariko nabo bahageze basanga ikigo kirafunze na telefone z’abayobozi b’ikigo zifunze. […]Irambuye
Umuryango ROPC (Rwanda Organization for Professionals Consultants) urakangurira abanyamuryabo bawo gukorana umurava mu gushaka icyateza imbere uyu muryango ndetse baharanira n’iterambere ry’igihugu muri rusange. Mu nama yabaye mu mpera z’icyumweru gishize; Makuza Jean Marie Vianney Umuyobozi mukuru wa ROPC yashimiye abanyamuryango kubyo bamaze kugeraho. Yagize ati “Twatangiye tutagera ku bantu 10 none ubu tumaze kurenga […]Irambuye
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Froncois Xavier aravuga ko ihohoterwa rikorerwa abana rikigaragara no mu karere ka Ruhango ahakiri ababyeyi bataramenya uburenganzira bw’umwana. Yabivuze ubwo umushinga compassion Internationale wizihizaga umunsimpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika mu karerekaRuhango. Munsanganyamatsiko y’uyumwaka aho igira itiʺduteze imbere imibereho myiza twamagana imirimo mibi ikoreshwa abana”, umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yatangarije UM– USEKE ko […]Irambuye
Ibikorwa byiza ntibigira iherezo nkuko bitangazwa na MTN Rwanda, ariko iminsi 21 y’ibikorwa by’urukundo ku muryango nyarwanda bari batangije yasojwe none kuwa 21 Kamena 2013. Iyi minsi yari yiswe “21 Days of Y’ello Care” yasorejwe ku ishuri ryisumbuye rya Rwanyanza mu murenge wa Jabana akagari ka Ngiryi mu karere ka Gasabo. MTN Rwanda yatanze ibikoresho […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19/06/2013, mu Intara y’Iburasirazuba yasuzumwe imihigo Uturere twahize mu mwaka utaha wa 2013/2014 hagamijwe kurushaho kuyinoza. Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yavuze ko muri rusange imihigo y’umwaka wa 2013/2014 mu Ntara y’Iburasirazuba izibanda mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwa remezo, Gahunda ndende z’Igihugu nka EDPRS II n’izindi. Iyi gahunda yo gusuzuma […]Irambuye
Komisiyo ishinzwe kugenzura umutungo n’Imali bya leta (PAC) mu magambo ahinnye y’icyongereza, iratangaza ko igiye guhindura itegeko ryerekeye imicungire y’imitungo idafite beneyo. Mu rugendo abagize komisiyo ishinzwe kugenzura umutungo n’imali bya leta mu nteko ishingamategeko umutwe wa badepite, bagiriye mu karere ka Muhanga 18/06/2013, batangaje ko kubera Jenoside, hari imitungo y’abantu itari ifite abayicunga cyangwa […]Irambuye
Nkuko twari twabibagejejeho mu nkuru ku cyifuzo cy’umusaza Rutayisire cyo kubonana na Perezida Kagame, ibyo yibwiraga ko ari inzozi bikaba mu minsi 13 gusa. Nyuma yo kubonana na Perezida Kagame ku cyumweru, kuri uyu wa mbere nimugoroba Umuseke waganiriye na muzehe Rutayisire Gerivasi ku kubonana kwe na Perezida Kagame. Umunyamakuru Jean Damascene Ntihinyuzwa w’Umuseke ari […]Irambuye
Abatuye mu cyarabu,abanyeshuri ba kaminuza ndetse n’abakorera ibikorwa bitandukanye mu karere ka huye bishimiye itangira gukorwa ry’umuhanda wo mu cyarabu nyuma y’imyaka itatu bishyirwa mu mihigo ariko ntibikorwe. Hari ku itariki 7nzeri 2012,ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene yatangarije Umuseke.rw ko umuhanda uca ahitwa ‘mu cyarabu’ iyo uza kuba waruzuye Akarere ayoboye kari […]Irambuye
Aba ni abagabo babiri Nzabahimana Augustin na Niyonsaba Jean Claude bafungiye kuri station ya Police ya Kanzenze mu karere ka Rubavu, bemera ko bateka imitwe biyita abayobozi bagasaba amasoko. Bemeye kandi ko bafite ihuriro rinini mu turere twinshi riyobowe n’uwitwa Gaspard. Aba bagabo bafashwe ubwo batekeraga umutwe umucuruzi witwa Niyotwagira JMV bakamubwira ko ari abayobozi […]Irambuye