AERG-KIE: Abanyeshuri bashya bakirwa n’abarangije mu birori
Mu miryango y’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ahatandukanye mu bigo by’amashuri makuru n’ayisumbuye bagira umuco mwiza wo gukora ibirori byo kwakira abanyeshuri bashya ndetse bagasezeraho abarangije.
Mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali, KIE muri week end ishize habaye umugenzo nk’uyu mwiza aho mu byishimo byinshi buri wese muri aba banyeshuri aba yumva uyu munsi yawugize uwe cyane.
Uhagarariye Abanyeshuri bibumbiye muri AERG KIE Hagenimana Théoneste, muri uyu muhango yavuze ko iyi ari gahunda yashyizweho na AERG KIE igamije gutsura umubano habati y’abana bashya na bakuru babo baba bashoje muri AERG-KIE.
Mu bintu byinshi byagezweho na AERG-KIE nk’uko Théoneste yabivuze harimo igikorwa kiswe Back home,cyari kigamije kongera guhura hagati y’Abanyeshuri barangije KIE bagasabana na bagenzi babo bahiga .
Yongeyeho ko hari n’igikorwa cyo gushyira inka mu rwuri rwa Nyagatare ,aho buri mu ryango wa AERG,ugomba kohereza inka,avuga ko bamaze kugera kuri iyo ntego kugero rwa 70%.
Uhagarariye Umukuru wa AERG-Nationale Ruzimbana Méthode yabukije abana ba AERG ko intego ya AERG ari kubaka ejo heza, kandi ko ibyo bitagerwaho hatabayeho kwiga ndetse no gutsinda, kwirinda ibyorezo nka SIDA,kwirinda ibiyobyabwenge n’indi myitwarire mibi.
Habimana Christian wavuze mu izina ry’abanyeshuri bashoje muri AERG-KIE, yavuze ko badashobora kuzatererana barumuna babo baje gutangira n’abakiri mu ishuri ko bazakomeza kubaba hafi uko bazashobora.
Umushyitsi mukuru yari Bizimana Jean Baptiste yashimiye AERG-KIE kubera ukuntu yitwara, ati: “KIE yishimira imikoranire myiza igirana na AER-KIE”.
Uyu munsi wasusurukijwe n’itorero Ikirezi mu mbyino za Kinyarwanda, ndetse urangwa no gusabana n’imikino itandukanye yo kwishima.
Jean Pierre Nizeyimana
UM– USEKE.RW
0 Comment
ok nibyiza cyane birashimishije,nandi maka minuza abigireho na scondaire. AERG dushyire hamwe twese tuza murane twiteze imbere n’ Igihugu cyacu( AERG imbere heza haharanirwa)
Comments are closed.