Kudahinga mu gihe cy’umuhindo bihombya abahinzi b’i Rilima
Kubera izuba n’amapfa byakunze kuba mu murenge wa Rilima wo mu karere ka Bugesera byatumye abahinzi bamara imyaka irenga icumi badahinga ibihingwa by’igihe cy’umuhindo. Ibi byatumye umusaruro w’ubuhinzi uba muke cyane. Cyakora abo bahinzi batangaza ko ibiti byatewe iwabo byatumye imvura iboneka, ubu bakaba baratangiye guhinga ibihe byose by’umwaka.
Umuhinzi witwa Rutihunza Jean yagize ati “ubundi ntitwari tumenyereye guhinga mu gihe cy’umuhindo kuko twakunze kugira izuba rirenza ukwezi kwa cumi, twahinga bikuma. Twahisemo rero guhinga mu kwezi kwa gatatu gusa, tugasarura mu kwezi kwa gatandatu”.
Uyu mugabo kandi atangaza ko abahinzi bahereye ko bareka guhinga mu gihe cy’umuhindo gitangirana n’ukwezi kwa cyenda kubera izuba rikabije ryaterwaga n’uko imisozi yari yambaye ubusa. Ubugesera ngo bwari bwarabaye ubutayu kubera itemwa ry’amashyamba no gucana amakara.
Kubera iyo mpamvu aka gace kakunze kurangwa n’ubukene n’inzara byateye bamwe gusuhuka bakajya gukorera amafaranga no gukorera ibiryo hirya no hino mu tundi turere, cyane cyane mu duce twahoze ari Umutara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rilima, Bwana Gasirabo Gaspard avuga ko na nyuma y’umwaka wa 2000, byagiye bigaragara ko ibihe bitizerwaga cyane cyane mu gihe cy’ihinga cy’igihembwe cyitwa cy’umuhindo kuko abahingaga icyo gihe imyaka yabo yahitaga yuma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rilima kandi yadutangarije ko impungenge agifite ari uko hari abahinzi bakigaragaza ingingimira bakaba badashaka guhinga mu gihe cy’umuhindo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rilima kandi atangaza ko ayo mapfa yari yarateye abaturage ubwoba bushingiye kugeza n’aho iteganyagihe rigaragarije ko ikirere kirimo imvura, ariko kubera amateka, abaturage ntibizera neza ko ari ukuri.
Abahinzi twabasanze mu kagari ka Kimaranzara, batubwiye ko mu Bugesera hakunze kuva izuba ryinshi cyane, ku buryo hari n’iryigeze kuva umwaka wose. Ibihe by’amapfa babigize mu myaka ya 1999 na 2000 ubwo havaga izuba ryinshi ryateye abantu gusuhukira mu tundi turere. Ngo izuba ryakomeje kuba rynshi uko imyaka yagiye ikurikirana.
Cyakora, Gasirabo Gaspard yatubwiye ko imyaka imaze kuba itatu imvura igwa neza ndetse ikanaba nyinshi, ariko abaturage bakagaragara nk’abagifite impungenge. Ingamba bafashe zikaba ari ugushyira ingufu mu bukangurambaga ngo bakangurire abahinzi kwitabira guhinga ibihe byose kuko bigaragara ko abahinze mu myaka ibiri ishize bejeje neza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rilima kimwe n’abaturage twaganiriye, bemeza ko hakozwe inama nyinshi mu tugari no mu midugudu, hakaba n’inama zagiye zihuza abahinzi gusa, hanabaho kubiganiraho hagati y’abahinzi bibumbiye mu matsinda kugira ngo bemere gutangira guhinga ibihembwe byose.
Uwitwa Twagirimana Antoine avuga ko ikirere cyabo kimaze kuba cyiza kuko mu mwaka ushize wa 2012 hari abantu bahinze mu gihe cy’umuhindo kandi bakabona umusaruro mwiza. Uyu muhinzi asobanura ko impinduka ziriho zagaragaye mu myaka ibiri ishize. bagahinga mu gihe cy’umuhindo bose bakaba barejeje. Ibi ngo byatumye batangira gutinyuka.
Umwe mu batinyutse guhinga mu muhindo ushize witwa Kwizera Pirimiyani, yatubwiye ko yahinze ibigori, ibishyimbo, ubunyobwa na soya kandi yabonye umusaruro mwiza. Rutihunza Jean na we ngo yasaruye imifuka itandatu y’ibishyimbo, anayikuramo amafaranga ibihumbi magana atatu.
ANARWA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ubu,ikibazo cyabayeho imvura yabaye nyinshi yica imyaka ubu umusaru ro wabaye muke kubera imvura nyinshi,ikindi kd ndanenga abayobozi ba kagari ka karera babeshe abaturage ko bazabaha imbuto,amaso agahera mukirere,bityo rero bisubireho kk kuvugisha ukuri nibyo byambere.
Comments are closed.