Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye “BRALIRWA” rurimo kubaka ishuri ry’imyuga mu Murenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu mu rwego rwo guha amahirwe Abanyarwandanda batandukanye kugera ku mashuri y’imyuga ariko kandi muri iri shuri hakazanatorezwamo abanyeshuri bashobora kuzakora mu nganda zayo. Biteganijwe ko iri shuri niryuzura rizakira abanyeshuri mu masomo atandukanye harimo ibijyanye n’amazi n’amashanyarazi, gukanika, […]Irambuye
kuri uyu wa kabiri tariki 21 Gicurasi 2013 ,Umutwe w’abasirikare 120 bo mu ngabo z’u Rwanda bashinzwe ibijyanye n’ubwubatsi bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo bagarutse. Maj Rudakubana Rujugiro wari uyoboye iri Aba basirikare bakoze ibikorwa by’ubwubatsi bitandukanye muri iki gihugu bubaka ibikorwa remezo birimo ibigo by’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye. Agira ati:” Twafashije […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri tariki 21 Gicurasi Polisi y’igihugu mu Karere ka Musanze yataye muri yombi abantu 17 bakekwaho gukopera no gukorera abandi ibizamini by’impushya z’agateganyo (permit provisoir). Nk’uko tubikesha urubuga rwa Polisi muri aba bafashwe 16 bari basanzwe batunze impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga, naho umwe yari umwarimu wigishaga amategeko y’umuhanda muri rimwe […]Irambuye
Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangaje ko igihe cyo gusohora impushya zo gutwara ibinyabiziga ku bazitsindiye cyagabanutse. Iri shami rivuga ko igihe cyo kuzikora no kuzisohora kigiye kugabanuka, abantu bakajya bazibona mu gihe cy’ibyumweru bibiri nyuma yo gutsinda ibizamini bitangwa n’iri shami. Chief Supt Bahizi Felly, Umuyobozi wa Polisi mu ishami […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere Polisi y’Igihugu yo mu karere ka Nyagatere, Akagari ka MatimbaII, Umurenge wa Matimba yataye muri yombi abagore batanu bakurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge na magendu. Amakuru dukesha Polisi y’igihugu avuga ko aba bantu bafashwe ubwo kuwa 20 Gicurasi hakorwaga umukwabu muri aka gace. Abatawe muri yombi ni Mujawayezu Victoire w’imyaka 35y’amavuko akaba yafatanywe […]Irambuye
Mu muhango wo kwerekana igikombe u Rwanda rwatsindiye mu bijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu isakazabumenyi Nsengimana Philbert yavuze ko ishuri Africa Digital Media Academy ryatangiye mu Rwanda mu 2012 rizahindura byinshi mu ikoranabunga rikoresha amashusho ndetse ngo mu gihe kizaza u Rwanda rushobora kuzaba rukora filimi ziri ku rwego rw’izikorerwa Hollywood […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuwa gatandatu, Police mu karere ka Bugesera yagiranye inama yagutse n’abamotari n’abatwara amagare mu karere ka Bugesera, aho bacoce ibibazo bibatanya birangira bemeranyije gufatanya mu gukumira ibyaha. Supt Nshuti Athanase, umuyobozi wa Police mu karere aganira n’ababa bakora uyu murimo wo gutwara abantu ku buryo buciriritse, yababwiye ko babigizemo ubushake ibyaha bikomoka […]Irambuye
Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2013, Dr Crispus Kiyonga Minisitiri w’Ingabo mu gihugu cya Uganda yatangije ku mugaragaro amahugurwa ya EASF yitabiriwe n’abasirikari n’abapolisi barenga 1200 bo mu bihugu bitandukanye biri muri uyu mutwe. Aya mahugurwa yiswe Amahoro muri Afurika y’Uburasirazuba yitabiriwe n’Abapolisi, Abasirikare n’abasivile 10 baturutse mu bihugu biri muri uyu mutwe, […]Irambuye
Mu mpera z’icyumweru gishize polisi Y’Igihugu yataye muri yombi umusore witwa Niyongabo Fabrice w’imyaka 26 y’amavuko ubwo yafatirwaga mu cyuho ashaka guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50. Amakuru dukesha Polisi avuga ko Niyongaba yafatanywe urumogi mu Karere ka Bugesera ho mu Murenge wa Nyamata ashaka kwerekeza I Kigali maze umupolisi amufashe ashaka […]Irambuye
Abantu bane kuri batandatu baguye mu mpanuka y’igorofa ya Barigye Geoffrey mu Mujyi wa Nyagatare ho mu Ntara y’Iburasirazuba bashyinguwe ku bufatanye bw’Akarere, abaturage n’ibitaro by’akarere. Ubuyobozi bw’Akarere bushima uruhare abaturage bagize mu bikorwa by’ubutabazi kugeza ku mihango yo gushyingura nk’uko Orinfor ibitangaza. Aba bantu bane bashyinguwe mu irimbi rya Mirama n’irya Barija mu Murenge […]Irambuye