U Rwanda mu rugamba rwo kubungabunga Ibidukikije
Mu rwego rwo kongera ubumenyi mu gufata neza ibidukikije no ku bibungabunga, ndetse no gufata neza umutungo Kamere, ishyirahamwe ryo guteza imbere ubushakashatsi mu by’ubuhinzi muri Afurika y’Uburasirazuba ndetse na Afurika yo Hagati ASAREKA ku bufatanye n’ikigo gishinzwe ubushakashatsi mu by’Ubuhinzi mu Rwanda RAB bari mu mahugurwa y’iminsi itanu.
Aya mahugurwa akaba agamije kwiga uburyo bwo kurinda ibidukikije ndetse no kubungabunga umutungo kamere kugira ngo bibe byafasha gukurura abakerarugendo baza kureba ibyo bidukikije.
Bakaba kandi bashaka kurebera hamwe ko haboneka umwuka mwiza uterwa n’ibidukikije bisukuye, kandi tube twanareka kwangiza umutungo kamere dufite cyangwa tumenye kuwubyaza umusaruro kugira ngo tube twareka gutega ikiganza dutegereje buri gihe ibituruka hanze.
Umwe mu bashakashatsi ba RAB Arbert Ruhakana mu kiganiro na UM– USEKE.RW yatangaje ko aya mahugurwa bari kungukiramo byinshi bizabafasha kongera imbaraga zisanzwe zikoreshwa mu ku bungabunga ibidukikije mu Rwanda.
Ibi ngo bizafasha kongera umusaruro u Rwanda rusanzwe rukura mu bidukikije kandi bikazanongera umusaruro ku buhinzi kuko ubutaka buzaba bwarafashwe neza, amazi yarafashwe neza, bikazatuma ubwo butaka bwera neza bugatanga umusaruro uhagije abaturage bakabona ibibatunga.
Ayo mahugurwa ahuje abashakashatsi baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Uganda, Kenya, Ethiopia, Eritrea na Madagascal bakaba bose bahamya ko ayo mahugurwa yatanzwe n’inzobere zaturutse mu ishyirahamwe ASARECA ari zo Apophia Muhindura wo mu gihugu cya Kenya na Gertrude Night usanzwe ari umushakashatsi ukomoka mu gihugu cy’Ubugande akaba akorera mu kigo cya RAB, azahindura byinshi bitagendaga neza ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere mu bihugu byabo, kubera kutabisobanukirwa cyangwa kubigiraho ubumenyi buke.
Roger Marc Rutindukanamurego
Umuseke.Rw