KWITA IZINA: Abana 12 b’ingagi bazahabwa amazina
27 Gicurasi – Kunshuro ya cyenda ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere(RDB) ishami ry’ubukerarugendo cyatangaje aho kigeze gitegura igikorwa cyo Kwita izina Ingagi. Iki ni igikorwa ngaruka mwaka byemezwa ko cyahinduye byinshi k’ubuzima bw’abanyarwanda mu iterambere k’uko hari uruhare rufatika bigira mu ingengo y’imari y’Igihugu.
Nk’uko yabitangarije abanyamakuru Rica Rwigamba umuyobozi w’ubukera rugendo mu kigo k’igihugu gishinzwe iterambere yagize ati: “ Kwita Izina biragarutse ku nshuro ye cyenda, iyi nshuro nhari udushya twinshi tugamije iteka iterambere ry’abaturage ari naryo ry’u Rwanda”.
Rwigamba yemeza ko nk’uko insanganya matsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Twizihize ibidukikije dushyigikira uruhare rw’abaturage ‘ bitari indoto ahubwo ngo abaturage bagira uruhare rukomeye mu ibungwa bungwa ry’ibidukikije ndetse ngo no muri parike bagira uruhare runini mu ibyazwa musaruro ryayo.
Aha rero ngo niho RDB muri rusanjye ihera ishimira cyane abaturage mu ruhare rwabo ndetse ngo izakomeza kubashyigikira.
Mu Kinigi tariki ya 22 Kamena hazabera umuhango wo Kwita Izina Ingagi, ubu hazitwa abana 12 b’Ingagi ndetse n’umuryango umwe wazo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 27 Gicurasi ku Kimihurura, hatangajwe ko mu mwaka w’2010 hakozwe ibarura ry’Ingagi muri Parike basanga zigera kuri 380 none ubu harabarurwa izigera kuri 480.
Ibi bivuze ko zororoka kandi ngo ni inyungu cyane ku Rwanda nk’uko byatangajwe na Prosper Uwingeri umuyobozi wa Parike y’Ibirunga kuko izi ngangi nta handi ziri ku Isi.
Nyirakaragire Elizabeth ushinzwe ubuvuzi bw’inyamamwa cyane cyane Ingagi muri parike(veterinaire), yatangarije abanyamakuru ko n’ubwo izi Ngagi zororoka hataburamo impfu za hato na hato, aha yasobanuye ko mu mwaka wa 2012 hapfuye icyenda muri zo, ariko yemeza ko bagerageza uko bishoboka hagakumirwa izo mpfu .
Bimwe mu bidasanzwe n’uko muri Kwita izina hateguwe igikorwa kiswe Kwita Izina Caravan(Bus Tour) aho abantu bazahabwa Imodoka zo mu bwoko bwa Bisi(bus) zikabahagurukana i Kigali tariki 20 Kamena bagana mu Kinigi barekwe ibyiza byinshi bihaherereye bitatse u Rwanda.
Hazerekanwa kandi Cooperative y’abagore ikorera munkengero za nyungwe imaze gutera intambwe nziza ibifashijwe mo na RDB nk’uko yiyemeje gushyigikira baturage mu guhindura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza.
Rica Rwigamba avuga ko abanyarwanda bakwiye kujya bagerageza kumenya ubwiza bw’igihugu cyabo, ndetse ababishoboye bakaba bakwitabira uyu muhango nawo ugaragaza imwe mu byiza by’u Rwanda.
Mihigo wa Mugabo Frank
UM– USEKE.RW
0 Comment
UMWANA MWISE M23!! cg LAMBERT MENDE!!
Ese ingagi zihama hamwe bakazivura ntiziruke? mudusobanurire. Ndavuga kuzitera
urushinge, kuziha ibinini (Nilza), kuzitera umuti wica uburondwe, kuziha umunyu wa Gikukuru n’izindi soins bakorera amatungo.
Comments are closed.