Remera – kuri uyu wa 11 Kamena hateranye inama yaguye y’ uburezi ku rwego rw’ umujyi wa Kigali, iyi nama yarebaga ibyagezweho mu burezi ndetse n’ibijyanye no kunoza ireme ry’uburezi buhabwa abana mu mashuri. Fidel Ndayisaba umuyobozi w’Umujyi wa Kigali atangiza iyi nama yibukije ko ireme ry’ uburezi ariryo rigomba kuza imbere mu gutanga uburezi […]Irambuye
Itsinda ry’abanyarugomo barenga 15 ryiyise Tuff Gang ryaguwe gitumo na Polisi n’abasirikare, nyuma y’uko ryari rimaze kuyogoza abaturage batuye mu Kagari ka Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura, mu gace bita mu Myembe. Iri tsinda rikaba rirangwa n’ibikorwa by’urugomo birimo kurwana, gukomeretsa, kwambura ku ngufu, kumena ibirahuri no gutobora amazu. Mu ijoro rishyira iryo ku cyumweru taliki […]Irambuye
Mu bikorwa by’iminsi 21 abakozi ba MTN Rwanda bahariye gukora ibikorwa by’urukundo ku banyarwanda, mu mpera z’icyumweru gishize bitaye nanone ku banyeshuri aho basuye ikigo cya Groupe scolaire Gasogi giherereye mu karere ka Gasabo umurenge wa Ndera akagari ka Bwiza. Muri iki kigo abakozi ba MTN batanze inkunga y’ibikoresho bitandukanye birimo ikigega cy’amazi, imifariso, intebe […]Irambuye
Kuwa kane tariki 06 Nyakanga, umuryango Search for Common Ground (SFCG) ku bufatanye na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami ry’itumanaho n’itangazamakuru bakoze ikiganiro n’abanyamakuru mu rwego rwo kungurana ibitekerezo. Narcisse KALISA uyobora SFCG yavuze ko intego y’uyu muryango ari ukurwanya amakimbirane, biciye mu itangazamakuru akaba ariyo mpamvu batumiye abanyamakuru kugira ngo nabo batange ibitekerezo by’uburyo […]Irambuye
Mukayiranga Gloriose ayoboye Inama Njyanama y’umurenge wa Rukira mu karere ka Ngoma. Ubu ayoboye umurenge kuri manda ya kabiri nyuma y’iya mbere yamazemo imyaka 5 kuva mu mwaka wa 2008. Afite imyaka 30, akaba umubyeyi w’abana babiri. Imfura ye ni umuhungu w’imyaka 7, ubuheta akaba umukobwa w’imyaka 4. Uyu mubyeyi ugaragara nk’ukiri muto, amaze kugira ibigwi […]Irambuye
Mu Karere ka Muhanga, hamaze gukorwa irimbi rigenewe kujya rishyingurwamo abantu bakurwa mu mugezi wa Nyabarongo ariko ntihamenyekane aho bakomoka, ahanini bikunze guterwa n’ibiza bituruka ku mvura nk’imyuzure. Iri rimbi riri mu Kagari ka Gitega, Umurenge wa Kibangu, Akarere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo kugeza ubu ngo hamaze gushyingurwamo imibiri irenga 30. Uyu mugezi cyane […]Irambuye
Intangarugero mu guhindura ibintu muri ‘business’, politiki, itangazamakuru, kuzana udushya ndetse n’ibindi byagize impinduka nziza ku bukungu bwa Africa zizahembwa mu muhango ukomeye uzabera i Lagos muri Nigeria tariki 30 Kamena 2013, muri 15 bazahembwa harimo Perezida Paul Kagame. Uyu muhango uzaba mu gihe hazaba kandi hatangizwa ku mugaragaro EbonyLife TV, televiziyo y’ibijyanye n’imyidagaduro ku […]Irambuye
MTN Rwanda ifite igikorwa yateguye yise “21 days of Yello Care”, nkuko babyemeza ni iminsi yo kugaragariza urukundo no kwifatanya n’abanyarwanda cyane cyane abamugaye. Kuwa 03 Kamena bari i Gatagara ya Rwamagana mu kigo cy’ababana n’ubumuga bwo kutareba. Nubwo Leta yashyize imbaraga mu guha agaciro abamugaye ngo hari aho bamwe bakibanena cyangwa bakabafata nk’abadashoboye. Mu […]Irambuye
Itsinda ryashyizwe rishinzwe kureba imikorere y’ibigo bya Isange One Stop Center bikorera muri buri bitaro by’ikitegererezo by’intara riragaragza ko hari ikibazo cy’abakozi bacye, abakora ibyo batigiye n’ibikoresho bidahagije. Bimaze kugaragara ko abageza ibibazo bifitanye isano n’ihohoterwa bigenda byiyongera kuko ngo usanga muri iki gihe abantu baratinyutse kugaragaza ihohoterwa bakorewe ugereranije no mu myaka ishize, mu Rwanda […]Irambuye
Ishuri ry’ubumenyi rya Byimana rimaze gushya inshuro eshatu mu gihembwe kimwe, abize kuri iki kigo basanga ibikomeje kuba kukibaho ari agahomera munwa dore ko ryongeye no gushya baraye bavuye kurisura ari benshi ndetse bagasaba ko byakurkiranwa neza ibirimo gutera izi nkongi. Ubwo iri shuri ryashyaga kuri iki cyumweru, byari ku ncuro ya gatatu ariko kandi […]Irambuye