Digiqole ad

Muhanga:Abapolisi 59 bahuguwe ku burenganzira bwa muntu

Kuwa kane taliki 29 Gicurasi i Kabgayi mu karere ka Muhanga hasojwe amahugurwa y’abapolisi ku birebana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, aya mahugurwa akaba yarateguwe na komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu rwego rwo kongerera ubumenyi abayobozi ba polisi mu turere n’abagenzacyaha.

Bamwe mu bapolisi bahuguwe
Bamwe mu bapolisi bahuguwe

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Celse Gasana yatangaje ko umutekano ariwo nkingi y’iterambere naho Chief Supertendent Gasana Youssuf yabwiye abahuguwe ko ubumenyi bahawe bagomba kubushyira mu bikorwa mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Gasana ati: “abatubahiriza uburengazira bwa muntu biterwa n’ubumenyi buke baba bafite nabo bakwiye amahugurwa.”

Umuyobozi wa komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu Madamu Nirere Madeleine yatangaje ko ayamahugurwa agamije kwongerera ubumenyi abapolisi ku birebana n’uburenganzira bwa muntu nkuko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga n’itegeko shinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Abahuguwe batanze ibyifuzo harimo nko kongera igihe cy’amahugurwa, kunoza imikoranire hagati yiyo komisiyo na Polisi y’igihugu, guhugura abashinjacyaha kuko aribo baba hafi y’abaturage umunsi ku munsi no kongera ibigo ngorora muco ku bana.

Aya mahugurwa akaba yaramaze iminsi ibiri, yitabiriwe n’abapolisi 59.

Jean de Dieu NSENGIYUMVA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Murakoze nyakubawha peresida wu Rwanda na Banyarwanda twese hamwe, Kubwo igitekerezo mwagize cyo Kubwira umukuru WA bapolice bakanaha amahugurwa yokurengera ikiremwamuntu, ninyamanswa Nazo tudazisize inyuma, Mubyukuri bitewe nibiheretse kubera mugihugu kunkuru yinca mugongo yabaye ubushize .aho umwana Fred ..warurangije university nyina amufite arumwe azi ko agiye kuzamukiza invune ..numuruho ..yagize kuva amutwitse akamwigisha..akaba yararangije, mugihe cye cyogushaka akazi, ingidwa police zigihugu zitazi inshingano zazo zigafata umwana wumusore wariwiviriye mubyishimo byumunsi…bakamwakira bakamwakuranwa bagakubita, impyiko, amabya, imisaya, zanyiramivumbi bakamenagura,ngo baramuziza ko agenda ninjoro cyane, none se igihugu kizatera imbere aruko abantu bagomba kubaho nkinfungwa? None Rero Gasana kora iyo bwabaga ubwire abo BA superintend ant Bawe bitwa ko aribo bakuriye abasirikare bato, bagye babakurikirana kuko nomugipolice harakyarimo ivangura, uwo musore yishwe kubera ko arumututsi ntakindi ndabivuze kandi nibyo , ariko biterwa nababahagarariye batabaha amabwiriza nango kumenya uburenganzira bwamuntu, Mubindi bihugu byateye imbere, ubundi abapolice Baba arabantu biyubasye badapfa kugenda bashinyikira uwobabonye, wafata numuturage ukamwaka ibyangombwa niba harikyaha yakoze ukamwambika amapingo ukamutwara ukamufunga, apana gukubita, ikindi, gushinyika cyane ukasama amenyo akagya hejuru imbere yabaturage wambaye uniform …nukwitesha agaciro nogutesha agaciro akazi kawe, aho niho havano nabasaba Ruswa. Ubundi umupolice uhagarariye abaturage haribintu agomba gukurikiza bimuhesha agaciro, Kwambara yuniform, ukaba serious, ntiwasamane nabasivili nango ngo useke cyane urimuri uniform, ukamenya uburenganzira bwumuturage, ukamusuhuza rimwe husa, bite, twareba ibyangombya byanyu? Ahasigaye ukamwandikira, nango ukamubwira mwava mumodoka ukamwambika amapingo, ntamagambo menshi, ukamusyira mumodoka ya police ukamubwira impanvu ugiye kumufunga, numunsi azitabira urukiko, nango impanvu umuhaye ticket..yamande. Dore ngiyo Police yigihugu, apana gushinyikana na baturage,apana gukubita, keretse mwitabara icyo gihe warasa nango mukarwana numusivili mushaka kumwambika amapingo, apana amagambo menshi, ugomba kuba uri serious anagambo make, kuko amagambo menshi niho muva musaba Ruswa, umupolice agomba kugendana amapingo burigihe…Dore nguko police nyapolice ikora, Kwiyubaha, ntaguhora mushinyika mwambaye uniform yigihugu,ntavangura, ntakamenyero, ntamarangamutima, ntagukubita abantu batabarwanya keretse babarwanya, ntakwasama uri muri uniform, ntakimenyane..maze ukareba ngo muramera nka police ya America.murakozo..ikindi..gusuhuza umuturajye rimwe kandi bwambere…ukamusaba ibyangombwa ahasigaye ukamusyira kumapingo bitewe nikosa yakoze…ntakwimenyereza..

  • OMG I like this guys advice to the so called the Rwandan police, Bagomba kuba serous, ntibasekane cyane nabasivili, ntibasabe Ruswa, ntibabere, ntibavangure, ntibirate kuko kwirata sibwo buyobozi bwiza..Nkubwo Sam nkusi yarafite kera, ntibihanire, bafunge, bandike, bagire displine bavuge amagambo make, kandi bereke ko bakunze abo bakorera, ntagusekana nabaturage ..bakore akazi kabo…ariko nshimiye Karuhinda kugitekerezo cyawe ndunga mukyawe rwose..ntamupolisi wasamye muri uniform ariko kandi kutasama ntibivuze kwigira aka karava he Kara jya he!!!! Murakoze!!!!

    • Ariko kuki mugira imvugo mbi kweli?? Ngo barasamana nabacivil?? ahubwo mufite ikibazo technique hanyuma, as human being bagomba guseka bitewe nikibasetsa.Nimugerageze mwiyubahe ahubwo arimwebwe mureke kubahuka ababaruta murabona se bari mu muhanda??? Guys Respect yourself as well.Be blessed

  • Ntimugatukane sibyiza kuba umupolisi ntibivuze kudaseka

  • aba bantu bazagye bashakishwa kuko gukoresha urubuga nkuru rwamakuru mugutukana bi fatwa nka sabotage kandi birahanirwa these two guys do not have discipline

Comments are closed.

en_USEnglish