Abaturage bo mu karere ka bugesera ubu bafite ibyishimo kubera ko Polisi y”igihugu yataye muri yombi Itsinda ry’abagera kuri 24 bakekwaho kugira uruhare mu ghungabanya umutekano w’Akarere ka Bugesera. Aba bantu batawe muri yombi ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage b’Aka karere bakekwaho kugira uruhare mu byaha bitandukanye bihungabanya umutekano nk’ubujura, kunywa gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi. Polisi […]Irambuye
Mu Mudugudu wa Gitovu , Akagali ka Ndago, Umurenge wa Rusarabuye mu Karere ka Burera ho mu Ntara y’Amajyaruguru inka y’umuturage witwa Nyiransabimana Vestine yatemwe n’abagizi banabi bataramenyekana. Umuyobozi w’Akarere ka Burere ushinzwe Ubukungu n’Iterambere Zaraduhaye Joseph, avuga ko ibikorwa nk’ibi birimo kugaragara mu Mirenge ya Rusarabuye, Butaro na Rwerere. Ubuyobozi bw’aka karere kandi burakangurira […]Irambuye
Polisi y’Igihugu yataye muri yombi umugore w’imyaka 32 y’amavuko witwa Kabarere Immaculée akurikiranyweho gukora no gucuruza inzoga zitemewe n’amategeko zizwi ku izina ry’Igikwangari, aho yafatanywe litiro 100 z’izi nzoga. Kabarere utuye mu Kagali ka Gahogo , Umurenge wa Nyamabuye yaguwe gitumo arimo kwenga izi nzoga z’inkorano, aho basanze amaze kwenga litiro zirenga 100, ako kanya […]Irambuye
Mu rugendo shuri abanyamabanga bahoraho b’ihuriro ry’abafatanya bikorwa b’Uturere n’Umujyi wa Kigali, bakoreye mu karere ka Muhanga, aho babanje kwerekwa ibyo iri huriro ryagezeho ku bufatanye n’abikorera, abari muri uru ruzinduko bavuze ko ibyo abafatanya bikorwa bagezeho bishimishije. Biziyaremye Gonzague ni umunyamabanga uhoraho wa JADF mu Karere ka Muhanga, avuga ko abafatanyabikorwa b’Akarere, bigabanyijemo ibice […]Irambuye
Gen Julius Waweru Karangi Umuyobozi mukuru w’igisirakari cya Kenya ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda nk’uko bitangazwa na RDF. Uyu Mugaba Mukuru w’Iingabo za kenya ari mu ruzinduko mu Rwanda kuva tariki 13 kugera 15 Gicurasi, yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Lt Gen Charles Kayonga aho bagiranye ibiganiro akanamujyana gusura ishuri rya Gisirikari […]Irambuye
Polisi y’Igihugu n’Akarere ka Rubavu basinye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rwo kongera imbaraga mu mikoranire mu kurwanya ibyaha no guteza imbere umutekano w’Ikiremwa muntu. DIGP Stanley Nsabimana niwe washyize umukono kuri aya masezerano mu izina rya Polisi y’igihugu naho ku ruhande rw’Akarere ka Rubavu amasezerano yasinywe n’Umuyobozi w’Akarere Sheikh Hassan Bahame nk’uko Polisi y’Igihugu ibitangaza. […]Irambuye
Abaturage bakora imirimo y’ubucuruzi muri santeri ya Mahoko bakomeje kwinubira imwe mu myitwarire y’abacuruzi bagenzi ba bo bacuruza ibijyanye n’amafu y’imyumbati, ibigori, amasaka n’ibindi ngo kuko usanga ibi biribwa bifite umwanda ukabije. Bavuga ko ibyinshi muri byo bicururizwa mu muhanda rwagati,imodoka zatambuka ugasanga bisigayeyo ivumbi, amafu yo ngo yivanga n’umukungugu hanyuma bakagurisha abaturage. Kwinuba, kwivovota […]Irambuye
Abaturage batuye mu kagari ka Ndago mu Murenge wa Rusarabuye mu Karere ka Burera, ho mu Ntara y’Amajyaruguru bahangayikishijwe n’ ikibazo cyo kwivuriza kure. Aba baturage bavuga ko kwivuza bibasaba gukora urugendo rurerure kugira ngo bagere aho bivuriza ku bitaro bya Kirambo. Aho bavuga ko bibasaba guheka abarwayi mu ngobyi bityo bamwe muri bo bakagirira […]Irambuye
Kuva ku cyumweru gishize, abagabo batanu bari mu maboko ya Polisi y’Igihugu bakekwaho guhungabanya umutekano no kwica inyamanswa zo muri pariki y’Akagera zirimo imbogo ebyiri. Supt. Steven Gaga, Umukuru wa Polisi mu Karere ka Kayonza yavuze ko aba bagabo bafashwe bamaze kwica imbogo ebyiri bagafatanwa ibiro birenga ijana by’inyama z’imbogo. Abatawe muri yombi ni Nsengimana […]Irambuye
Abategura igikorwa cya ‘Rwanda Day’ kizabera i London mu gihugu cy’Ubwongereza tariki ya 18 Gicurasi 2013 baratangaza ko imyiteguro isa n’igeze ku musozo. Mugabo Ignatius umwe mu bategura iki gikorwa kizitabirwa n’abantu bagera ku bihumbi bitatu avuga ko imyiteguro imeze neza ndetse n’Abanyarwanda baba mu Bwongereza no ku mugabane w’Uburayi muri rusange barimo kwiyandikisha ku […]Irambuye