Mulindi Japan One Love iranenga servisi ihabwa n’inzego za Leta
Gatera Emmanuel Rudasingwa Umuyobozi wa Murindi Japan One Love project yita ku bamugaye ikorera ahitwa ku Kinamba cya mbere mu karere ka Gasabo, aravuga ko adashimishijwe na servisi ahabwa n’inzego za Leta mu gihe izi nzego zo zimushinja uburangare.
Mulindi Japan One Love ubu yugarijwe n’ibibazo byo kwimurwa itaramenyeshwa aho izajyanwa, ariko kandi mu kwimurwa ikaba inasabwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahooro miliyoni zigera kuri 60 z’imisoro itaratanzwe hagati ya 2007 na 2010.
Umushinga wa Mulindi Japan One Love wa Gatera Emmanuel wita ku bamugaye kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Gatera avuga ko yafashije benshi bamugaye gusubira mu buzima no kugarura icyizere cy’ubuzima.
Ati “ Mbere Leta yaramfashaga cyane, inkunga ya mbere twayihawe na Perezida Kagame icyo gihe, ndetse n’abandi nka madamu Jeannette Kagame, Profemmes twese hamwe n’indi miryango. Twakoze byinshi tugerageza gusubiza abamugaye amahirwe yo kugira icyo bimarira mu buzima. Twaragerageje ndetse na nyuma y’uko Leta ihagaritse kudufasha twakomeje kubitaho. Ariko ubu dutangazwa n’abavuga ngo duhagarike ibikorwa, ni uko batazi imbaraga twashyizemo cyangwa umumaro byagize.”
Kwimurwa bakava mu gishanga
Gahunda yo kubimura, kimwe n’indi mishinga ikorera mu gishanga cyo hagati ya Kacyiru na Kiyovu ndetse no hagati ya Kimihurura na Gikondo aho ibigo n’inganda zikoreramo bavuga ko zibangamira ibidukikije.
Gatera Emmanuel avuga ko babawira ko bazimurwa ariko kugeza ubu batazi aho bazimurirwa mu gihe ubutaka bakoreraho bwa hegitari ebyiri ngo babuhawe na Leta. Akemeza ko ibikorwa bo bakoreramo ntaho bihuriye no kwangiza ibidukikije.
Willy Ndizeye, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo avuga ko avuga ko kwimurwa ahantu hari amategeko bikurikiza arimo cyane cyane guha ingurane ugiye kwimurwa.
Ndizeye ati “ Gatera turabizi ko akorera mu gishanga, ariko niba afite ibyangombwa yahawe na Leta nta kibazo azahabwa ingurane ubundi ateguzwe abone kuhavanwa. Ni processus ariko igomba gukorwa neza mu gihe uwimurwa afite ibyangombwa by’ubutaka bwe.”
Ibyangombwa kuri we ni ikibazo
Niho Getera ashinja cyane inzego zimwe kumuha servisi mbi. Yemeza ko yandikiye kenshi urwego rushinzwe ubutaka abusaba gukosora amazina yanditse ku byangombwa ngo ntibikorwe.
Ati “ ibyangombwa by’ubutaka byanditse ku mazina yanjye n’umugore wanjye, kandi igihe kinini cyashize nabandikiye mbasaba guhindura kuko ibyangombwa bigomba gushyirwa ku izina rya Association, ntibabikore. Ibi byatumye Rwanda Revenue itwaka imisoro mu gihe association yacu ari ifasha abamugaye itagomba kwaka iyo misoro. Twandikiye kenshi abashinzwe ubutaka mu karere ntibadusubize.”
Hakizimana Thomas ushinzwe iby’ubutaka mu karere ka Gasabo, yabwiye Umuseke.rw ko nta bushobozi n’uburenganzira bafite bwo guhindura amazina ari mu byangombwa by’ubutaka bw’umuntu.
Ati “ mu kubaruza ubutaka bwe comisiyo ibishinzwe yandika izina wayihaye. We rero yatanze amazina ye na madam ntiyatanze aya association ye, si amakosa y’undi ni amakosa ye. Kandi iyo umaze kubisinyira byerekana ko wabyemeye. Naho niba ashaka guhindura yandika abisaba agatanga n’impamvu bamuhindurire amazina afite ku cyemezo cy’ubutaka.”
Ibi Gatera akaba avuga ko yabikoze kenshi ariko ngo atasubijwe n’izo nzego nubwo aba nabo bavuga ko atanditse.
Miliyoni 60 abazwa na RRA z’imisoro atishyuye
Gakwerere Jean Paul Umuyobozi wungirije ushinzwe abasora mu kigo cy’imisoro n’amahoro avuga ko Gatera yakorewe igenzura bagasanga afite ubushobozi bwinshi muri Mulindi Japan One Love ndetse n’abakozi ahemba yakabaye atangira imisoro.
Gakwerere ati “ Rwanda Revenue ikora igenzura ikakumenyesha umusoro ugomba gutanga ndetse n’iminsi irindwi yo kwikorera igenzura ryawe nyuma wandikirwa umenyeshwa ibyavuye mu igenzura nabwo ugahabwa iminsi 30 yo kubigenzura ndetse ushobora no kubihakana hakabaho audit nshya.
Ibi byose byarakozwe akabimenyeshwa kugeza ubwo byageze mu rukiko impapuro zose zigaragaza ko igenzurwa yakorewe yaryemeye kuko atigeze arihakana mu gihe cyagenwe nkuko amategeko abiteganya, niyo mpambu ubu babarirwa umwenda wa miliyoni 60 y’imisoro atishyuye kuva mu 2007 kugeza mu 2010.”
Gatera we avuga ko yatangajwe no kuba baragiye babara mu misoro na bourse z’abamugaye bagiye kwiga hanze boherejwe na Mulindi Japan One Love.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Gatera Emmanuel yatangije umushinga wa Mulindi Japan One Love wo gufasha abamugaye kubabonera insimburangingo n’inyunganirangingo nk’imbago, amagare y’abamugaye n’ibindi bakenera
Abamugaye barenga 200 bafashijwe n’uyu mushinga ndetse no mu kwiga no gukora imyunga ishoboka mu bumuga bwabo ndetse barangiza bagashakirwa aho batangirira ubuzima bakora ibyo bize banifashisha amasomo bahawe.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ariko afasha benshi ntiyarakwiye gukurikiranywa NGO yishyuzwe ayo mafaranga yose .
IMANA IJYE IKONGERER A. GATERA N’UMUGABO MWIZA CYANE
dusaba leta kuzamusonera iyo misoro ariko nawe agabanyirize ibiciro abamugaye bamugana.
nibagufashe baguhe ibyangombwa masikini, kuko nibo babitanga kdi leta yacu idushishikariza guha service mbere abafite ubumuga kdi nawe ndabona ubufite nubwo ugerageza kutabera umutwaro leta kuko abombna kumuhanda besnhi ndabona ubarusha ubumuga ariko niba ugerageza guhanga umurimo ugufasha ugafasha n’abagenzibawe batirukiye amahanga !ntibikwiye ko ucibwa intege na RRA nimibare yayo cg abanga kuguha ibyangombwa ngonuko wasinye mbese ko uhari baretse bakoroshya amahitamo yawe!ningombwa ko bakubohera kucyifuzo cyambere kuko aricyo bafitemo inyungu? cyangugu ubu yitwa rusizi.nibubahe gukosoza kwawe kuko nibyinshi byakosowe na serivice zubutaka harimo nibyo nabo bagiye bica kumakosa yabo ubwo rero siwowe bakwiye guheza kungoyi ngo nuko wibeshye
Gatera ibyo avuga birunvikana,mbona agomba gushaka ibyangombwa bigaragaza ibyo akora,akabigaragariza inzgo za leta,kuko burya amagambo gusa adaherekejwe na gihamya nk’ibyangombwa mu nzego z’ubuyobozi ntibigira agaciro. Bwana Gatera uri umuntu w’umugabo cyane kubera ibikorwa washoboye gufasha benshi kugeraho. nibiba na ngombwa turi benshi biteguye kugufasha.
Ariko se ubu Leta (RRA) nimara gukenesha uyu munyarwanda wakoraga ibi agafunga imiryaango, ibyo yakora bazajya babitumiza mu mahanga? kuki batamufasha ku nyungu z’igihugu? mujye mushyira mu gaciro. Ikindi mureke kumwimura nimwe mwamwemereye kubaka. Niba kwa MIRIMO (i Nyabugogo) mutamwimuye (kuko nawe yubatse mu gishanga kandi ibyo akora ntawe afasha) na GATERA mureke. Justice ibe imwe kuri bose.
ubwose natanga ziriya million zose ntazahita akinga???bashake uko bakemura ikibazo batababangamiye
Ese iyo association “Mulindi Japan One Love” ifite abanyamuryango bahe ? Ese ifite inama y’ubutegetsi ? igikorwa cyo kwandika ubutaka cyavumbuye ibibazo byinshi pe; ibibanza by’insengero nyinshi wasangaga byanditswe ku mazina ya y’ABPASITORO, ubutaka bw’amashuri ugagansa bwanditse mu mazina ya Representanta Legal kandi bwaraguzwe n’abanyamuryango,… Niba rero warandikishije ubutaka mu mazina y’umuryango wawe, ni ukuvugako ari umutungo wawe bwite atari uwa Association nayo itabaho cyangwa igakorera mu mazu y’umuryango wawe. Kuba ufasha nubwo atari byo kuko ibiciro byawe birazwi, wakiriye abari bafite imiryango ntera nkunga yagombaga kubishyurira cyangwa umuntu utite ubushobozi bwo kwiyishyurira, ntawe wahereye ubuntu. Niyo waba ufasha rero hari amategeko uba ugomba kubahiriza; nko gutanga umusoro ku bihembo by’abakozi, kwishyurira ubwitegenyirize abakozi. Niba warakoresheje abakozi rero kandi baba babibona, wagombaga kubatangirira umusoro ku bihembo ndetse n’ubwiteganyireze kuko uba wabikase mu mihembo wabahaye; ibyo byo ntiwabihakana. Iyo uvuga ko ari association yawe rero,… abatishoboye baragowe kuko benshi babagira urwitwazo, bakikorera gahunda zabo. Birazwi ko aho habamo akabari ndetse na lodge; nonese ubwo sibyo baba baraguciriye imisoro ? Ntabwo ari iyo orthopedie baguciriye imisoro urabeshera RRA ntiyabikora. Erega ntibapfuye kuza gusa kuko baba bareba ibyo umuntu akora!!!
Ibyo uvuze ni ukuri kuko yitwaza ngo afasha abamugaye; akikorera ubucurizi bwe! Njyanjya mu kabari ke gakorera muri kiriya kigo cye nkumirwa!!! Rwose iriya association “Mulindi Japan One Love” ni isosiyete ye ahubwo yayise association kugira ngo adatanga imisoro imwe n’imwe; none n’iyo yagombaga gutanga ntiyayitanze. Kuba hari abo yafashije; ntibyatuma atubahiriza amategeko; kandi hari abafasha kugira ngo babone uko bikorera amanyanga.
Hey dear Basomyi
Rwose Gatera ni umuntu w’umugabo ariko niba yarakoze amakosa ntakore declaration RRA nihumirize yibuke ibyiza Gatera yakoreye icyo Gihugu mwibuke ibyo yadukoreye ku Murindi twaraswa amaguru akaduha insimburangingo.
Rwose HE namutabare amufashe mubibazo afite .
Murakoze
Comments are closed.