*Muri kaminuza za Leta umubare w’abanyeshuri b’igitsinagore ni 32.2% *Mu yigenga ni 54.3% Bikubiye mu cyegeranyo cyakozwe n’inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza aho yagaragaje ko mu myaka 2013-2014; umubare w’abakobwa (Igitsina gore) biga mu mashuri makuru na za kaminuza byigenga ari benshi cyane ugereranyije n’abiga mu bya Leta. Ku gitsina gabo ho birahabanye […]Irambuye
Imodoka yo mu bwoko bwa Haval 5 Great Wall yaguye mu kiyaga cya Kivu ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa 01 Nzeri 2015 mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi. Kugeza ubu inzego z’ingabo na Police bakorera mu kiyaga ziracyashakisha iyi modoka yarimo umushoferi wayo. Iyi modoka umushoferi ngo yari ayizanye mu kinamba cy’ahitwa Bupfune. […]Irambuye
Abadepite bo mu Nteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Africa yo mu Burasirazuba, EALA, baherutse guhurira i Kampala, Uganda, basaba buri gihugu kigize uyu muryango gufata ingamba zatuma abaturage barindwa ingaruka zizaturuka ku bihe by’ikirere bibi mu minsi iri imbere kubera kwangirika kw’ikirere ndetse n’icyo abahanga bita El Niño. Abadepite bemeza ko amakuru bahawe n’inzobere mu bumenyi […]Irambuye
Guverinoma z’u Rwanda na Turukiya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hongerwa imbaraga mu by’umutekano usanzwe urangwa hagati y’ibi bihugu byombi. Uyu muhango wabereye, i Ankara mu murwa mukuru w’igihugu cya Turukiya, mu mpera z’icyumweru gishize, igihugu cy’u Rwanda kikaba cyari gihagarariwe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Sheikh Mussa Fazil Harerimana, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u […]Irambuye
Dr. Mugisha Sebasaza Innocent umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza aburira bamwe mu bajya kwiga mu bihugu bituranye n’u Rwanda ko hariyo amwe mu mashuri atemewe bityo abantu bagashukwa n’ibiciro byayo biri hasi nyamara bakahakura impamyabumenyi zitemewe. Ibi we yise “kujya kugura ivu basize isukari.” Hari mu kiganiro n’abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize […]Irambuye
Mu kiganiro cyaciye kuri Radio Rwanda kuri iki cyumweru, umwe mu batanze ikiganiro yabwiye abari aho ko abarimu bagiye kuzahabwa za mudasobwa zigendanwa mu rwego rwo kubafasha kwigisha neza no kwihangira imirimo no kuyikurikirana. Iyi gahunda itegerejweho kuzaha abarimu amahirwe yo kwiyongerera ubumenyi binyuzemu bushakashatsi ndetse abazashaka gutegura imishinga yo kugeza muri za banki zikazabafasha […]Irambuye
Ku rubuga rwayo Police y’igihugu yasabye abakoresha umuhanda bose kwitwararika uburyo bawukoresha kugira ngo hagabanyuke imfu z’abantu ndetse no kwangiza ibinyabiziga cyangwa ibindi bikorwa remezo bifitiye abantu akamaro. Ibi Polisi ibitangaje nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu, 28, Kanama, habereye impanuka zikomeye zabereye mu turere dutandukanye twa Gasabo, Rusizi na Nyarugenge. Ziriya mpanuka zahitanye abantu […]Irambuye
Mu cyumweru gishize twabagejejeho inkuru y’ikibazo cyo gutwika imisozi n’amashyamba mu karere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba, gusa iki kibazo cyafashe intera ngo kuko byakwiriye intara yose, Ha 400 zimaze gutwikwa n’abataramenyekana. Ibi byahagurukije ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba bukaba butangaza ko iki kibazo kirimo kwiyongera ngo bikaba biteye impungenge nubwo harimo gushakwa umuti. Abaturage mu karere […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga bwemeye ko bugiye kubakira inzu umukecuru w’incike utuye mu mudugudu wa Ruhina, akagari ka Ruli witwa Nyiramatama Généreuse, uba mu nzu bigaragara ko nta gihe kirekire yari isigaje ngo igwe. Nyiramatama Généreuse afite imyaka 71 y’amavuko asanzwe atuye mu nzu yubakishije ibyondo, ibiti bito n’imbariro, ifite icyumba […]Irambuye
Dr Niyonzima Saleh umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare avuga ko nubwo abaturage bamwe usanga binubira servisi bahabwa kwa muganga ariko hari impinduka nziza zigenda zigaragara kandi ngo harimo no kutamenya kw’abarwayi mu bijyanye n’imitangirwe ya serivisi kwa muganga. Bamwe mu barwayi bagana ibi bitaro usanga binubira ko batinda guhabwa serivisi ku mpamvu badasobanukirwa. Bamwe bakavuga ko […]Irambuye