Nyuma yo gusura abakora akazi ko gukusanya no gutunda imyanda ituruka mu go z’abaturage mu mpera z’icyumweru gishize, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba yavuze ko umwanda mu minsi iri imbere utazongera kuba ikibazo kuko ahubwo uzajya ubyazwa amashanyarazi. Yari abajijwe ikibazo cy’abaturage baturiye ikimoteri cya Nduba batarishyurwa amafaranga y’umutungo wabo ngo bimuke bage kure […]Irambuye
Impanuka y’imodoka yabereye ku muhanda Musanze-Cyanika, mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru yahitanye umuntu umwe, abandi icyenda (9) barakomereka. Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere yahitanye, ngo yaba yatewe n’inararibonye nto y’uwari utwaye iyo modoka nto itwara abagenzi (Mini-bus). Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police Elvis Munyaneza […]Irambuye
Abacuruzi b’imbuto bo mu Karere ka Bugesera barasaba ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kubishyura amafaranga cyabahombeje mu mwaka ushize kuko ngo cyabategetse ko batanga imbuto ku bahinzi ku nguzanyo bakazabishyura basaruye ariko ngo iyi myaka yaje kurumba kuburyo abahinzi babuze amafaranga yo kwishura. Abacuruzi b’imbuto bo mu karere ka Bugesera umwaka ushize batwaye […]Irambuye
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije (REMA) cyatangiye kugenzura imirimo y’ubwubatsi n’ubworozi ikorerwa mu bishanga, abayobozi ba REMA bavuga ko iyi mirimo ifite ingaruka z’igihe kirekire ku gihugu, kuko ngo uko basatira ibishanga bigabanya ubushobozi bwabyo bwo gufata amazi bikongera ibyago byo kwibasirwa n’imyuzure. REMA yatangiriye ku guhagarika imirimo yo kwagura ikibuga cya Kigali Golf Club ikorerwa mu […]Irambuye
Iburasirazuba – Kuva mu 2012 abaturage bagera kuri 90 barishyuza Akarere ka Ngoma amafaranga bakoreye bubaka amashuri kuri site za Tunduti na Murinja mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma. Baravuga ko iyo Perezida Kagame aje muri ibi bice basinyishwa ibipapuro bababwirwa ko bagiye kubishyura ntibagire icyo babaza, maze yagenda bagaheba. Ubuyobozi bw’Akarere bwo buhakana […]Irambuye
Kagame Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up imenyerewe mu bikorwa byo gutora Nyampinga w’u Rwanda, avuga ko umuvuduko w’iterambere u Rwanda rufite, no gutinya kuvugira mu ruhame bikwiye gushira mu bantu. Ibi abitangeje nyuma y’aho ateguriye irushanwa ribera mu mashuri yisubumbuye ndetse na za Kaminuza yise (National Young Enterpreneur’s Debate Championship Rwanda) abona […]Irambuye
Nyuma y’uko ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe guteza imbere ingufu z’amashinyarazi, amazi isuku n’isukura WASAC bwizeza abaturage ko umwaka uzajya kurangira amazi mu mjyi wa Kigali amaze kwiyongera ku buryo bugaragara, mu murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Rugarama ahazwi nka Rwarutabura, uwagiye kuvoma ashobora kumara igicamunsi cyose yazindutse bugacya atarabona amazi. Hari mu ma saa munani z’amanywa, […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki 21/8/2015 mu nteko rusange yahuje abanyamuryango b’impuzamiryango Pro-femme twese hamwe , uyu muryango watangaje ko ushima intambwe igaragara wateye mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzane mu muryango nyarwanda, umuyobozi wawo Kanakuze Jean d’Arc avuka ko iyo umugore n’umugabo batanganya uburenganzira bigira ingaruka mbi mu muryango. Iyi nteko yahuje abanyamuryango b’impuzamiryango zigera […]Irambuye
Mu gikorwa cyabereye muri Sportsview Hotel, i Remera abafite ubumuga barangiije za Kaminuza bahawe mudasobwa zo kubafasha kuzakomeza kwiyibutsa amasomo yabo no gukora ubushakashatsi ndetse bakaba banaziheraho bihangira imirimo. Abahawe ziriya mashini babwiye Umuseke ko kiriya gikorwa kizabagirira akamaro kandi ngo bazazikoresha neza kuko bazi akamaro kazo nk’abantu barangije Kaminuza. Abafashe ijambo bavuze ko uretse […]Irambuye
Kuri uyu wa 20 Kanama 2015, Abanyarwanda batandatu n’Abarundi babiri batsindiye kujya kwiga icyiciro cya gatatu ya Kaminuza (Masters) mu gihugu cy’Ubuyapani biciye muri gahunda y’ikigo cy’Abayapani JICA yiswe “Africa Business Education Initiative (ABEI)”. Iyi Buruse yo kwiga ihabwa abantu binger zinyuranye barimo abakozi, n’abanyeshuri, aya mahirwe muri uyu mwaka ni Rutayisire Joachim, Dukundane G.Prince, […]Irambuye