Digiqole ad

Umwalimu-SACCO irateganya guha buri mwarimu mudasobwa

 Umwalimu-SACCO irateganya guha buri mwarimu mudasobwa

Mwarimu ngo azahabwa mudasobwa yo kumufasha mu bushakashatsi no kwiteza imbere mu mishinga ye

Mu kiganiro cyaciye kuri Radio Rwanda kuri iki cyumweru, umwe mu batanze ikiganiro yabwiye abari aho ko abarimu bagiye kuzahabwa za mudasobwa zigendanwa mu rwego rwo kubafasha kwigisha neza no kwihangira imirimo no kuyikurikirana.

Mwarimu ngo azahabwa mudasobwa yo kumufasha mu bushakashatsi no kwiteza imbere mu mishinga ye
Mwarimu ngo azahabwa mudasobwa yo kumufasha mu bushakashatsi no kwiteza imbere mu mishinga ye

Iyi gahunda itegerejweho kuzaha abarimu amahirwe yo kwiyongerera ubumenyi binyuzemu bushakashatsi ndetse abazashaka gutegura imishinga yo kugeza muri za banki zikazabafasha kuyinonosora neza.

Atangiza ikiganiro, Chairman wa Umwalimu-SACCO Nzagahimana JMV yashimiye Leta kuba yaratekereje gushyiraho uru rwego ngo ibe imwe mu ntwaro zo guhashya ubukene mu barimu n’ubwo ngo hakiri urugendo rurerure kugira ngo bugabanyuke ku rwego rwo hejuru.

Afatanyije n’umuyobozi mukuru wa Umwalimu- SACCO Joseph Museruka , Chairman wa SACCO yavuze ko abarimu bahura n’ibibazo by’uko bamwe batinda kubona inguzanyo baba basabye SACCO  kubera ko umutungo wayo ukiri muto.

Ubu ngo bafite amafaranga atarenga  miliyari 15  gusa akongeraho ko nabyo ari intambwe nziza kandi yamaze gutanga umusaruro ugaragara mu guhindura ubuzima bwa bamwe mu barimu biyemeje kuba ba rwiyemezamirimo.

Mu bibazo byabajijwe n’abakurikiye ikiganiro harimo icy’uko umushahara wa mwarimu kugeza ubu ukiri hasi ndetse n’ushatse kwaka ingwate haba muri Umwalimu-SACCO cyangwa ahandi akaba agihura n’ikibazo cyo kubona ingwate.

Nzagahimana JMV yasubije ko ibyerekeye umushahara wa mwarimu bireba inzego z’ubuyobozi bwa Leta.

Kubyerekeye ingwate bivugwa ko igorana bamwe mu barimu kuyibona, uyu muyobozi yasobanuye ko  biterwa  n’ubunini bw’inguzanyo umwarimu runaka aba ashaka bityo ikibazo kikaba cyakemurwa no gushyira mu gaciro ntiyake inguzanyo atapfa kubonera ingwate.

Ku byerekeye ingingo y’uko hari abarimu bamara gukora business yabahira ntibite ku myuga wabo wo kurera abana b’u Rwanda, abayobozi basubije ko ubusanzwe buri kigo kiba gifite uko gicunga abarimu bacyo bityo ko akazi ka Umwalimu-SACCO ari ugufasha abarimu kwivana mu bukene bagakira.

Umwalimu-SACCO zashyizweho kugira ngo zibere abarimu uburyo bwo kubona inguzanyo yabafasha kwiteza imbere bahaga n’abandi akazi.

Ubusanzwe mu Rwanda hari gahunda yiswe One Laptop per child yatangijwe ku bufatanye  hagati y’umushinga ‘Give one Get One’ n’Umukuru w’igihugu Paul Kagame muri 2007 mu rwego rwo guha abanyarwanda muri rusange  ndetse n’abana bari mu mashuri by’umwihariko uburyo bwo kugera ku majyambere arambye ashingiye ku ikoranabuhanga.

Ku ikubitiro iyi gahunda yageneye abana biga mu mashuri abanza mudasobwa ibihumbi 500 zagombaga gutangwa mu myaka itanu yari bukurikire.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bifite ubushake bwo gutera imbere binyuze mu ugukoresha ikoranabuhanga ku bantu benshi.

Mu Rwanda hari hasanzwe gahunda yiswe 'One Laptop per Child'
Mu Rwanda hari hasanzwe gahunda yiswe ‘One Laptop per Child’

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ariko sacco muri kuvuga aha ni iyihe?ni umwarimu SACCO, UMURENGE SACCO cg?

  • Ese ko bagaragaza ikibazo cy’ubushozi buke iyo gahunda izashobaka ite? ni inguzanyo cyangwa n’ukuyakura kunyungu zabanyamuryango? kubwanjye n’umva izo machines zatangwa murwego rwo gusaranganya inyu aba members cyane ko bafitemo imigabane kandi bizigama buri kwezi, bityo akaba ntanyungu zindi tubona uretse inguzanyo duhabwa.

  • Ese Umwalimu Sacco uteganya gukemura ikibazo cy’abantu basinyirwa bagiye gufata inguzanyo bamara kuyibona bakigendera ababasinyiye akaba aribo babiryozwa?Mwareba uko mwadufasha nkubu muri GSSt Jean Bosco Shangi /Nyamasheke hari abarezi bafite icyo kibazo kandi bamenyesheje aho uwo muntu aherereye ariko babuze igisubizo.Murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish