Digiqole ad

Karongi : Imodoka yaguye mu Kivu irimo umushoferi

 Karongi : Imodoka yaguye mu Kivu irimo umushoferi

Abantu bari benshi bakurikirana ibikorwa byo gushaksisha iyi modoka yarohamye

Imodoka yo mu bwoko bwa Haval 5 Great Wall yaguye mu kiyaga cya Kivu ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa 01 Nzeri 2015 mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi. Kugeza ubu inzego z’ingabo na Police bakorera mu kiyaga ziracyashakisha iyi modoka yarimo umushoferi wayo.

Abantu bari benshi bakurikirana ibikorwa byo gushaksisha iyi modoka yarohamye
Abantu bari benshi bakurikirana ibikorwa byo gushaksisha iyi modoka yarohamye

Iyi modoka umushoferi ngo yari ayizanye mu kinamba cy’ahitwa Bupfune.

Isanzwe ari iy’umugabo witwa George Ntarindwa wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu.

Bivugwa ko iyi modoka yari itwawe n’uwitwa Donath Ahorukomeye w’imyaka 29

Aha iyi modoka yaguye umwaka ushize haguye indi modoka nayo yavuye mu ikorosi riri hejuru ya Kivu igwamo.

Turacyakurikirana iyi nkuru….

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ubundi se mubupfune haba ikinamba.yewe Imana imwakire rwose numunsi we wari wageze.nuko hari abari kuvugako ari Hiace yavaga ikigali yaguyemo itwaye nabagenzi.mudushakire inkuru nyayo mutubwire muduhe namafoto.merçi

  • Ariko, Ali., wagiye ureka gushinyagurira abababaye!!! Ngo baguhe n’amafoto… Ubwo se, urumva amafoto, muri kano kanya, yava he?

  • Uyu musushoferi utagira permis mbanza yari yaguye agacuho agashiduka yisanga mu kivu kandi wageze mu mazi tayari uri indani natgo wabasha kuyisohkamo

Comments are closed.

en_USEnglish