Karongi : Imodoka yaguye mu Kivu irimo umushoferi
Imodoka yo mu bwoko bwa Haval 5 Great Wall yaguye mu kiyaga cya Kivu ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa 01 Nzeri 2015 mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi. Kugeza ubu inzego z’ingabo na Police bakorera mu kiyaga ziracyashakisha iyi modoka yarimo umushoferi wayo.
Iyi modoka umushoferi ngo yari ayizanye mu kinamba cy’ahitwa Bupfune.
Isanzwe ari iy’umugabo witwa George Ntarindwa wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu.
Bivugwa ko iyi modoka yari itwawe n’uwitwa Donath Ahorukomeye w’imyaka 29
Aha iyi modoka yaguye umwaka ushize haguye indi modoka nayo yavuye mu ikorosi riri hejuru ya Kivu igwamo.
Turacyakurikirana iyi nkuru….
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ubundi se mubupfune haba ikinamba.yewe Imana imwakire rwose numunsi we wari wageze.nuko hari abari kuvugako ari Hiace yavaga ikigali yaguyemo itwaye nabagenzi.mudushakire inkuru nyayo mutubwire muduhe namafoto.merçi
Ariko, Ali., wagiye ureka gushinyagurira abababaye!!! Ngo baguhe n’amafoto… Ubwo se, urumva amafoto, muri kano kanya, yava he?
Uyu musushoferi utagira permis mbanza yari yaguye agacuho agashiduka yisanga mu kivu kandi wageze mu mazi tayari uri indani natgo wabasha kuyisohkamo
Comments are closed.