Digiqole ad

Police y’u Rwanda irihanangiriza abakoresha nabi umuhanda bigahitana ubuzima

 Police y’u Rwanda irihanangiriza abakoresha nabi umuhanda bigahitana ubuzima

RNP yongeye gusaba abaturage kwirinda gutwara mu buryo bushobora guhinana abantu no kwangiza ibikorwa remezo

Ku rubuga rwayo Police y’igihugu yasabye abakoresha umuhanda bose kwitwararika uburyo bawukoresha kugira ngo hagabanyuke imfu z’abantu ndetse no kwangiza ibinyabiziga cyangwa ibindi bikorwa remezo bifitiye abantu akamaro.

RNP yongeye gusaba abaturage kwirinda gutwara mu buryo  bushobora guhinana abantu no kwangiza ibikorwa remezo
RNP yongeye gusaba abaturage kwirinda gutwara mu buryo bushobora guhinana abantu no kwangiza ibikorwa remezo

Ibi Polisi ibitangaje nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu, 28, Kanama, habereye impanuka zikomeye zabereye mu turere dutandukanye twa Gasabo, Rusizi na Nyarugenge.

Ziriya mpanuka zahitanye abantu batatu zikomeretsa abandi benshi.

Muri  Nyarugenge,  tagisi yahitanye umunyonzi, muri Kayonza, Toyota Helix yarenze umuhanda irangirika ihitana abantu batatu ikomeretsa abandi.

Muri Musanze, imodoka yo mu bwoko bwa Benz  yarenze umuhanda ikomeretse umunyonzi ntiyapfa ariko arakomereka bikabije.

Umuvugizi wa Police uhagarariye urwego rushinzwe umutekano mu muhanda  Superintendent of Police (SP) JMV Ndushabandi yemeza ko ziriya mpanuka zatewe no kutagira icyo bitaho ndetse no kudakuriza amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda ku mpanze zombi haba ku bashoferi n’abanyamaguru.

Kuri we ngo izi mpanuka zari bwirindwe iyo habaho kwitonda no gukurikiza amategeko amategeko agenga umuhanda, hakirindwa kurangara, kuvugira no kwandikira kuri telephone

Yongeyeho ko uretse n’urupfu rushobora kuva ku mpanuka zitandukanye, ngo hiyongeraho n’amande, gufungwa n’ibindi bityo ngo abakoresha umuhanda bagomba kwigengesera kandi ngo agapfa kaburiwe ni impongo!

UM– USEKE.RW

en_USEnglish