Shyogwe: Umurenge wemeye gusana inzu y’umukecuru iri hafi kugwa
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga bwemeye ko bugiye kubakira inzu umukecuru w’incike utuye mu mudugudu wa Ruhina, akagari ka Ruli witwa Nyiramatama Généreuse, uba mu nzu bigaragara ko nta gihe kirekire yari isigaje ngo igwe.
Nyiramatama Généreuse afite imyaka 71 y’amavuko asanzwe atuye mu nzu yubakishije ibyondo, ibiti bito n’imbariro, ifite icyumba kimwe n’uruganiriro.
Uyu mukecuru aho arara ni hasi kandi nta mufariso agira.
Avuga ko yapfakaye guhera mu 1980 kandi ngo nyuma y’urupfu rw’umugabo we yabayeho mu buzima bubi cyane.
Uyu mukecuru yabwiye Umuseke ko nta muntu n’umwe agira wo kumwitaho usibye bamwe mu baturanyi bahagera bakamugirira impuhwe bakamuha icyo kurya.
Ngo mu gihe cy’imvura aba afite impungenge ko inzu imugwira.
Nyiramatama ati: “Hari igihe abaturanyi bampa igihumbi, iyo ashize nongera gutegereza andi nzahabwa n’umuntu ntazi aho azaturuka. Icyo gihe cyose ndaburara nkabwirirwa. Ubu ikinteye impungenge n’igihe imvura izagwa kuko inzu mbamo iva cyane.”
Bamwe mu baturanyi be batashatse ko amazina yabo avugwa, bavuga ko bakusanyije amafaranga make kugira ngo yubakirwe ubwiherero kuko ubwo yari afite mbere bwashaje cyane.
Iyi nkunga bavuga ko bayishyikirije ubuyobozi bw’ akagari ka Ruli kugira ngo burebe niba bwakongeraho andi bityo umukecuru yubakirwe.
Manirarora Goodfrey, Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’akagari ka Ruli, avuga ko babanje kubaka ubwiherero kubera ko ari bwo babonaga bubangamye cyane, ariko ko bari kuvugana n’ubuyobozi bw’Umurenge kugira ngo barebe ikindi bafasha uyu mukecuru.
Mugunga Jean Baptiste, uyobora Umurenge wa Shyogwe, yemeza ko bagiye kubakira inzu uyu mukecuru kandi mu nzu bazongeramo ibyumba bitatu.
Yavuze ko bateganya kumushyira muri VUP kugira ngo azajye ahabwa inkunga y’ingoboka.
Ubuyobozi bw’Akagari n’Umurenge wa Shyogwe bwemeza ko kubakira inzu uyu mukecuru bitazarenza ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka, kubera ko amafaranga n’ubushake bihari.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW-Muhanga.
8 Comments
Uyu mukecuru arara hasi mu gihe akarere kaba gafite Miliyari icumi harimo n’ayo kwita ku bakene, ahubwo ugasanga bayagabagabanye ntawe ushinzwe kwita kuri aba nimumutabarize nshuti zacu banyamakuru.
Abanyamakuru turabashima cyane bagera aho Ubuyobozi butagera mukomerereze aho nshuti zacu.
Buriya muizarebe neza hari n’abandi bameze gutyo
Umurenge urarengana mubibaze Akarere kuko niko kagira Ingengo y’imali yo gufasha abakene Gitifu ko yemeye azavana he inkunga yo gufasha uwo mukecuru.
Bazaba bakoze igikorwa cyiza nibubakira uyu mukecuru.
banyarwanda mureke tujye tugira umutima wo gufasha, ubwo koko abaturanyi iyo bagerageza bagafatikanya bakaba bamushakiye na matelas basi!
Bibaze uwo mukire wubatse iruhande rwe, ikindi niba wasomye neza abaturage bamusaniye ubwiherero.
Ariko rero abayobozi berure batubwire ko dufite ikibazo cy’ubukungu cyane cyane mu bijyana n’amadovize.U Rwanda si ubwambere twizirika umukanda kugirango tudatumiza ibitari ngombwa.Muri 1984 yari gahunda ya gvment.Kwima umuriro ibitaro ababyita ukundi bazansobanurire.
Comments are closed.