Umunyarwanda witwa Birinkindi Claver kuri uyu wa gatanu tariki 4 Nzeri yitabye urukiko rw’i Stockholm muri Suede/Sweden ashinjwa kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Birinkindi amaze igihe afunze mu gihe hari gukorwa iperereza ku byaha ashinjwa. Mu kiganiro BBC yagiranye n’umushinjacyaha Tara Host kuri telephone, yasobanuye ko mu mwaka […]Irambuye
Abagore bacururiza k’udutaro mu murenge wa kigabiro mu karere ka Rwamagana ho muntara y’u Burasirazuba bahuriye mu ishyirahamwe ryitwa”Inkundwakazi Kigabiro“ barasaba ubuyobozi kubashakira ahantu bakorera maze bareke gucururiza mu kajagari kuko ngo iyo abashinzwe umutekano babafashe bibaviramo ibihombo bakamburwa ibicuruzwa byabo. Umuyobozi w’iri shyirahamwe Verena Musabyimana yabwiye Umuseke ko babangamiwe no guhora birukankana inzego zishinzwe […]Irambuye
*Imvubu yamufashe yagiye kuvoma mu kiyaga, ishaka kumushwanyaguza atabarwa agihumeka, *CHUK, yahamaze amezi atatu avurwa, arasezererwa bamuha ‘rendez-vous’ ebyiri zitubahirijwe, etegereje iya gatatu, *Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100, yahawe n’Ikigega cy’Ingoboka yarashize, ararahanze muri CHUK, agatungwa n’abagiraneza Nkundimana Gratien ukomoka mu Karere ka Nyagatare, umurenge wa Karangazi, Akagari ka Nkoma aratabaza Leta kugira ngo imwiteho […]Irambuye
Mu mpera z’ukwezi kwa 07/2015 ubwo Umuseke wabazaga ubuyobozi bw’Akarere ku kibazo cy’umusaza Cyprien Beningagi uvuga ko yambuwe ikibanza n’umuntu utazwi ariko akeka ko ari umutekinisiye mu karere ka Kicukiro, bwasubije ko iki kibazo butari bucyizi. Bumuha amatariki yo kuza bagakemura ikibazo cye, ikibazo cy’uyu musaza ubuyobozi bw’Akarere ntiburakimuhaho umwanzuro, we ariko ngo ababajwe no […]Irambuye
Hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu bice by’icyaro haracyagaragara abaturage bagishyingura mu ngo zabo cyangwa mu nzu babamo, mu gihe itegeko rivuga ko buri kagari kagomba kugira irimbi rusange, abatuye mu murenge wa Mutendeli mu kagari ka Karwera baravuga ko bashyingura iwabo kuko nta rimbi, ubuyobozi bw’umurenge bukavuga ko ikibanza cy’irimbi gihari n’ubwo […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu mu karere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo, Akagari ka Nkomero ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko bwashyize mu bikorwa ikifuzo cy’abaturage butwikira ku mugaragaro ibikoresho bavuga ko ari ibyifashishwa mu marozi bimaze iminsi bisatswe mu baturage bagize umuryango umwe w’ingo icyenda mu mudugudu wa Cyumba. Amakuru agera k’Umuseke yemeza ko ubuyobozi bw’Akarere ka […]Irambuye
Bamwe mu basenateri bagaragaje impungenge bafite ku ngingo ya 76 ivuga Izungura ridafite nyiraryo igaragara mu itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano zitanzwe mu rwego rw’umuryango n’izungura, ivuga ko Izungura ridafite nyiraryo ryegurirwa Leta. Iyi ni ingingo yagarutsweho kuri uyu wa gatatu tariki 02 Nzeri, ubwo Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage […]Irambuye
Jean Bosco Karamage umuturage mu karere ka Gicumbi avuga ko yatanze amakuru ku bantu bita “Abarembetsi” bambutsa ibiyobyabwenge babivana muri Uganda, aba baramutse ngo bamwice bamubuze bamusenyera inzu baranamusahura. Uyu muturage yasabye ubufasha ubuyobozi bw’Akarere, ariko bwo buvuga ko nta kazi bwari bwamuhaye kandi atari bwo bwamusenyeye. Hashize amezi ane uyu muturage akorewe ubu bugizi […]Irambuye
Mu murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Rugarama abaturage baravuga ko bategereje amafaranga y’imyaka yabo yangijwe muri 2003 ubwo hakorwaga imihanda, ariko amaso akaba yaraheze mu kirere cyubakiye ku kwizera gusa. Mukarusine Perpetue utuye muri aka kagari avuga ko mu gihe hari hagiye kubakwa ivuriro banyujije imihanda mu myaka yabo, ariko bakizezwa ko bazahabwa amafaranga y’ibyangijwe […]Irambuye
Abaturage bo ku kirwa cya Mazane giherereye mu kiyaga cya Rweru mu karere ka Bugesera, bavuga ko kugira ngo bige ari ibintu bibakomereye kubera ko bakikijwe n’amazi bityo mu myaka isaga 100, ngo umuntu umwe rukumbi ni we warangije amashuri yisumbuye umwaka ushize nubwo atarabona akazi. Mu buzima busanzwe bwo kuri iki kirwa ngo abaturage […]Irambuye