Digiqole ad

Umubare w’Abakobwa muri Kaminuza zigenga ukubye hafi 2 abo muri Leta. Kuki?

 Umubare w’Abakobwa muri Kaminuza zigenga ukubye hafi 2 abo muri Leta. Kuki?

Muri za Kaminuza zigenga mu Rwanda uhasanga umubare munini w’abakobwa kurusha abahungu

*Muri kaminuza za Leta umubare w’abanyeshuri b’igitsinagore ni 32.2%

*Mu yigenga ni 54.3%

Bikubiye mu cyegeranyo cyakozwe n’inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza aho yagaragaje ko mu myaka 2013-2014; umubare w’abakobwa (Igitsina gore) biga mu mashuri makuru na za kaminuza byigenga ari benshi cyane ugereranyije n’abiga mu bya Leta.

Muri za Kaminuza zigenga mu Rwanda uhasanga umubare munini w'abakobwa kurusha abahungu
Muri za Kaminuza zigenga mu Rwanda uhasanga umubare munini w’abakobwa kurusha abahungu

Ku gitsina gabo ho birahabanye kuko umubare w’abahungu biga mu mashuri makuru ya leta ari bo benshi kuko bo babarirwa kuri 67.3% mu gihe abiga mu mashuri yigenga ari 45.7%.

Impamvu si izo benshi bibwira

Dr. Mugisha Sebasaza Innocent uyobora Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza avuga ko impamvu yo kuba umubare w’abakobwa biga mu mashuri makuru yigenga ari wo munini ugereranyije nabiga mu ya leta atari iyo abantu bakunze kwibwira.

Ati “…ntihazagire ukubeshya ngo ni uko muri ariya mashuri ya Leta batanga ama sciences (Ubumenyi), cyangwa ngo ni uko bafatira ku manota yo hejuru… Oya; oya…biragaragara ko ari abakobwa ari abahungu bamwe bakwiga ibyo abandi big anta kibazo.”

Uyu muyobozi w’inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru avuga ko impamvu zishingiye ku mibereho y’Abanyarwanda ba none.

Ati “…ahubwo buriya impamvu zibiri inyuma ziri social economical; zirafata ku mibereho y’Abanyarwanda, urasanga akenshi uburyo muri ziriya kaminuza zigenga batangamo programs (amasomo) ziha  igitsina gore amahirwe yo gukora za nshingano zabo zo mu rugo bakaba bashobora no kujya kwiga.”

Dr. Mugisha avuga ko n’ubwo u Rwanda rumaze gukataza mu buringanire ariko hakirimo agasigisigi ko kumva ko hari imirimo y’umwihariko ku gitsina gore bityo ntibibe byakorohera abakobwa/abagore kuba yayibangikanya no kwiga mu mashuri makuru ya Leta kuko hari amahirwe y’imyigishirize adatanga.

Ati “usanga inshingano zimwe zihariweho n’igitsina gore zidashobora kumwemerera za programs (amasomo) zisaba kuboneka mu ishuri kuva mu gitondo. Kuko iyo urebye neza usanga mu mashuri yigenga ama programs afitemo igitsina gore akenshi ari ya yandi yigishwa ikigoroba no muri weekends.”

Uko igitsina gore n'igitsina gabo bihagaze muri za Kaminuza
Uko igitsina gore n’igitsina gabo bihagaze muri za Kaminuza

Haba hari ikizakorwa mu mashuri ya Leta…

Dr. Mugisha ukuriye Inama y’igihugu y’Amashuri Makuru yabwiye Abanyamakuru ko uru rwego rugiye gushishikariza amashuri makuru na za kaminuza by’u Rwanda kuvugurura imitangire y’amasomo yabyo ku buryo hashyirwaho uburyo bwo kwiga igihe cyose (full time) no kwiga igihe runaka (Part time).

Ibi ariko bizasaba abaziga ‘Part time’ kuziga igihe gisumbyeho ku cy’abazaba bize igihe cyose (full time) ariko ko nta reme ry’uburezi rizahungabana kuko bose bazaba bize amasomo amwe.

Ku bijyanye n’amikoro; by’umvikana nk’aho bishobora kugira icyo byasaba uwaba wifuza kwiga muri ubu buryo (part time); ariko Dr. Mugisha avuga ko mu gihe iki gitekerezo cyazumvikana nta mpamvu yo kwishyuza amafaranga menshi kuko ibi bice byombi (part time& full time) bazaba bize ‘credits’ (zazagenderwaho hishyuzwa) zingana.

Avuga ko hari amahirwe menshi yo kuba iki gitekerezo cyazumvikana kikanashyirwa mu bikorwa kuko itegeko rigena imyigishirize mu Rwanda ribyemera.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • None se buriya abagore cg abakobwa baba batsindiye kujya muri kaminuza za leta kimwe n’abahungu bakanga kujyayo bakajya muri private?

    • Yego ra? Baratsinda bakabohereza muri Prive? Abategetsi b’ubu bazi kurindagiza abantu nk’aho ari injiji bose. Abakobwa n’abagore bafite iturufu rituma abagabo babarihira amaprives ibyo birazwi. Jyayo urebe abahungu barimo. Ni mbarwa. Nto mpamvu socio -economics se abagabo bagira. Kuki yahakana ko abakobwa n’abagore badashaka kwimena umutwe muri za sciences appliquées

  • Erega nyakubahwa Mugisha kuvugisha ukuri ntacyo bitwara: abakobwa bacu muri kamere yabo bikundira ubuzima bworoshye hanyuma abagabo tukabibafashamo. Ni abagore/kobwa bangahe nyine uzasanga muri biology or chemistry labs kuva samoya kugera 6pm? Ashaka iki? Azigira muri ULK na za Unilak izo aho bamuha 16/20 atazi n’umwarimu wigisha iryo somo ubundi nihagera kwandika igitabo asabe cheri we cyangwa umwarimu umwe kwishyura ibyo yamuhaye. Ngayo nguko!

Comments are closed.

en_USEnglish