Digiqole ad

Gutwika amashyamba bihangayikishije ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba

 Gutwika amashyamba bihangayikishije ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba

Ubuso bw’ahatwikwa n’abatazwi burarushaho kwiyongera

Mu cyumweru gishize twabagejejeho inkuru y’ikibazo cyo gutwika imisozi n’amashyamba mu karere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba, gusa iki kibazo cyafashe intera ngo kuko byakwiriye intara yose, Ha 400 zimaze gutwikwa n’abataramenyekana.

Ubuso bw'ahatwikwa n'abatazwi burarushaho kwiyongera
Ubuso bw’ahatwikwa n’abatazwi burarushaho kwiyongera

Ibi byahagurukije ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba bukaba butangaza ko iki kibazo kirimo kwiyongera ngo bikaba biteye impungenge nubwo harimo gushakwa umuti.

Abaturage mu karere ka Ngoma mu mirenge itandukanye bavuga ko babangamiwe bikomeye na ba rutwitsi bitwikira ijoro bagatwika amashyamba n’imisozi.

Iki kibazo cyamaze kuva ku rwego rw’akarere kamwe, ubu cyugarije Intara yose y’Uburasirazuba.

Ubuso bw’ahamaze gutwikwa buragera kuri hegitari 400. Mu turere twose tugize intara uko ari turindwi nta na kamwe kataragaragaramo iki kibazo.

Igice kinini cyimaze gutwikwa muri iyi Ntara, ni igice cyegeranye na Pariki y’Akagera. Aha harimo igice kinini cyegereye ikigo cya gisirikare cya Gabiro.

Umuyobozi w’Intara, Uwamaliya Odette avuga ko iki kibazo cyo gutwika kimaze gufata indi ntera.

Uwamariya Odette avuga ahashowe amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari mu gutera ibiti, bityo ngo ntibikwiye ko byakwangizwa abaturage barebera.

Ati “Tumaze kubona ko iki kibazo cyo gutwika amashyamba kigenda gifata intera, twagerageje kugenzura uturere twose dusanga kuri buri karere muri uku kwezi, nibura buri cyumweru hatwikwa inshuro ziri hagati y’enye n’eshanu.”

Akomeza agira ati “Muri 2008 hakoreshejwe amafaranga agera kuri miliyari, haterwa amashyamba ntabwo bikwiye rero ko yakwangizwa barebera.”

Haratwikwa amashyamba kimeza n’amashyamba y’amaterano. Abatwika ngo baba bagambiriye kubona ubwatsi bwo kuragira.

Guverineri Uwamaliya Odette avuga ko gutwika amashyamba ari icyaha gihanwa n’amategeko abuza kwangiza ibidukikije.

Ati “Icyo nakwibutsa abaturage ni uko gutwika ari icyaha gihanwa n’amategeko kuko biba ari ukwangiza ibidukikije.”

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba Chief Sup. Emmanuel Karasi we ashimira abaturage uruhare rukomeye bagira mu kuzimya izi nkongi z’umuriro ku misozi akibutsa ko nubwo hari umutekano uhagije, ariko ngo bene ibi byaha na byo bishobora kuwuhumgabanya.

Yagize ati “Ndashimira abaturage bacu bitanga bakurira imisozi bajya kuzimya ni byiza kuba bumva ko ari inshingano zabo. Ikindi navuga ni uko mu Ntara y’Uburasirazuba umutekano umeze neza, ariko tugomba no kuwurinda kuko ibyawo bihinduka nk’uko igicu gihinduka.”

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda kivuga ko ufashwe atwika ku bushake, ashobora guhanishwa igifugo kuva ku meza atandatu kugeza ku myaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi magana atatu (300 000frw) kugeza kuri miriyoni ebyiri (2 000 000frw) bitewe n’uburemere bw’ikibazo.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish