Digiqole ad

Huye: Servisi ku bagana ibitaro bya Kabutare ngo ziragenda zimera neza

 Huye: Servisi ku bagana ibitaro bya Kabutare ngo ziragenda zimera neza

Dr Niyonzima Saleh avugana n’itangazamakuru

Dr Niyonzima Saleh umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare avuga ko nubwo abaturage bamwe usanga binubira servisi bahabwa kwa muganga ariko hari impinduka nziza zigenda zigaragara kandi ngo harimo no kutamenya kw’abarwayi mu bijyanye n’imitangirwe ya serivisi kwa muganga.

Dr Niyonzima Saleh avugana n'itangazamakuru
Dr Niyonzima Saleh avugana n’itangazamakuru

Bamwe mu barwayi bagana ibi bitaro usanga binubira ko batinda guhabwa serivisi ku mpamvu badasobanukirwa. Bamwe bakavuga ko bashobora no kwirirwa kwa muganga bategereje kwakirwa.

Dr Niyonzima avuga ko nko mu myaka itatu ishize ibitaro bya Kabutare biri mu mujyi wa Huye byari bifite abaganga (doctors) bane (gusa) ariko ubu ngo bamaze kuba 12, icyo gihe ngo bari bafite abaforomo 60 none ubu bamaze kugera kuri 80.

Kuri we ngo ibi hari icyo byahinduye kinini mu giha serivisi abagana ibitaro, nubwo bitaraba uko babyifuza neza.

Dr Niyonzima avuga ko iyo umurwayi aje kwivuza, akicara ku murongo maze akagerwaho akinjira akabonana na muganga usanga yifuza kuvugana na muganga umwanya munini ushoboka atitaye ku bo asize inyuma ku murongo.

Ati “Ibyo ni uburenganzira bw’umurwayi ariko ntibikuraho gutuma abari ku murongo bategereje bumva ko bahawe serivisi mbi kuko batari kwakirwa vuba.”

Dr Niyonzima avuga ko nubwo umubare w’abaganga ukiri muto ugereranyije n’uw’abarwayi bagana ibitaro ariko impinduka nziza zigenda zigaragara uko umubare w’abaganga n’abaforomo ugenda wiyongera.

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish