Digiqole ad

Bamwe mu bajya kwiga hanze y’u Rwanda ngo “bajya guhaha ivu basize isukari”

 Bamwe mu bajya kwiga hanze y’u Rwanda ngo “bajya guhaha ivu basize isukari”

Dr Innocent Mugisha aburira abajya kwiga muri zimwe muri za kaminuza zo mu bihugu bikikije u Rwanda bakurikiye igiciro gito

Dr. Mugisha Sebasaza Innocent umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza aburira bamwe mu bajya kwiga mu bihugu bituranye n’u Rwanda ko hariyo amwe mu mashuri atemewe bityo abantu bagashukwa n’ibiciro byayo biri hasi nyamara bakahakura impamyabumenyi zitemewe. Ibi we yise “kujya kugura ivu basize isukari.”

Dr Innocent Mugisha aburira abajya kwiga muri zimwe muri za kaminuza zo mu bihugu bikikije u Rwanda bakurikiye igiciro gito
Dr Innocent Mugisha aburira abajya kwiga muri zimwe muri za kaminuza zo mu bihugu bikikije u Rwanda bakurikiye igiciro gito

Hari mu kiganiro n’abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize ahagarutswe kandi kuri amwe mu mashuri makuru yo mu Rwanda afite amasomo yagiye ahagarikwa kuko yatangijwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bitanamenyeshejwe inzego zibishinzwe.

Dr Mugisha yaburiye abajya kwiga mu mashuri ya kaminuza yo mu bihugu bituranye n’u Rwanda kubyitondera kuko hariyo menshi atemewe.

Ati “…si nk’Abanyarwanda bajya kwiga mu bihugu bidukikije; ubu ni kuwa Gatanu; ubu ugiye ku mipaka ukabona Abanyarwanda basohotse igihugu bajya kwiga programs (amasomo) zitari validated (zidafite agaciro); mu mashuri atari accredited (ataremerwa).”

Uyu muyobozi avuga ko inzego zibishinzwe zidahwema kwakira abarangije muri aya mashuri basabira impamyabumenyi zabo “Equivalences” (agaciro nk’ak’izitangwa mu Rwanda).

Dr. Mugisha avuga ko nta na rimwe Inama y’Igihugu y’Amashuri makuru izashyira mu bikorwa ubu busabe mu gihe aya mashuri ataremerwa n’ibihugu akoreramo.

Ati “…umuntu akaba yatakaje akazi k’u Rwanda cyangwa imirimo ye; yatakaje umwanya n’amafaranga bye; akazana igipapuro twakwita ikibiribiri. Nibo bantu mukunze kumva ngo HEC yabimye equivalences;…si ukuyibima; waba ubaha iy’iki se? Ya diplome yatanzwe na university itemewe?”

Uyu muyobozi wirinze kuvuga nibura rimwe muri aya mashuri no gutangaza umubare w’Abanyarwanda baba barahawe impamyabumenyi na yo; yavuze ko hari abazihawe bashyikirijwe inzego zibishinzwe bakurikiranyweho kuba barakoreshaga inyandiko mpimbano nubwo we ngo atari ko abibona.

Ati “…ntabwo nazita inyandiko mpimbano ariko uwaziguhimbiye ari hanze;…yaguhaye ikintu kitari cyo.”

Asa nk’utanga inama ku waba yifuza kujya kwiga, Dr. Mugisha yagize ati “abantu bishukwa na biriya biciro ngo ni macye; si macye kuko ni ay’ubusa; icyo baguhaye ni ubusa; wowe se nufata ibiro bibiri by’ivu umuntu akabiguhera ku giciro cya kimwe cya kabiri cy’ikilo cy’isukari uzavuga ngo aguze kuri macye? Mbona ari nk’ibi bakora rwose; kuko ntibaba bitaye ku ngaruka uzahura nazo igihe uzaba utwaye cya gipapuro cyabo kitemewe.”

Abafite impamyabumenyi nk’izi; we (Dr. Mugisha) yita kuba barahuye n’uruva gusenya avuga ko abazwi ari abagannye inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru ariko ko hari abandi benshi batazwi.

Dr. Mugisha avuga ko mu rwego rwo guhanganga n’uburezi nk’ubu mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba hashyizweho akanama “Inter-University Council for EA” gafata iya mbere mu kugaragaza amashuri nk’aya atemewe kugira ngo inzego zibishinzwe muri buri gihugu ziyakurikirane.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Uravuga ukuri kabisa! Abantu benshi bishyizemo ko bagomba gutunga ibipapuro byitwa diplome (ubu ibigezweho ni masters) niyo ntacyo baba bazi. Ariko na Leta nibanze irebe aho isaba ibyo “bipapuro”mu gutanga akazi niba aricyo kimenyetso cy’ubushobozi. Izasanga uburyo yatesheje agaciro experience mu kazi ari ikosa rikomeye yakoze. Yibaze impamvu ibyo bipapuro babishakira n’ahadakwiye.

  • hmmm!!!, none za Equivalence HEC itanga,ntabwo zemewe? niba itazemera ubwo yaba yinyuzemo nayo.

  • BUT, PLZ, NA NUBU DUKENEYE INGERO Z’AYO MASHURI ATEMEWE. KEREKA NIBA BITEMEWE KUYAVUGA…..

  • byaba byiza iyi nama nkuru y’amashuri makuru igiye ikora urutonde rw’amashuri makuru yemewe nibura mukarere kugirango abajya kwiga bayamenye,naho ibibyo kwanga diplome umuntu arangije nabyo numva bitemewe kabisa, n’igihombo kugihugu nokubanyeshuri baba bigamuri ayomashuri atemewe.

  • bisa no kujijisha wa so banura ute ko amashuri atemewe ahabwa nu burenganzira bwo gukorera mugihugu. amashuri amenyekanako atemewe abize baje gushaka equivalence nabyo ntibisobanutse…..mureke kwinyuramo. ireme ry’uburezi nikibazo hose nabo wemera barakemangwa ndakakuroga mwitaye kubipapuro mudupfunyikira amazi. twibaza niba ubu abantu biga cyangwa bahabwa ibi papuro bihamyako bize kuko aho mwagahereye nutubwira ireme ry’uburezi ntaryo turabona .icyakoza mwashatse quanity murayibona ariko quality is far uko niko kuri nubwoko tuzineze ko kure nkukwezi murui ikigihe

  • Ukoma urusyo akome n’ingasire. Nibahere no mu Rwanda kuko naho abapfunyikira abanyeshuri ikibiribiri barahari. Mbere y’uko tujya gutokora amaso y’abaturanyi bacu ese twebwe uburezi bwacu buhagaze bute? Nemeranya n’uyu muyobozi ko muri iki gihugu cyacu hari inkundura yo kwiga ariko bitajyanye no kwibikaho ubumenyi busubiza ibibazo dufite mu gihugu cyacu ahubwo abantu bakeneye kugira diplome ariko ubumenyi bw’ibyiciro bize ari iyanga. Yego dukeneye kongera umubare w’abize kaminuza ariko kandi kubongera nta bumenyi bafite na none ni undi muzigo ukaze turi kwikorera. Niyo mpamvu rero hano uko HEC iri kwita gukora equivalence zo hanze, yari ikwiye no gukora validation ya diplomes ziri gutangwa n’amakaminuza yo mu Rwanda mu rwego rwo kureba ko koko abanyeshuri bafite ububasha n’ubumenyi buhagije bwo gusubiza ibibazo dufite.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish