Dr Donald Kaberuka wari umaze imyaka 10 ayoboye Banki Nyafurika itsura amajyambere, ubu agiye kwigisha muri kaminuza ya Havard iherereye Cambridge muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muri Leta ya Massachusetts. Kaberuka yahawe n’ibitangazamakuru akabyiniriro ka “Mr Infrastructures” cyangwa se witiriwe ibikorwaremezo kubera uburyo yabiteje imbere muri Afurika ubwo yari Perezida wa Banki nyafrica itsura amajyambere, […]Irambuye
Inzego za Polisi mu Karere ka Muhanga, zataye muri yombi abasore batanu bakekwaho kuyogoza umujyi wa Muhanga biba. Polisi yavuze ko igiye gushyikiriza ubushinjacyaha dosiye z’aba bakekwaho ubujura buciye icyuho kugirango bagezwe imbere y’Ubucamanza. Hashize igihe mu mujyi wa Muhanga havugwa ibikorwa by’ubujura ariko ababigiramo uruhare ntibamenyekane. Polisi yafashe ingamba maze ikora umukwabu udasanzwe, mu […]Irambuye
Nyuma y’amezi atatu habayeho ubukangurambaga bwiswe “Sign Your Name” ijwi ry’abatumva, (Media for the Deaf Rwanda) iratangaza ko bakira ubusabe bw’abantu benshi basanzwe bumva ndetse bavuga, ariko bashaka kwiga ururimi rw’amarenga. Ururimi rw’amarenga rushobora gukoreshwa n’umuntu wese, yaba ufite ubumuga bwo kutumva cyangwa kutavuga cyangwa utabufite. Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Kellya Uwiragiye umuyobozi wa […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yarwo yo kurwanya ruswa, akarengane ndetse n’ibindi byaha bishamikiyeho, rwatangije gahunda yo guhugura abakozi bose bashobora kugira aho bahurira na ruswa bo mu turere twose tw’igihugu. Aya mahugurwa agamije kwigisha no gusobanura icyaha cya ruswa, yagenewe abakozi bo mu mirenge bakunze kwakira abaturage cyane. Umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi […]Irambuye
I Rwamagana mu murenge wa Munyiginya mu kagali ka Cyarukamba haravugwa ubugizi bwa nabi bwibasiye umugore w’imyaka 56 witwa Monique Nyirabaganga wishwe mu ijoro ryakeye ahotorewe iwe umurambo we abagizi ba nabi bakawujyana mu kiraro cy’inka ze ngo abantu bagire ngo ni inka yamukandagiye. IP Emmenuel Kayigi avuga Police yabashije kubona ibimenyetso bigaragaza ko uyu […]Irambuye
Mu gutangiza ukwezi kwahariwe kwirinda impanuka zo mu muhanda, Umuyobozi wa Polisi wungirije Marizamunda Juvénal, yatangaje ko kuva mu kwezi kwa Mutarama 2015 kugeza mu kwezi kwa Kanama abantu barenga 200 bazize impanuka, asaba abashoferi kubahiriza amategeko y’umuhanda mu gihe batwara ibinyabiziga. Umuhango wo gutangiza ukwezi kwahariwe kwirinda impanuka zo mu muhanda cyabimburiwe n’urugendo rwahereye […]Irambuye
Mu Rwanda mu mezi atandatu gusa harabarurwa abantu bagera kuri 309 bamaze guhitanwa n’impanuka zo mu muhanda, 46% by’abapfuye ni abanyaguru. Ministeri y’ibikorwa remezo iratangaza ko iki ari kibazo gihangayikishije Leta y’u Rwanda ngo bitarenze ukwezi kwa kabiri kw’umwaka utaha imodoka zitwara abantu n’ibintu zizaba zamaze gushyirwamo ibyuma bizibuza kurenza umuvuduko wagenwe mu Rwanda. Ibi […]Irambuye
Abaturage bo mu murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Rugarama bavuga ko bari mu gihirahiro nyuma y’uko aho batuye habaruwe n’umujyi wa Kigali mu mushinga wo kubaka amazu ajyanye n’umujyi ariko imyaka ikaba ibaye ibiri nta gikorwa bemerewe gukorera aho batuye ndetse bakaba barabujijwe no gusana amazu yabo ari kwangirika. Aimable Nimuragire utuye muri aka kagari […]Irambuye
*Mu 1995-1996; mu Rwanda; kaminuza yari imwe gusa; *Mu 1994-1995 hari abanyeshuri 3 261 biga Kaminuza * Ubu abiga muri za Kaminuza barabarirwa ku bihumbi birenga 87 *Mu Rwanda ubu hari amashuri makuru na kaminuza, 45 *Muri kaminuza ubu umwalimu umwe abarirwa abanyeshri 21 Mu cyegeranyo cyerekana ishusho y’Iterambere ry’uburezi mu mashuri makuru na za Kaminuza […]Irambuye
Polisi mu Karere ka Ngoma yafashe abantu batandatu bakekwaho kwiba Kompanyi y’ubwubatsi y’Abayapani (Konoike Construction Ltd), amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10. Aya mafaranga akaba yasubijwe ba nyirayo bashimye cyane imikorere ya Police y’u Rwanda. Abakekwaho iki cyaha bafashwe tariki 5 Nzeri, bafatwa basanganywe amafaranga agera kuri miliyoni eshatu n’ibihumbi 100 n’amadorali ya Amerika ibihumbi umunani […]Irambuye