Digiqole ad

“Ijwi Ryawe” application izafasha mu gutanga amakuru ku mitangire ya Serivise

 “Ijwi Ryawe” application izafasha mu gutanga amakuru ku mitangire ya Serivise

Kuri uyu wa gatatu ishami ry’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) rishinzwe kunoza Serivise mu mushinga waryo ‘Na yombi’, ku bufatanye n’ikigo ‘Pivot access LTD’ bamuritse Porogaramu (application) ya Telefone bise Ijwi ryawe (Your Voice), Izajya ikoreshwa mu gutanga amakuru n’ibitekerezo kuri Serivise mu Rwanda.

Iyi ‘application’ izajya ikoreshwa n’umukiliya, anenga, ashima cyangwa ajya inama kuri kuri Serivise yaherewe mu kigo, Hoteli, Resitora, n’ahandi hatangirwa Serivise.

Yves K.NGENZI, ushinzwe imitangire myiza ya Serivise muri RDB yavuze ko iyi ‘application’ izafasha abantu bahabwa Serivise ku gutanga amakuru y’ukuntu babona Serivise mu buryo bwihuse kandi bworoshye.

Yagize ati “…bizatuma abatanga Serivise nabo bakosora, ndetse bakaba bafasha. Kugira abakozi bafite imiyitwarire (attitude),…bakamenya ko umuntu uje abagana ari inshingano yabo gutanga Serivise nziza.”

Ukoresheje Telefone, kujya muri iyi application ngo uvuge kuri Serivise wahawe ukanda *788*0* code y’ikigo# ukohereza. Code za buri kigo ngo zizajya zimanikwa ahantu hagaragara ku buryo bizajya byorohera abantu gutanga ibitekerezo byabo.

U Rwanda mu karere ruri ku mwanya wa gatatu nyuma ya Kenya na Uganda mu mitangire ya Serivise nziza mu rwego rw’abikorera. Ariko rukaza ku mwanya wa mbere mu mitangire myiza ya Serivise mu nzego za Leta.

Yves K.NGENZI avuga ko hakiri byinshi byo gukorwa kugira ngo u Rwanda rugere ahantu heza mu mitamgire ya Serivise.

Ati “Uru ni urugamba rw’abantu bose, buri rwego ari abayobozi, ari n’abakozi bagomba gukunda umurimo, bagakunda ibyo bakora, bakanoza uburyo babikoramo.”

Bamwe mu bantu twaganiriye ku mitangire ya Serivise mu Rwanda bavuga ko impamvu abona mu bigo byinshi byigenga hakunze kuvugwa serivise mbi kurusha ibigo bya leta.

Uwitwa Ndayisaba Emmanuel yagize ati “Abakozi benshi mu bigo byigenga bahabwa akazi ku kimenyane bityo bageramo bakumva ko ntawabakoraho, hakaba n’abandi baba batazi gutunganya ako kazi.

Gusa iyi application birashoboka ko yo umuntu azajya atanga igitekerezo kikagera no kuri ba boss (abakoresha) bakuru. Kuko nuwabashaga kwandika agapapuro akagashyira mu gasanduka, umukozi yashoboraga kuza agafungura agakuramo agapapuro kamuvuga imikorere ye mibi, bityo igitekerezo cyawe ntikigere kubamukuriye.”

Hashize umwaka “Ijwi Ryawe” yaratangiye gukoreshwa mu Mahoteli agera kuri 200 ari hirya no hino mu gihugu, ariko RDB irateganya no kuyigeza mu bindi bigo byigenga bitanga Serivise.

U Rwanda nk’igihugu cyifuza gushingira ubukungu bwacyo kuri Serivise, ubu Serivise iratanga hejuru ya 50% by’umusaruro rusange w’igihugu (GDP). Gusa, na none mu mwaka ushize wa 2014, RDB yatangaje ko buri mwaka u Rwanda rutakaza amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari 27 kubera imitangire mibi ya Serivise.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Serivisi mbi zitanga cyane cyane muri public institutions. None ariho igezwa, ba ba secretaries n’agasuzuguro, bata impapuro bahawe, turebe ko bazisubiraho.

  • Nonese abakoresha internet bizagenda gute? Cyangwa abakoresha indimirongo nka airtel na tigo nimutubwire ukotwabigenza iyigahunda turayishimiye kandi dufite inzara ninyota yo kuyikoresha

Comments are closed.

en_USEnglish