Digiqole ad

Gisagara: Abaturage bizihije umunsi w’amahoro borozanya

 Gisagara: Abaturage bizihije umunsi w’amahoro borozanya

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro wa tariki 21 Nzeri, mu Rwanda ibikorwa bya bikomeye byabereye i Kigali, ariko ibihindura ubuzima mu buryo butaziguye byabereye n’i Gisagara hirya mu murenge wa Muganza ukora ku Burundi aho abaturage borozanyije amatungo, bakishimira ko ubumwe n’ubwiyunge butumye ubu babanye mu mahoro.

Abaturage mu gikorwa cyo korozanya i Muganza ku munsi w'amahoro
Abaturage mu gikorwa cyo korozanya i Muganza ku munsi w’amahoro

Kwiyunga no kubana mu mahoro byari inzozi muri aka gace nyuma ya Jenoside, abarokotse bahigwaga n’abasigaye batahigwaga imibanire yabo yari iteye inkeke yuzuye urwikekwe, ubu byarahindutse babanye mu mahoro n’ubusabane bwa hato na hato nk’uko babigaragaje kuri uyu munsi w’amahoro borozanya amatungo batitaye kuri ayo mateka mabi.

Abaturage biganjemo urubyiruko muri uyu murenge wa Muganza kuri uyu murenge wa Muganza bahanye inka n’andi matungo magufi ku bari bayafite yabyaye baha abatayafite ngo nabo borore. Byose bigakorwa hatitawe ku mateka mabi yabatanyaga.

Aloys Semakuba utuye mu kagari ka Rwamiko avuga ko kubana mu mahoro muri aka gace k’iwabo byabaye inzira ndende kuko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi byari bibi cyane.

Ati “Ariko ubu n’ibyiza tumaze kugeraho turabikesha kwiyunga tukabana mu mahoro. Turi korozanya tutitaye ku byadutanyaga mbere. Niyo mahoro.”

Majaliwa Nteziryayo, umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Muganza yibukije abaturage ko kugabirana inka biri mu muco mwiza w’abanyarwanda kandi ko ari inzira yo kuzamura imibereho myiza.

Iki gikorwa aba baturage bakoze cyateguwe n’umushinga wa ‘Alert International’ ikora ibikorwa bigamije kwigisha abantu kubana mu mahoro bikajyana n’imishinga yo kwiteza imbere.

Murigande Andre uhagarariye uyu mushinga avuga ko bigoranye kubanisha abantu mu mahoro kandi bari mu bukene.

Uyu murenge wa Muganza abawutuye ahanini batunzwe n’buhinzi bakorera mu gishanga cy’Akanyaru, bibukijwe ko badakwiye guta igihe mu biteza amakimbrane ahubwo umwanya wabo wose ukwiye gushirira mu murimo wo kwiteza imbere.

Ibi bikorwa byanitabiriwe n'inzego zishinzwe umutekano
Ibi bikorwa byanitabiriwe n’inzego zishinzwe umutekano

Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ibyo byabatanyaga mbere se nibiki ko tudatinyuka ngo tubivuge?

Comments are closed.

en_USEnglish