Muhanga: Isoko rya Misizi ntirigira ubwiherero
Mu nama y’umunsi umwe yahuje abakozi bashinzwe imibereho myiza kuva ku tugari, imirenge, akarere, n’abacuruzi bose bakorera mu mujyi wa Muhanga batangaje ko abarema isoko rya Misizi bafite ikibazo cyo kubona aho biherera, bagasaba inzego z’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ko zibafasha gukemura iki kibazo.
Iyi nama yari igamije kurebera hamwe uko ikibazo cy’isuku gihagaze mu karere ka Muhanga ndetse n’ingamba zafatwa kugirango umujyi n’ibice by’imirenge y’icyaro abaturage baho barusheho kugira isuku ku mubiri no ku myambaro ari nako basukura aho batuye barengera n’ibidukikije.
Abitabiriye iyi nama bakunze kurema isoko rya Misizi babwiye ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ko hari umwanda ukabije wugarije isoko rya Misizi bitewe n’uko nta bwiherero iri soko rigira kuva ryatangira kugeza uyu munsi.
Bagize bati “Murebye umubare w’abaturage barema isoko rya Misizi mwagombye kwita kuri iki kibazo cyo kububakira ubwiherero kandi ntabwo batahwemye kubivuga ariko nta gisubizo babona”
Niyitegeka Jeanne Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Shyogwe, yemeye ko nta bwiherero iri soko rya Misizi rigira, ariko akavuga ko kutaryubaka byatewe n’aho isoko ryubatse kubera ko ari hafi y’igishanga bityo kubona ubutaka bikaba byaragoranye, gusa yongeyeho ko hari umuntu wabahaye ubutaka buri mu isambu ye, bateganya kubakamo ubwiherero kuburyo muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa by’isuku bazababarangije kubwubaka.
Ibi byemejwe kandi n’Umukozi mu karere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’ubuzima no kwirinda indwara Kamana Sosthène wasabye umurenge wa Shyogwe kwihutira kubaka ubwiherero byakwanga rikaba rifunze mu gihe gito kugeza umunsi ubwiherero buzubaka.
Usibye ikibazo cy’isoko rya Misizi ritagira ubwihero, muri iyi nama hanavuzwe n’ikibazo cy’abaturage bamena imyanda yo mu ngo aho babonye muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa by’isuku, bamwe mu bafatanyabikorwa b’akarere ka Muhanga bavvuze ko bagiye kwigabanyamo ibyiciro bitandukanye bizakurikirana ibikorwa byo kuonza isuku hirya no hino mu mirenge 12 igize aka karere.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW-Muhanga.
3 Comments
Muzaze murebe abaraema iryo soko bituma ku gasozi mu mashyamba ari hafi aho.
Birababaje cyane none ngo ukwezi kwahariwe isuku bazubaka ubwiherero kuki babyibutse uyu munsi ahubwo bazabahane ndavuga Abayobozi bazi iki kibazo.
AHO RIHEREREYE NI HAFI Y’IBIRO BY’UMURENGE WA SHYOGWE
Eeeeeeeeeee!!!!!!!!Ko bitoroshye?Isoko rikomeye kuriya rinacururizwamo n’inka ngo nta bwiherero rigira?Aka ni akumiro noneho pe!
Comments are closed.