Intambwe yatewe mu Ubuzima iragaragara mu mibare…ariko urugendo ruracyahari
Mu cyegeranyo kigaragaza imibereho y’abaturage mu Rwanda (Rwanda Poverty Profile Report 2013/14), bigaragara ko hari intambwe iterwa mu kuzamura ubuzima bw’Abanyarwanda, haba mu kugabanya imfu z’abagore babyara, abana batoya gusa Leta iracyafite akazi gakomeye ko kugabanya umubare w’abana bagwingiye, ikizere kitezwe muri gahunda y’Imbaturabukungu ya 2 (EDPRS II).
Icyegeranyo cyasohowe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kigaragaza ko mu Rwanda hakozwe byinshi mu kugabanya imfu z’abana batoya bari munsi y’imyaka itanu, ndetse n’iz’abagore bapfa babyara.
Imfu z’abana bapfa bavuka zaragabanutse zigera ku bana 32/1000 mu mwaka wa 2013/14 ugereranyije n’uko abapfaga bari 107/1000 mu mwaka wa 2000.
Abana bapfa batarageza imyaka itanu, imibare yaragabanutse igera ku bana 50/1000 mu mwaka wa 2013/14, ugereranyije n’abana 196/1000 bapfaga batarageza imyaka itanu mu 2000.
Nk’uko bigaragara mu cyegeranyo, iyi mibare yagiye igabanuka buhoro buhoro uko imyaka igenda ikurikirana kuva mu 2000 kugera mu 2014, aho iki kegeranyo kigenda kigaruka ku mibare ya buri myaka itanu.
Imibare igaragaraza ko abana bapfa bavuka yavuye ku 107/1000 mu mwaka wa 2000, igera kuri 86/1000 mu mwaka wa 2005, igera kuri 62/1000 mu mwaka wa 2007/08, iramanuka igera kuri 50/1000 mu 2010/11 ndetse ubu igeze kuri 32/1000 mu 2013/14.
Icyegeranyo kigaragaza ko imibare y’abagore bapfa babyara yagiye imanuka, kuva ku bagore 1071/100 000 mu 2000, bagera kuri 750 mu mwaka wa 2005,ikomeje kumanuka igera kuri 476 mu mwaka wa 2010, ubu imibare y’abagore bapfa babyara mu Rwanda igeze kuri 210/100 000 mu mwaka wa 2014/15.
Nubwo bimeze gutya ariko, nk’uko bigaragara mu cyegeranyo haracyari akazi katoroshye ko kugabanya umubare w’abana bagwingiye n’abatakaza ibiro (kunanuka).
Mu cyegeranyo cy’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare giherutse gusohoka hagaragaramo ko imibare y’abana bagwingiye bafite munsi y’imyaka itanu bari 51% mu mwaka wa 2005.
Uyu mubare ariko ngo waragabanutse bagera kuri 38% mu mwaka wa 2014/15. Abana bagaragaza kunanuka cyane bavuye ku 9% mu mwaka wa 2005 bagera kuri 2% mu mwaka wa 2014/15.
Ibi bigaragaza ko Leta y’u Rwanda igifite akazi katoroshye haba mu bukangurambaga mu kwigisha abaturage kugaburira abana indyo yuzuye, no gukomeza kuzamura imibereho ya buri muryango kugira ngo ubashe kubona ibiwutunga.
Iyi mibare niyo Perezida Paul Kagame yashingiragaho ahwitura abashinzwe imiberheo myiza n’iterambere ry’umuryango guhagurukira iki kibazo cyo kugwingira kw’abana n’imirire mibi iterwa ahanini no kutamenya.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko ivuga kuri gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II), Leta y’u Rwanda igaragaraza ko ubuzima bw’abaturage buzitabwaho cyane kuva iyi gahunda itangiye mu 2013 kugera mu mwaka wa 2018.
Nubwo Leta igaragaraza ko izita cyane mu kurwanya ubwandu bushya bw’agakoko ka Virusi itera SIDA, abantu bakangurirwa kwirinda no guhangana n’indwara zitandura (Non-communicable diseases), bigaragara ko hari amafaranga menshi azashyirwa muri iki gice cyo kwita ku buzima bw’abaturage.
Muri EDPRS II, Leta igaragaza ko izakoresha amafaranga asaga miliyari 199,7 z’amanyarwanda mu mwaka wa 2013/14, miliyari 198,2 mu 2014/15, miliyari 201,1 mu mwaka wa 2015/16, miliyari 218,8 mu 2016/17 na miliyari 216,2 mu mwaka wa 2017/18 muri rusange hakazakoreshwa asaga miliyari 1 034.
Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Iyo ntambwe yatewe mujye muyinsobanurira mu gihe ibitaro babikupira umuriro kubera kutishyura.Igihe abaganga nabaforomo bamara igihe badahembwa ndetse benshi bakaba barirukanwe aho abaganga banga kuvura abantu bafite mitiweli ahubwo bakabagira inama yokujya kwivuza muri cabinet prié.Ibyo nabyo mujye mubivuga.
EWASA cg REG ni itangarize a banyarwanda ikibazo cyamashanyarazi ifite ireke kutwicira akazi no kuduheza mu bukene.
Ibibazo si aho electricity yava ahubwo nibemere dutange ibitekerezo.
Ariko se no gusaranganya uwo bafite birabananiye?
hari byinshi twateyemo imbere ariko koko ntitwatereye iyo kuko dukomeje urugendo
Comments are closed.