U Rwanda mu bihugu 9 bya mbere muri Afurika mu guhanga udushya
Ubushakashatsi bwakozwe na ‘Cornell University’ yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ifatanyije n’ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku mutungo kamere muby’ubwenge “World Intellectual Property Organization (WIPO)” bwashyize u Rwanda mu bihugu Icyenda (9) bya mbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara byateje imbere ibijyanye no guhanga udushya (Innovation).
Ubushakashatsi buzwi nka “Global Innovation Index 2015” bakozwe ku nshuro ya munani (8) kuva muri 2007, bugendera ku mirongo migari ‘indicators’ 81. Aha abakoze ubushakashatsi bareba cyane ku guhanga imirimo, amategeko ariho yorohereza guhanga imirimo nk’imwe mu nkingi z’iterambere rirambye.
Afurika y’Epfo yabaye iya 64 ku rutonde rusange rw’Isi ni iya mbere muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Ibihugu nka Senegal (84), Kenya (92), Rwanda (94), Mozambique (95), Malawi (98), Burkina Faso (102), Mali (105) na Uganda (111) bigakurikiraho kabone n’ubwo bifite ubukungu bukiri hasi ugereranyije na Afurika y’Epfo.