Kimironko: Barasaba ko ibyobo bya Gereza ya Gasabo bimaze kugwamo BATANDATU bizitirwa
Nyuma y’uko akana k’imyaka itatu k’uwitwa MANIRAGABA Simon na NIYITEGEKA Beatrice kaguye mu byobo bya Gereza ya Gasabo, mu Murenge wa Kimironko, Akagari ka Kibagabaga, Umudugudu wa Rukurazo, bitunganyirizwamo ingufu z’amashanyarazi zikomoka ku myanda ‘Biogas’, abaturage barasaba ko ibyo byobo bizitirwa cyangwa bigafungwa.
Kuwa gatandatu tariki 19 Nzeri, umwana w’umuhungu w’imfura wa MANIRAGABA Simon na NIYITEGEKA Beatrice yaguye muri ibi byobobo mu buryo butunguranye, aba umuntu wa gatandatu uguye muri ibi byobo.
Abaturiye ibi byobo bikusanyirizwamo imyanda ya gereza ya Gasabo ngo bibyazwe ingufu z’amashanyarazi, bavuga ko hari abandi bantu babiri baguyemo basinze bahita bitaba Imana, ndetse ngo ngo binajugunywamo abantu batatu barimo umwe wiciwe ahandi aza kubijugunywamo azingiye mu mufuka, undi mugore wari uhatuye wishwe akajugunywamo, n’akana kajugunywemo na nyina yananiwe kugashyinguza nyuma yo kwitaba Imana.
Umuturage witwa Kampundu Christine avuga kubaguyemo mbere yagize ati “Hari umumama bari bishe wari utuye inaha; umuntu bazanye mu mufuka bamutamo; uwa gatatu ni umwana umubyeyi yajugunyemo aho kumushyinguza; hari n’abantu babiri baguyemo basinze, n’uyu mwana waguyemo ejo bundi, bose hamwe ni batandatu.”
Ababyeyi b’umwana waguyemo mu mpera z’icyumweru gishize, n’abandi baturage baturiye ibi byobo basaba ko ibi byobo byafungwa. Uretse impungenge ku mfu z’abagwamo, abaturage banavuga ko babangamiwe cyane n’umunuko uturuka muri ibi byobo, ndetse ngo bafite n’impungenge ku ndwara zishobora guturuka ku mwanda n’umunuko uturuka muri ibyo byobo.
KARAMUZI Godfred, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko nawe asangiye impungenge n’abaturage, gusa akavuga ko kuri uyu wa kabiri atangira ibiganiro n’ubuyobozi bwa Gereza kugira ngo bafatanye batunganye aho biri.
Ati “Dufitanye inama n’ubuyobozi bwa gereza, n’abaturage baho, turashaka kwigisha abaturage kuko n’ubwo tutararangiza gufata ingamba zo kuzitira burundu hariya hantu kuko ni icyemezo ntafata nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, uyu munsi sinahita mvuga ngo turahita dushyiraho uruzitiro uyu munsi cg ejo,…dushishikarize abaturage kutahegera kuko bazi ko haguyemo abantu, bamenye ko biriya byobo biteje ibibazo be barusheho kwirinda.”
KARAMUZI avuga ko ubuyobozi bwa gereza bwigeze kuhashyira ibyuma bituma abaturage batahegera, ariko ngo abaturage baza kwitwikira ijoro barabyiba.
Ku kibazo cy’umwana waguye muri ibi byobo mu mpera z’icyumweru gishize, ngo ubuyobozi bw’Umurenge buzafasha umuryango we uhabwe indishyi z’akababaro.
Jean Paul NKUNDINEZA
Umuseke.rw
3 Comments
Kimironko aho abafungwa berekeza umwanda wabo wose mubaturage hagati bikwiye gukosorwa mbere yuko bitera abaturage uburwayi bukomeye, umunuko , amasazi avamo akajya mubaturage , leta ikwiye kubitekerezaho byihuse.
Kandi dufite iterambere rihagije nimureke kudusebya mwa njajwa mwe zsbanyamakuru ngo umwanda isszi babafunge muli gusebya igihugu
Iyo mpanuka irababaje, ariko n’umubyeyi wuwo mwana nawe nindangare pee. ikindi gereza niba ishyiraho uruzitiro rw’Ibyuma abo baturage bakabyiba muragirango bakore iki?
Comments are closed.