Digiqole ad

Gicumbi: Abakekwaho gusenyera umuturage baburanishirijwe mu ruhame

 Gicumbi: Abakekwaho gusenyera umuturage baburanishirijwe mu ruhame

Kuri uyu wa Gatatu abakekwaho gusenyera Karangwa Jean Bosco wo mu murenge wa Nyankenke, akagari ka Yaramba bagejejwe imbere y’ubutabera aho icyaha cyakorewe baburanishwa mu ruhame, ubushinjacyaha bubasabira gufungwa imyaka 12.

Mu bakekwa muri uyu mugambi harimo Habyarimana Evariste, Maisha Jean, Uwimana Emmanuel, Nizeyimana Peter, Arinatwe J.Paul ndetse na Twizeyimana Theoneste .

Aba bose uko ari batandatu, batatu muribo bemera ko bageze kwa Karangwa uzwi ku izina rya Kibonge gusa bavuga ko bari bagiye kuzanayo ibyabo yari yarabambuye.

Bemeza ko Kibonge atunze imyenda ya gisirikare niya Gipolisi bityo akaba yambura abantu yitwaje iyo myenda.

Ubwo President w’Urukiko Mutabazi Harson yababazaga niba barabibwiye abayobozi , umwe muri bo witwa Habyarimana yagize ati: “Abayobozi nabo baramutinya kuko ari ‘Afande’”

President w’Urukiko yongeye kumubaza niba ariyo mpamvu bahisemo kwihorera ,Habyarimana ntiyabona icyo asubiza ahubwo yemera icyaha anagisabira imbabazi. Ibi abihuriyeho n’uwitwa Maisha Jean ndetse n’Uwimana Emmanuel.

Umushinjacyaha ahawe ijambo, yavuze ko ibyo bavuga kuri Kibonge ari amatakirangoyi, kuko ngo Kibonge ari umusivile.

Umushinjacyaha yongeyeho ko kuba hari abemeye ko bageze kwa Kibonge ubwo bageraga mu ubugenzacyaha nyuma bagera mu Rukiko bakabihakana ngo byerekana ko babeshya nubwo hari abavuga ko police yabahase inkoni bakabyemera.

Umushinjacyaha yasabiye aba bagabo uko ari batandatu n’igifungo cy’imyaka itanu cyo kuba barasenye inzu itari iyabo, n’igifungo cy’imyaka irindwi cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Ku ruhande rwuwunganira abaregwa, Me Rutaganira Alexandre yasabye Urukiko kwigana ubushishozi ibihano byasabiwe abo yunganiraga, arusaba kureba ko mu gitabo cy’amategeko,zirebana no kwemera icyaha no gusaba imbabazi.

Kuri we ngo kwemera icyaha bituma abaregwa bashobora kugabanyirizwa ibirego.
Babajijwe niba kubyo bireguye ntacyo bongeraho bavuga ko ntacyo, ariko Peter Nizeyimana, Twizeyimana Theoneste na Arinitwe Jean Paul bo bakomeje guhakana ko batahageze.

President w’Urukiko yanzuye ko urubanza ruzasomwa ku itariki ya 22, Ukwakira, 2015 sa tanu z’amanywa aho iki cyaha cyakorewe.

Iki cyaha kikaba cyarakozwe kuwa 11/09/2015 kandi bivugwa ko ngo abaregwa gusenya gusenyera Kibonge bivugwa ko yaba yaratanze amakuru yo kuba ari ‘abarembetsi’ bakaba bazwiho kwinjiza Kanyanga ivuye Uganda.

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/GICUMBI

1 Comment

  • uyumugabo wakorewe urugomo akwiye kurengerwa namategeko kuko nicyo abereyeho ibyoyakoze nibikorwa bigaragaza umuturage mwiza ushaka kubaka igihugu cye naho abangaba basenya sibyo nagato ntabwo tubakeneye kuko urwanda rwarasenywe kuburyo buhagije tukaba tunyotewe nokubaka ibiramba.

Comments are closed.

en_USEnglish