Kirehe: Abagenzi basabwe gusaba ababatwara kugabanya umuvuduko
Mu gihe impanuka zikomeye zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu cyane cyane mu mihanda yo mu ntara, mu karere ka Kirehe hatangijwe ukwezi kwahariwe kubahiriza amategeko y’umuhanda abantu barengera ubuzima, ubuyobozi bw’akarere bwibukije abatwara ibinyabiziga bose kwirinda kwiyahura bagendera ku muvuduko ukabije, busaba n’abagenzi kwibutsa ababatwaye kwirinda umuvuduko ukabije mu gihe babonye bagenda cyane.
Mu gihe hirya no hino mu gihugu no muri iyi Ntara y’Uburasirazuba muri rusange hakomeje kugenda hagaragara impanuka, zimwe zikanatwara ubuzima bw’abantu, inzego za Leta ndetse n’iza Polisi zishinzwe umutekano wo mu muhanda, zihangayikishijwe bikomeye n’iki kibazo.
Mu karere ka Kirehe nk’ahinjiriramo imodoka nini zituruka mu gihugu cya Tanzania, na zo zifata umwanya munini mu mpanuka ziba ku butaka bw’u Rwanda, hatangirijwe igikorwa cyo guhangana n’izi mpanuka.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Jaqueline atangiza iki gikorwa ku mugaragaro yibukije abatwara ibinyabiziga bose kwirinda kwiyahura bagendera ku muvuduko ukabije, asaba kandi n’abagenzi kwibutsa ababatwaye kwirinda umuvuduko ukabije.
Yagize ati “Abatwara ibinyabiziga turabasaba ko bagomba kumenya ko ubuzima bw’abantu buhenze bakamenya ko bagomba kwirinda amakosa yose ashobora guteza impanuka, n’abagenzi bagomba kumenya uburenganzira bwabo bakabuza abashoferi kwihuta.”
Murekatete yibukije abagenzi kujya bitwara neza mu muhanda kuko usanga na bo bari mu bateza impanuka mu buryo budasobanutse.
Abakoresha ibinyabiziga na bo bemeza ko iyo habayeho kubahiriza amategeko n’ibimenyetso byo mu muhanda, bigabanya impanuka.
Umuyobozi wa Polisi mu karere kaKirehe SPT Safari Christian atangaza ko hari ingamba Polisi yafashe mu guhangana n’ikibazo cy’impanuka ngo nubwo itabishobora 100% gusa ngo bazakomeza kugerageza.
Ati “Ibi turabikora kugira ngo tugerageze kuramira ubuzima bw’abantu, ni inyigisho, ni uguhozaho ntabwo wavuga ngo uzarwanya impanuka ijana ku ijana, ariko ni uguhozaho kugira ngo abantu bamenye uburyo bitwara.”
Ukwezi kwahariwe umutekano wo mu muhanda mu karere ka Kirehe gutangijwe mu gihe ku rwego rw’igihugu kwatangijwe tariya 7 Nzeri 2015, aho insanganyamatsiko igira iti: “Ubahiriza amategeko y’umuhanda urengere ubuzima.”
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
3 Comments
Muzabibwire na bariya bava Tanzaniya batwaye ibikamyo bishaje
iki cyumweru gisige gikoze ubukangurambaga maze impanuka zihitana ubuzima bw’abanyarwanda zigabanuke ku buryo bugaragara
Ariko no gusenyera abantu bigabanuke
Comments are closed.