Mu muhango wo kwibuka mutagatifu Tomasi wa Kwini(Saint Thomas D’Aquin) ari nawe waragijwe iyi Seminari nkuru ya Kabgayi, Padiri KAYISABE Védaste Umuyobozi w’iri shuri rikuru, yasabye abaryigamo gukurikiza urugero rw’uyu Mutagatifu uvugwaho kwicisha bugufi n’ubuhanga buhanitse. Mu gikorwa ngarukamwaka gikomeye cyane ku bakristu b’idini gatulika ariko by’umwihari muri Seminari nkuru ya Kabgayi(Grand Séminaire de Kabgayi) […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki 28 Mutarama 2016 Komisiyo y’ubuhinzi n’ubworozi umutwe w’abadepite wasuzumiye hamwe umushinga w’itegeko ry’imyuka n’ibihumanya ikirere bafatanyije n’abahagarariye guverinoma. Mu ngingo zigize iri tegeko zasuzumwe harimo kuva kungingo ya 18 kugeza kuya 25, aho hagiye hagaragazwa uburyo uruhande rw’abadepite n’urwa guverinoma bazibona. Mu kwiga kuri uyu mushinga w’itegeko ry’imyuka n’ibihumanya ikirere […]Irambuye
*Ubushinjacyaha bwavuze ko Munyagishari ubwe yishe Abatutsi, *Munyagishari kandi ngo yashinze umutwe witwaga “Intarumikwa” wicaga, ugafata abagore n’abakobwa ku ngufu, ndetse ugasahura, *Munyagishari ngo yayoboye ibirero byahitanye benshi, ndetse akagenzura za bariyeri. Kuri uyu wa kane, mu rukiko rukuru, ubushinjacyaha bukuru bwasobanuye ibyaha bushinja Bernard Munyagishari ko yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu […]Irambuye
*Bamwe banga kuryama mu nzitiramubu bavuga ko ibabangamira, *Hari abatayikozwa kuko ngo ituma umuntu arara atutubikana (ashyuha cyane akabira ibyuya), *Hari abatazi kuyikoresha kandi bayifite, bakabuga ko “badwara Malaria kandi bafite inzitiramubu”, *Inzitiramubu irizewe kuruta ubundi buryo bwose bwakoreshwa mu kwirinda kurumwa n’imibu itera Malaria. Muri iyi minsi mu Rwanda haravugwa ubwiyongere bukabije bw’indwara ya […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu tariki 27 Mutarama, Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yashyize hanze ibyavuye mu bushakashatsi byerekana igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, ubushakashatsi buvuga ko igipimo cy’ibi cyazamutse kikagera kuri 92,5% kivuye kuri 80% mu mwaka wa mu 2010. Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Bishop John Rucyahana yavuze ko Ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda […]Irambuye
Abaturage bo mu Kagari ka Nyabigega, mu Murenge wa Kirehe, Akarere ka Kirehe ho mu Ntara y’Iburasirazuba barijujutira Ubuyobozi bwabo babushinja kunyuranya n’ibyifuzo byabo mubikorwa bibakorerwa, cyane cyane ibijyanye n’ubudehe. Bitewe n’abayobozi aba baturage bo bita babi, ngo bababangamiye mu byifuzo byabo bigamije iterambere ryabo binyuze mu budehe. Abaturage bo muri aka Kagari ka Nyabigega, […]Irambuye
*Umukobwa yiyahuye nyuma yo gusura umusore w’inshuti ye *Umugabo we yiyahuye mu Kivu nyuma yo gutekerwa umutwe akamburwa Kuwa gatatu w’icyumweru gishize nibwo umukobwa witwa Rose yiyahuye akoresheje igitambaro cyo kwirinda imbereho cya furali, kuwa mbere w’iki cyumweru nabwo umugabo Naphtar yiyahura yijugunye mu Kivu we bivugwa ko ari nyuma yo kwamburwa n’abatekamutwe bari bamubwiye […]Irambuye
*Iki kibazo gifite umuzi ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ngo gikora ku byiciro byose by’Abanyarwanda, *Abarokotse ahanini ihungabana ngo bariterwa n’ibyo banyuzemo n’ubuzima babayemo, *Abakoze Jenoside bo ngo bibuka urusaku rw’abo bicaga bikabasubiza muri bya bihe bya Jenoside, *Abayiteguye bahunze n’Abanyamahanga bayigizemo uruhare ngo na bo bibuka uruhare rwabo. Kuri uyu wa kabiri ubwo […]Irambuye
Rubavu – Iyi mpanuka yabaye ahagana saa tatu n’igice za mugitondo kuri uyu wa kabiri mu murenge wa Kanama aho imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Minibus yageragezaga kwinjira muri Gare ya Mahoko ikitura mu mugezi wa Sebeya. Abantu babiri bahise bagwa muri iyi mpanuka abandi barimo babasha gutabarwa. Iyi modoka yaguye ubwo yageragezaga kwinjira […]Irambuye
Ku cyumweru nimugoroba umugabo utuye mu kagali ka Kirambo Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi yatemye umugabo mugenzi we amwibeshyeho amwitiranyije n’uwo bariho batongana yari yaratije igikoresho cy’ubwubatsi bita ‘iforuma’ gikora amatafari y’inkarakara. Umwe mu baturanyi ba nyakwigendera yabwiye Umuseke ko hari mu kabwibwi ku cyumweru abagabo bombi bari mu kabari babanza gutongana banyoye […]Irambuye