*Bavuga ko ari abatinganyi mu Rwanda ari benshi *Ku bwabo ngo kun go eshatu rumwe ruba rurimo umutinganyi *Ngo nabo barasenga bakanasoma imirongo ibahumuriza muri Bibiliya *Nabo kandi ngo ni Abakristu cyangwa Abasilamu kimwe n’abandi Mu mahugurwa yarangiye kuwa gatanu w’icyumweru gishize ku Kicukiro aho abaryamana bahuje ibitsina (barimo abagabo n’abagore), Umuseke wabashije kuganira na […]Irambuye
Umunyamakuru wa Radio Salus Jean de Dieu Mahoro uzwi cyane nka Giovanni yitabye Imana kuri uyu wa 25 Mutarama 2016 aho bagenzi be babana babyutse bagasanga yitabye Imana aho bari bacumbitse mu mujyi wa Huye, yitabye Imana mu buryo butunguranye. Mahoro wari ufite imyaka 29 kugeza ubu ntibiramenyekana icyo yazize, gusa ngo nimugoroba yari muzima […]Irambuye
Abaturage b’ Umudugudu w’Izuba, akagali ka Rukiri I, babwiye Umuseke ko banukirwa n’amazi areka mu mugende akahaborera bityo umunuko ukababuza amahwemo. Bemeza ko ubushobozi bwabo butatuma babasha gusibura uwo mugende bagasaba ubuyobozi kubatera inkunga mu bitugu. Ibi abaturage babisabye kuri uyu wa Gatandatu, 23 Mutarama 2016 ubwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo […]Irambuye
Kuri iki cyumweru mu giterane mpuzamatorero cyateguwe n’abagore b’ibyiringiro mu karere ka Muhanga Jacqueline Nyinawumuntu Perezida w’ibyiringiro muri aka karere avuga ko bahangayikishijwe no gusengera amatora kuko ngo Ubuyobozi bwose buva ku Mana bityo ko inshingano Abakristo bagira ku isonga haza gusengera igihugu. Iki giterane cyahuje amatorero n’amadini, inzego zitandukanye z’Akarere na bamwe mu bagize […]Irambuye
Urenze gato ahitwa Kadasumbwa mu murenge wa Musha mu karere ka Rwamagana mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Mutarama 2016 habaye impanuka ifite plaque za Tanzania yari mu nzira igana nka Kigali, Police yemeje ko iyi mpanuka nta muntu yahitanye. Iyi mpunuka yabaye saa moya z’ijoro zirenzeho iminota, ibera mu makorosi amanuka agana mu […]Irambuye
Hashize iminsi hari ikibazo muri kariyeri (ahacukurwa amabuye y’ubwubatsi) ya Jabana, aho amakampani atatu, iyitwa Stones Services Ltd yaregaga ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo kubarenganya bushaka kubaka aho hantu kandi barahahawe n’Abashinwa, ariko ubu bikaba, izo mpaka zasojwe no gusubiza ubutaka Abashinwa. Ubuyobozi bw’umurenge wa Jabana buvuga ko Kampani ya Stone Services Ltd yashakaga kwiyandikisha kuri […]Irambuye
Ku wa kane tariki 21 Mutarama 2016, Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (University of Tourism, Technology and Business Studies_UTB) iyahoze ari RTUC, yatanze impamyabushobozi ku banyeshuri 454 barangije ibyiciro bitandukanye muri iri shuri, abakobwa bahize abahungu mu kugira amanota ari hejuru ya 80% ari benshi. Impamyabushobozi zatanzwe ziri ku rwego rwa Certificates, Diplomas n’impamyabumenyi z’icyiciro cya […]Irambuye
*Abayoboye amadini akomeye mu Rwanda batumiwe ngo bafashe MINISANTE kurwanya Malaria *Umubare w’abahitanywe na Malaria wavuye kuri 499 ugera kuri 424 muri 2015 *MINISANTE igiye gutangiza ubukangurambaga budasanzwe bwo kurwanya Malaria *Ntitwicwa na Malaria twicwa no gutinda kujya kwa muganga – Min Binagwaho Mu kiganiro Minisiteri y’Ubuzima yagiranye n’Abanyamadini barebera hamwe ubufatanye mu guhangana no […]Irambuye
Mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kanombe kuri uyu wa kane, biregura ku cyaha cya gatatu buri umwe ashinjwa, Ret. Brig.Gen Frank Rusagara ku cyaha cyo gutunga imbunda ku buryo butemewe n’amategeko, yavuze ko izi mbunda yazibonye mu buryo busobanutse, ariko ko ikosa yakoze ari uko atatse uruhushya muri Polisi rwo kuzitunga ubwo yari amaze […]Irambuye
Huye – Jean Claude Ngarambe, umugabo w’umurundi kuwa kabiri yafatanywe bule 3 000 zirenga z’urumogi mu mujyi wa Butare mu mudugudu wa Bukinanyana Akagali ka Butare aruzanye n’imodoka. Uru rumogi yari avanye iwabo rwari mu modoka yari atwaye ifite plaque y’indundi nk’uko umwe mu bayobozi mu mujyi wa Butare yabitangarije Umuseke. Umuvugizi wa Police mu […]Irambuye