Digiqole ad

Rwanda: Itegeko ry’imyuka mibi n’ibihumanya ikirere riri kuvugururwa

 Rwanda: Itegeko ry’imyuka mibi n’ibihumanya ikirere riri kuvugururwa

Kuri uyu wa kane tariki 28 Mutarama 2016 Komisiyo y’ubuhinzi n’ubworozi umutwe w’abadepite wasuzumiye hamwe umushinga w’itegeko ry’imyuka n’ibihumanya ikirere bafatanyije n’abahagarariye guverinoma.

Inteko iri kuvugurura Itegeko ku guhumanya ikirere no kubungabunga umwuka mwiza
Inteko iri kuvugurura Itegeko ku guhumanya ikirere no kubungabunga umwuka mwiza

Mu ngingo zigize iri tegeko zasuzumwe harimo kuva kungingo ya 18 kugeza kuya 25, aho hagiye hagaragazwa uburyo uruhande rw’abadepite n’urwa guverinoma bazibona.

Mu kwiga kuri uyu mushinga w’itegeko ry’imyuka n’ibihumanya ikirere hari ingingo zagiye zemeranywa n’impande zose ko zakurwa muri iri tegeko zirimo iya 21 na 22, hashingiwe ku kuba ibivugwa muri izi ngingo ari inshingano z’ikigo gishinzwe kubungabunga no kwita ku bigukikije REMA.

Urugero twavuga nk’ingingo ya 22 ya vugaga iti “Gukumira cyangwa kurinda ibikorwa bishobora guhumanya ikirere” bumvikanye ko yakurwamu itegeko kubwiganze bw’Abadepite mu gihe ku ruhande rwa guverinoma ho bavugaga ko yagumamo kugirango ijye yifashishwa mu gukumira, naho kuruhande rw’Abadepite bo bavuga ko iyi ngingo igumyemo byatera impungenge REMA itakora akazi kayo uko bikwiye, ndetse bikaba byanatanga icyuho cyo kwibeshya kubabifite mu nshingano .

Hashingiwe kunshingano za REMA komisiyo yasanze Akarere (District) gashobora gushyiraho amabwiriza bigatera amakimbirane hagati yako na REMA.

Bityo ibyari muri iyi ngingo biharirwa REMA nk’urwego rubishinzwe bitavuze ko ntacyo inzego z’ibanze zishobora gukora kuko ibyakorwa n’izo nzego byose biteganywa n’itegeko ngenga (ryabaye irisanzwe) mu ngingo yaryo ya 60 na 61

Ingingo ya 23 yanatinzweho cyane ivuga “Amabwiriza yo guhagarika ibikorwa” yo ntiyumvikanweho kimwe kumpande zombi mu kuvugurura iri tegeko, kuko ku ruhande rwa Guverinoma bavugaga ko iyi ngingo igomba kuguma mu itegeko, naho Abadepite bo bakavuga ko igomba kuvamo ibiyikubiyemo bigaharirwa REMA nk’urwego rushinzwe kubungabunga no kurengera ibidukikije.

Remy Norbert Duhuze ushinzwe ishami ryo kubahiriza amategeko no kugenzura iyangirika ry’ibidukikije muri REMA, ari nawe wari uhagarariye Guverinoma avuga ko bidakwiye guha REMA yonyine ubushobozi bwo kuba yahagarika ibikorwa runaka byangiza ibidukikije ngo kuko hakunze kubaho ikintu cya ‘ntiteranya’ ugasanga ntacyo izindi nzego zikora mu kurengera ibidukikije.

Mu gihe hibazagwa niba iyi ngingo yaguma mu itegeko ku buryo haba REMA, uturere n’umugi wa Kigali byagakwiye gushyiraho amabwiriza yo guhagarika ibikorwa bihumanya ikirere, Abadepite basanze cyaba ari ikibazo kuko izi nzego zishobora kuvuguruzanya.

Batanze urugero rw’uko Akarere gashobora guhagarika ibikorwa runaka bitewe n’ikibazo biri gutera ariko umugi wa Kigali wo ukabona ko bidakwiye guhagarikwa ukabifungura.

Nyuma yo kumva ibitekerezo kumpande zombi, Perezida komisiyo y’ubuhinzi n’ubworozi avuga ko nawe asanga iyi ngingo ikwiriye kuvamo kuko ngo iyo uganiriye na REMA usanga bibaza impamvu uturere turebeera ibikorwa bihumanya ikirere.

Bityo akaba yasabye abahagarariye Guverinoma gutanga raporo ivuga ko iyi ngingo igomba kuvamo ku mpamvu zo kwanga kugonganisha inzego.

Ingingo ya 24 ivuga ku mabwiriza atanwa igihe hari icyo umugenzuzi w’ibidukikije yamenye yo yagumishjwemo ariko ihindurirwa inyito ihinduka “ Amabwiriza yo gukumira imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere mu buryo bwihutirwa” ndetse inavugururwa mu muburyo bw’imyandikire inongerwamo ko umuntu wahawe amabwiriza ayubahiriza mugihe akiyahabwa.

Ingingo ya 25 ari nayo yasorejweho kuri uyu munsi ivuga ku gihe cyose habayeho iyoherezwa ry’imyuka ihumanya ikirere, bibaye ku mpanuka cyangwa uburangare ubibonye agomba kubimenyesha inzego zibishinzwe, aha hakaba hiyongereyemo ko agomba kubimenyesha bitarenze amasaha 24 mu gihe ubusanzwe havugwaga iminsi itatu.

Abahagarariye Guverinoma bakaba basabwe kujya bashyikiriza Minisitiri raporo y’ibyavuye muri komisiyo.

Ejo kuwa gatanu tariki 29 Mutarama iyi komisiyo iziga kuzindi ngingo eshatu zisigaye ngo umushinga w’iri tegeko ugere ku musozo.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish