Digiqole ad

Ubushinjacyaha bwasobanuye imikorerwe y’ibyaha bushinja Munyagishari

 Ubushinjacyaha bwasobanuye imikorerwe y’ibyaha bushinja Munyagishari

Bernard Munyagishari mu rukiko rukuru Photo/Martin Niyonkuru/UM– USEKE

*Ubushinjacyaha bwavuze ko Munyagishari ubwe yishe Abatutsi,

*Munyagishari kandi ngo yashinze umutwe witwaga “Intarumikwa” wicaga, ugafata abagore n’abakobwa ku ngufu, ndetse ugasahura,

*Munyagishari ngo yayoboye ibirero byahitanye benshi, ndetse akagenzura za bariyeri.

Kuri uyu wa kane, mu rukiko rukuru, ubushinjacyaha bukuru bwasobanuye ibyaha bushinja Bernard Munyagishari ko yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bernard Munyagishari mu rubanza iburanisha ryo mu kwezi gushize. Photo/Martin Niyonkuru/UM-- USEKE
Bernard Munyagishari mu rubanza iburanisha ryo mu kwezi gushize. Photo/Martin Niyonkuru/UM– USEKE

Uyu mugabo ashinjwa ibyaha birimo icya Jenoside, ubufatanyacyaha, gucura umugambi guhohotera no gufata ku ngufu, ndetse no kuyobora ibitero.

Iburanisha ry’uyu munsi ryatangiye Bernard Munyagishari yanga gusobanura ibaruwa yandikiye urukiko, ubwo yari abisabwe n’urukiko, ahubwo ahita yivugira ko Abavoka bamwunganira batumvikana, ngo bamurwanya.

Iburanisha ryakomeje ubushinjacyaha bukuru busobanura icyaha cya Jenoside n’ibyo bifitanye isano bushinja uregwa (Bernard Munyagishari).

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu gihe cya Jenoside Bernard Munyagishari ubwe yishe Abatutsi n’amaboko ye; Yayoboye anagenzura amabariye; Ayobora ibitero; Ndetse ngo anashinga agatsiko kari gashinzwe gufata ku ngufu no guhohotera abagore n’abakobwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Munyagishari yayoboye umutwe w’Interahamwa, akagenda azereka ingo z’Abatutsi, bitwaje intwaro zirimo imbunda, ibisasu byo mu bwoko bwa ‘Grenade’, ndetse n’intwaro gakondo zirimo amahiri n’imipanga/imihoro.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Bernard Munyagisha yayoboraga Interahamwe, ngo akaziha amabwiriza yo kwica no gufata kungufu.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Munyagishari yayoboye amabariyeri atandukanye yari ari ku Gisenyi ndetse ngo akanikorera igenzura ry’abahanyuraga babaga bagerageza guhungira muri Zaire.

Uruhare rwe kandi ngo ntirwagarukiye ku kwerekana ingo z’abatutsi, gutanga amabwiriza cyangwa kugenzura za bariyeri, kuko nawe ubwe ngo yishe abikoresheje amaboko ye.

Munyagishari yashinjwe kuyobora igitero cyagabwe kuri Paruwasi ya Nyundo. Iki gitero ngo cyafashe abatutsi basagaga 300 bari bahihishe babajyana aho bari bise kuri Komine Rouge (ngo hiswe kuri Rouge kubera amaraso y’abantu bahiciraga), maze babicirayo, banabahambayo.

Yanashinjwe kandi kuyobora ibitero byaguyemo Abatutsi ku ishuri ryitiriwe mutagatifu Fideli (College st Fidele), ndetse n’ahitwaga Rwandex, ngo hari hihishe Abatutsi benshi.

Ubushinjacyaha, bwavuze ko ibikorwa bya Munyagishari mu gihe cya Jenoside bitari ukwica gusa, ngo kuko abo yari ayoboye baranasahuraga, bagakomeretsa, bakanafata abagore n’abakobwa ku ngufu.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Munyagishari yari yarashinze agatsiko kitwaga “Intarumikwa” kari gashinzwe gufata ku ngufu abakobwa n’abagore b’Abatutsikazi ku Gisenyi no mu nkengero zaho.

Munyagishari kandi ngo ibikorwa byo guhohotera abagore n’abakobwa yabifashwagamo n’umugore we, n’agatsiko k’Interahamwe kari gashinzwe iyicarubozo rishingiye ku gitsina.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibikorwa bigize icyaha cya Jenoside ashinjwa, ibyinshi yabikoze we ubwe, ibindi bigakorwa n’abo yayoboraga kandi bigakorwa abizi ntabahagarike.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Munyagishari yari mu mugambi wo gukora Jenoside, kubera ko ubwe yayikoze n’amaboko ye, nndetse anashinga kandi ayobora umutwe w’Interahamwe bakoranye ibyaha binyuranye byavuzwe ruguru.

Uru rubanza rwasubitswe, rukazasubukurwa Tariki ya 15 Gashyantare, ubushinjacyaha bugeza urutonde ntakuka rw’abatangabuhamya muri uru rubanza.

Nyuma rwongere gusubukurwa Tariki ya 01 Werurwe, urukiko rusuzuma abatangabuhamya bazasaba kurindirwa umutekano, ndetse n’abazavuga ko atari ngombwa kurindirwa umutekano.

Callixte Nduwayo
UM– USEKE.RW

en_USEnglish