Digiqole ad

Abanyarwanda bamenye gukoresha inzitiramubu Malaria yagabanuka

 Abanyarwanda bamenye gukoresha inzitiramubu Malaria yagabanuka

*Bamwe banga kuryama mu nzitiramubu bavuga ko ibabangamira,

*Hari abatayikozwa kuko ngo ituma umuntu arara atutubikana (ashyuha cyane akabira ibyuya),

*Hari abatazi kuyikoresha kandi bayifite, bakabuga ko “badwara Malaria kandi bafite inzitiramubu”,

*Inzitiramubu irizewe kuruta ubundi buryo bwose bwakoreshwa mu kwirinda kurumwa n’imibu itera Malaria.

Muri iyi minsi mu Rwanda haravugwa ubwiyongere bukabije bw’indwara ya Malaria, bamwe bagashinja Minisiteri y’Ubuzima ko yaguze inzitiramubu zitujuje ubuziranenge, Minisiteri y’Ubuzima yo yemera kudohoka kwabaye mu gukomeza kurwanya Malaria yari igiye kuba amateka, ariko inzobere mu bijyanye n’imibu itera Malaria, ivuga ko inzitiramubu aribwo buryo bukomeye bwo gukumira kurumwa n’iyi mibu.

Julien Mahoro Niyingabira Umukozi muri MINISANTE atanga inama ku bari mu nama yahuje Ministeri y'Ubuzima n'abo mu miryango itari iya Leta tariki 21 Mutara 2016
Julien Mahoro Niyingabira Umukozi muri MINISANTE atanga inama ku bari mu nama yahuje Ministeri y’Ubuzima n’abo mu miryango itari iya Leta tariki 21 Mutara 2016

Emmanuel Hakizimana ushinzwe kurwanya imibu ikwirakwiza Malaria muri Minisiteri y’Ubuzima, yiheraho akavuga uburyo mu muryango we harimo kutumvikana ku ikoreshwa ry’inzitiramubu, bamwe bavuga ko ibabangamira, iyo myumvire ngo inafitwe na benshi mu Banyarwanda.

Hari bamwe badakozwa ibyo kurara mu nzitiramubu bavuga ko ibabangamira iyo ibakoraho baryamye, abandi bayangira ko ngo ibashyuhira ugasanga batutubikana igihe baryamye, hari n’abayitunga ikaba nk’umutako ku gitanda ariko ntibayikoreshe.

Mu mwaka ushize ubwo Abadepite n’Abasenateri bajyaga gusura abaturage hirya no hino mu cyaro basanze inzitiramubu bahawe zarazanye umurayi, izindi zaruzuweho n’umukungugu, ariko wayipfundura ugasanga ipfundo riracyererena nk’uko yasaga itarakoreshwa, byerekana ko abaturage bazishyiraga mu nzu nk’inkangisho yo kwereka abayobozi.

Hakizimana wo muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe kurwanya imibu ikwirakwiza Malaria, avuga ko iyi mibu yitwa “Anopheles” ikunda gutangira kugaragara hagati ya saa ine z’ijoro (22h00) ikageza saa kumi n’imwe za mu gitondo (5h00 a.m) ikajya kwihisha.

Avuga ko inzitiramubu aribwo buryo buhendutse bwafasha Abanyarwanda ndetse bunakoreshwa ahantu henshi ku Isi hagaragara imibu itera Malaria.

Avuga ko mu bihugu nka Burkina Faso biri ahantu hashyuha cyane, iyo umuntu agiye muri hoteli, bamubuza kwiyorosa, ahubwo bakamusaba kurara mu nzitiramubu.

Agira ati “Aho kurwara Malaria, wakwemera ukarara utiyoroshe kuko nibura uba wizeye ko uryamye mu nzitiramubu nta mubu wagukoraho.”

Uyu mushakashatsi ku mibu itera Malaria, avuga ko ikindi gikomeye ari uburyo inzitiramubu igomba gukoreshwa. Hari bamwe bumva ko kuba bayifite ku buriri bihagije ko nta mubu wabageraho, ariko siko bimeze.

Hakizimana agira ati “Kugira ngo wirinde ko umubu wagusanga mu nzitiramubu, ugomba kuyizinga neza igihe ubyutse, kandi wajya kuryama ukayirambura neza ku gitanda. Hari abo usanga basize umwanya wo kuza kwinjiriramo cyangwa gusohokeramo, imibu ikahinjirira.”

Dr Patrick Ndimubanzi, ashimangira ko abajya babwira abantu ko hari udukomo bambara ku maboko ntihagire umubu ubageraho, cyangwa imiti bisiga hari igihe hazamo ubutekamutwe, akemeza ko uburyo bwizewe bwo kwirinda imibu itera Malaria ari ukurara mu nzitiramubu.

Hakizimana uzobereye mu by’imibu no kuyirwanya, ntahakana ko uburyo bw’udukomo bukoreshwa ariko ngo buravunanye.

Ati “Agakomo kamwe gakoreshwa iminsi irindwi gusa, nibura umuntu umwe byamusaba gukoresha udukomo 52 mu mwaka.”

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ifite umuhigo wo guca Burundi Malaria ikomeza gufata intera kandi yari yaragabanutse cyane mu buryo bugaragara mu myaka ishize.

Uretse kurara mu nzitiramubu, isuku, kwivuza kare igihe umuntu arwaye, gufunga amadirishya no kwirinda ibidendezi by’amazi ni bimwe mu byafasha kurwanya ubwiyongere bwa Malaria buri wese abikoze.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Inzitiramubu ni nziza ariko igituma abantu batayiryamamo twakiboneye igisubizo. Niba ufite inzitiramubu y’umutemeri kugira itakwegera ufata uduti dukoreshwa nko ku rubaro cg itiyo y’amazi ziriya zikoreshwa kuri robine ugakatamo uduce tune tungana dufite metero imwe ukatuzirika cg ukadutera mu nguni z’igitanda duhagaze. Noneho mutikeri ukayishyiraho twa duti tukayirega ikaba nki nzu kandi ikoze hasi ku buryo umubu utakwinjira. Mugerageze murayiraramo nta bushyuye urayikunda.

  • malariya yagabanuka gute abantu bamaze ninzitiramibu hafi imyaka itanu itateye imiti.urunva ko nabeshi zarashitse.ahubwo mureke gugira abantu urwitwazo muzane zindi zitiramibu muzitange abantu bose bazibone.

Comments are closed.

en_USEnglish