Digiqole ad

Nyamasheke: mu cyumweru kimwe babiri bamaze kwiyahura

 Nyamasheke: mu cyumweru kimwe babiri bamaze kwiyahura

*Umukobwa yiyahuye nyuma yo gusura umusore w’inshuti ye
*Umugabo we yiyahuye mu Kivu nyuma yo gutekerwa umutwe akamburwa

Kuwa gatatu w’icyumweru gishize nibwo umukobwa witwa Rose yiyahuye akoresheje igitambaro cyo kwirinda imbereho cya furali, kuwa mbere w’iki cyumweru nabwo umugabo Naphtar yiyahura yijugunye mu Kivu we bivugwa ko ari nyuma yo kwamburwa n’abatekamutwe bari bamubwiye ko hari amafaranga yatsindiye yagenda bakamwambura n’ayo yari afite.

Monica, umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona mu kagali ka Nyarusange Umurenge wa Kirimbi i Nyamasheke yabwiye Umuseke ko kuwa gatatu umukobwa wo muri uyu mudugudu wabo witwa Rose Mukandayisenga yiyahuye akoresheje furali.

Amakuru avugwa n’abaturanyi ngo ni uko uyu mukobwa kuwa kabiri ngo yari yasuye umuhungu w’inshuti ye ngo wari wamubwiye ko amufitiye impano, ngo yatashye saa tanu z’ijoro arira.

Aya makuru avuga ko mu gitondo abo babana babyutse bajya mu mirimo bisanzwe batashye saa sita basanga uyu mukobwa yimanitse akoreshe furali, umurambo we ngo uhita ujyanwa ku bitaro bya Kibogora.

Umusore we ngo yumvise aya makuru yahise aburirwa irengero.

Nyuma y’ibyo byabaye mu cyumweru gishize, mu wundi murenge wa Mahembe aha muri Nyamasheke kuwa kabiri mu kiyaga cya Kivu bahavanye umurambo w’umugabo witwa Naphtal Manirumva bivugwa ko nawe yaba yariyahuye.

Amakuru atangwa n’abaturanyi be ni uko ngo kuwa mbere hari abantu bamuhamagaye kuri telephone bamubwira ko yatsindiye amafaranga menshi maze ngo abwira abandi ko agiye kuyafata.

Bivugwa ko ngo yahageze ahubwo bakamwambura n’ayo yari afite akagaruka akiyahura mu Kivu. Umurambo we ukaboneka kuri uyu wa kabiri.

Supt Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa Police mu Burengerazuba yabwiye Umuseke ko amakuru bafite ari uko kuri Naphtal ngo ari umugabo wasaga n’ufite ikibazo cyo mu mutwe, bakaba nabo bamenye amakuru y’urupfu rwe ubu bari mu iperereza.

Naphtar Manirumva bakundaga kwita Gakire yasize abana babiri n’umugore.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ubwo komutavuze I macuba ko naho kuwakane icyumweru cyashize umusaza wimyaka 85 witwa Ndimubanzi faustin yiyahuye akaburirwa icyabimuteye doreko mumwaka wa 2015 umwuzukuruwe yari yamutwaye amafranga asaga ibihumbi 750000 niba aricyo cyabimuteye nitubizi

Comments are closed.

en_USEnglish