Iburasirazuba – Abanyeshuri 11 626 b’impunzi z’abarundi nibo bagiye gutangirana umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye muri uyu mwaka w’amashuri wa 2016 aho bazigana n’abana b’abanyarwanda baturiye inkambi ya Mahama bose hamwe bakazaba ari abanyeshuri ibihumbi 15 bakazigira mu byumba by’amashuri 112 byafunguwe k’umugaragaro na Minisiteri y’u Burezi ifatanyije n’ishinzwe impunzi kuri uyu wa 20 Mutarama 2016. […]Irambuye
Mu karere ka kicukiro abagera kuri 50 baryamana bahuje ibitsina barimo abagore n’abagabo bari mu mahugurwa azarangira kuri uyu wa gatanu bahugurwa ku bijyanye no kwirinda gakoko gatera SIDA. Bamwe muri bo bavuga ko batari bazi ko bashobora kwanduzanya SIDA mu butiganyi bakora. Bamwe muri aba batinganyi babwiye Umuseke ko kuri bo kwambara agakingirizo ntabwo […]Irambuye
Mu mahugurwa y’iminsi itatu yahuje abashinzwe ubuhinzi mu mirenge n’uturere 10 two mu gihugu ndetse n’abakozi b’umushinga w’ikigo cyita ku bidukikije, MUHAYIMANA Anet Sylvie Umuhuzabikorwa w’uyu mushinga, avuga ko u Rwanda ruhangayikishijwe no kurwanya isuri yangiza imigezi ifite aho ihurira n’ikiyaga cya Victoria. Aya mahugurwa yahuje izi nzego ari kubera mu karere ka Muhanga agamije […]Irambuye
Nyuma y’inkuru y’Umuseke yo kuwa 18 Mutarama 2016 ivuga ko abajura bateshejwe bagerageza kwiba isanduka yashyinguwemo umubikira wo mu muryango w’Abadiyakonesi, abayobozi b’iki kigo barayivuguruza ko ibi bitabayeho. Nyuma y’amakuru Umuseke wari wahawe n’umwe mu bari bahagaze kuri iyo nkuru Umuseke wagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’iki kigo ntibyashoboka, Ubuyobozi bwacyo ariko bwandikiye Umuseke nyuma buvuga ko […]Irambuye
Kanombe – Mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, Retired Brig Gen Frank Rusagara yakomeje kwisobanura ku cyaha cya kabiri cyo gukora ibikorwa bisebya Leta cyangwa igihugu kandi uri umuyobozi. Hatinzwe cyane ku gusobanura amagambo yavuzwe n’abatangabuhamya bishinja Rusagara ko yayavuze asebya Leta y’u Rwanda, nyuma we na Col Tom […]Irambuye
Muhanga – Urugomero rw’amashanyarazi ruri ku mugezi wa Nyakabanda mu murenge wa Kibangu rwatangaga Kilowatt 25 rwangijwe n’imvura nyinshi yaguye mu cyumweru gishize bituma abatuye uyu murenge n’ibigo biwukoreramo bijya mu bwigunge n’igihombo kubera kubura amashanyarazi. Uru rugomero ruherereye mu murenge wa Kibangu ryubatswe n’ishyirahamwe rya ba kanyamigezi(COFORWA) mu 1987, abaturage nibo bari bafite mu […]Irambuye
Ku cyicaro cya Polisi yo mu murenge wa Gishyita hafungiye umukobwa witwa Bugenimana Immaculee ukekwaho guta umwana mu musarani nyuma yo kumubyara, uyu mukobwa w’imyaka 23 akomoka mu murenge wa Mubuga mu kagali ka Nyagatovu, nta mugabo uzwi babanaga. Ibi arakekwaho kubikora ku munsi w’ejo hashize ku wa mbere mu masaha ya saa cyenda z’amanywa. […]Irambuye
Dr Valens Habimana yeguye ku mirimo y’ubuyobozi bw’ibitaro bya Kinazi biri mu karere ka Ruhango. Kwegura kwe biravugwa ko gufitanye isano no gukekwaho kunyereza umutungo w’ibitaro. Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko uyu muganga ubu we abarizwa mu mahanga, ndetse ubwegure bwe yaba yarabutangarije Minisiteri y’ubuzima amaze kugerayo. Dr Habimana yari umuyobozi w’ibi bitaro bigezweho kuva […]Irambuye
Hafi y’ikicaro cya EPR Rubengera mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki 17 Mutarama, abajura baguwe gitumo bari gucukura imva ngo bibe isanduku yari ishyinguyemo umubikira witabye Imana mu cyumweru gishize wari uherutse gushyingurwa. Aba bajura bateshejwe mu mugambi wabo mubisha n’abazamu bo kuri iki kigo maze bariruka, bariho bagerageza gucukura ngo batware isanduku y’agaciro yashyinguwemo […]Irambuye
Imibare yasohowe na Minisiteri y’Uburezi iragaragaza ko mu banyeshuri 168 113 bari biyandikishije ku rutonde rw’abifuza gukora ibizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2015, abagera ku 7 756 ntibabashije ku bikora, mu gihe mu cyiciro rusange abatarakoze ari 1 673. Umuseke wagerageje kuvugana n’inzego zibishinzwe kuri uyu mubare munini w’abatarakoze ntibyashoboka. Mu mwaka ushize, […]Irambuye