Digiqole ad

Rubavu – Minibus yaguye mu mugezi wa Sebeya babiri barapfa

 Rubavu – Minibus yaguye mu mugezi wa Sebeya babiri barapfa

Rubavu – Iyi mpanuka yabaye ahagana saa tatu n’igice za mugitondo kuri uyu wa kabiri mu murenge wa Kanama aho imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Minibus yageragezaga kwinjira muri Gare ya Mahoko ikitura mu mugezi wa Sebeya.

Ababonye iyi mpanuka bavuga iyi modoka yibiranduye mu mugenzi inshuro zirenze enye kubera imbaraga za Sebeya
Ababonye iyi mpanuka bavuga iyi modoka yibiranduye mu mugenzi inshuro zirenze enye kubera imbaraga za Sebeya

Abantu babiri bahise bagwa muri iyi mpanuka abandi barimo babasha gutabarwa.

Iyi modoka yaguye ubwo yageragezaga kwinjira muri gare iri kuri Mahoko ikabanza kugonga umuntu wari ku igare mbere y’uko umushoferi imodoka ayitura mu mugezi.

Supt Ndushabandi, umuvugizi wa Police y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda yabwiye Umuseke ko uyu mushoferi wari uvuye i Musanze agana Rubavu imodoka ye yacitse feri maze akagonga umuntu mbere yo kwinjira muri gare ya Mahoko ubundi imodoka ikamugwana mu mugezi wa Sebeya.

Supt Ndushabandi avuga ko abantu batandatu bakomeretse cyane naho babiri bakaba bahise bitaba Imana.

Supt Ndushabandi avuga ko abashoferi bakwiye kwitwararika kureba niba ibinyabiziga batwaye bifite ibisabwa byose mu gihe bari ku ngendo. Aha ni nk’amavuta ya feri kabone nubwo ngo imodoka yaba ifite ibyangombwa ko yakorewe isuzuma.

Muri iyi Taxi harimo abagenzi 15.

Abandi bari muri iyi modoka bahise bajyanwa mu bitaro bya Gisenyi kuko bagize ibibazo byo gusoma nkeri no gukomereka ubwo imodoka yari iguye mu mugezi.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • nukwihangana Imana igira umugambi wayo buriya cyaricyo gihe

  • Bavuga kumira nkeri ntibavuga gusoma nkeri.
    Imana ikomeze abasigaye kandi ikize abakomeretse

  • Abashoferi basabwa kujya bagenda gake cyane mu mihanda ihanamye kandi burya imodoka ibura feri iba ifite umuvuduko mwinshi bagomba kujya byibura bagenda gakeya cyane ahantu hari amakorosi, aba bitabye Imana imiryango yabe yihangane kandi Nyagasani abakire, abandi nabo barware ubukira.

  • Abashoferi basabwa kumva ko ubuzima bwabantu budakwiye gupfushwa ubusa bityo bagatwara ibinyabiziga barebye niba bifite feri zuzuye ababuze ababo kubwiyi mpanuka bakomere knd bihangane

Comments are closed.

en_USEnglish