Digiqole ad

Kirehe : Abaturage barashinja ubuyobozi kwirengagiza ibyifuzo byabo

 Kirehe : Abaturage barashinja ubuyobozi kwirengagiza ibyifuzo byabo

Aba baturage bashyizwe mu kiciro cya 3 cy’ubudehe ariko ntubabyishimiye nagato.

Abaturage bo mu Kagari ka Nyabigega, mu Murenge wa Kirehe, Akarere ka Kirehe ho mu Ntara y’Iburasirazuba barijujutira Ubuyobozi bwabo babushinja kunyuranya n’ibyifuzo byabo mubikorwa bibakorerwa, cyane cyane ibijyanye n’ubudehe.

Bitewe n’abayobozi aba baturage bo bita babi, ngo bababangamiye mu byifuzo byabo bigamije iterambere ryabo binyuze mu budehe. Abaturage bo muri aka Kagari ka Nyabigega, mu midugudu ya Gahuzamiryango, Kamuhoza, ndetse na Nyarurembo baravuga ko badindijwe mu iterambere n’ubuyobozi bwabo.

Aba baturage baravuga ko ngo bari batekereje imishinga irimo ijyanye no kwegerezwa ibikorwa by’iterambere birimo umuriro w’amasharazi ndetse no korora amatungo magufi, ariko ngo ubuyobozi bwaje kwirengagiza iki kifuzo cyabo bwivanga mu mikoreshereze y’amafaranga y’ubudehe kandi ubundi bitemewe.

Akuba umujyanama nk’uko bigomba kugenda, ubuyobozi bw’Akagari n’ubw’Umurenge wa Kirehe ngo baje guha abaturage ishuri ry’incuke ryaje gushyirwa mu cyari gisanzwe ari ibiro by’akagari, ariko bidateye kabiri iryo shuri naryo riza guhagarara, inzu ryarimo irongera ihinduka ibiro by’akagari nanone.

Abaturage twaganiriye barinubira uburyo ibi byemezo byafashwe batagishijwe inama kandi bo bari bihitiyemo ibyo bumva bibabereye kandi byabageza ku iterambere bifuza.

Umwe muri bo utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ubuyobozi bw’akagari n’umurenge bwatekereje kubaka ishuri ariko twe tutabishaka tubona bashyizeho icyapa (kubyari ibiro by’akagari) ngo habaye ishuri turumirwa.”

Mugenzi we nawe ati “Tubona intsinga ziduca hejuru kandi twegereye umuhanda wa kaburimbo, niyo mpamvu twumvaga ko amafaranga yacu twayashyira mu mashanyarazi wenda Leta nayo ikatwunganira, ariko tugiye kubona tubona baduhaye ishuri.”

Umuyobozi w’Akagari ka Nyabigega, Musafiri Francois avuga ko ubwo yari yimuriwe gukorera muri aka kagari yasanze ibiro by’akagari byari byarahinduwe ishuri ry’incuke, ariko ngo ibi byahise bihindurwa birongera biba akagari kuko aricyo iyo nyubako yari yaragenewe.

Yagize ati “Byabaye ngombwa ko Perezida wa njyanama ateranya inama abwira abaturage ko akagari kabo kahindutse ishuri ry’incuke, ubwo bo bifuzaga ko amafaranga yari yatanzwe yashyirwa mu bindi, akagari kagakomeza kakaba akagari ishuri bakazaba baryubaka.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kirehe, bushyira iki kibazo cyabaye icyo gihe ku buyobozi bwahabanje, bukizeza abaturage ko bitazongera kubaho.

Umuyobozi w’Umurenge wa Kirehe, Bihoyiki Leonald we aramara impungenge abaturage ko ibyo bari bifuje bitakozwe icyo gihe ubu bizitabwaho, kandi ubu ngo bashyize imbere kujya inama n’abaturage ibyifuzo byabo bikaba aribyo bishyirwa mubikorwa.

Yagize ati “Abaturage bari bifuje amashanyarazi n’amatungo magufi, ariko ubuyobozi (bw’icyo gihe) bubahitiramo ishuri ry’incuke, gusa twabizeza ko tuzajya twumva ibitekerezo byabo bikaba aribyo bigenderwaho hakorwa ibikorwa runaka.”

Ubusanzwe amabwiriza ajyanye ‘ubudehe avuga ko imishinga ishyirwa mubikorwa ari imishinga yemejwe mu nama rusange y’umudugudu, icyo ubuyobozi bukora akaba ari ukubagira inama hakurikijwe ikihutirwa kandi gifitiye abaturage akamaro.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • bajye bicara hamwe n’abayobozi barebe igikorwa rusange bahuriyeho kandi kijyanye nubushobozi abaturage bafite cyane cyane ku ruhare rwabo bazagira muri uwo umushinga bahisemo.

Comments are closed.

en_USEnglish