Digiqole ad

Ihungabana, ikibazo kigikomereye abarokotse Jenoside n’abayikoze

 Ihungabana, ikibazo kigikomereye abarokotse Jenoside n’abayikoze

Dr. BIZIMANA Jean Damascene umunyamabanga wa CNLG

*Iki kibazo gifite umuzi ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ngo gikora ku byiciro byose by’Abanyarwanda,

*Abarokotse ahanini ihungabana ngo bariterwa n’ibyo banyuzemo n’ubuzima babayemo,

*Abakoze Jenoside bo ngo bibuka urusaku rw’abo bicaga bikabasubiza muri bya bihe bya Jenoside,

*Abayiteguye bahunze n’Abanyamahanga bayigizemo uruhare ngo na bo bibuka uruhare rwabo.

Kuri uyu wa kabiri ubwo Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere Myiza ya Sena yaganiraga na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside​ (CNLG) ku isesengura rya raporo y’ibikorwa byayo mu mwaka w​a 2014-15​, hagaragajwe ko ihungabana riterwa n’ingaruka za Jenoside nta we ritagiraho ingaruka mu Banyarwanda, ndetse ngo n’abakoze Jenoside bibona uko bicaga abantu, babatakira.

Dr. BIZIMANA Jean Damascene umunyamabanga wa CNLG
Dr. BIZIMANA Jean Damascene umunyamabanga wa CNLG

Mu isesengura rya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere myiza, muri Sena ikibazo cy’ihungabana cyashyizwe mu bibazo CNLG igomba gutangira ibisobanuro, kuko ngo rugenda rifata intera kandi rikanagaragara ku bana batoya batabonye Jenoside iba.

Mu gusubiza icyo kibazo, Umunyabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko ihungabana ari ikibazo gikwiye gusesengurwa kuri buri rwego umuntu arimo, by’umwihariko Minisiteri y’Ubuzima ngo ikabigiramo uruhare rukomeye.

Dr Bizimana avuga ko ikibazo cy’ihungabana gikunze kugirwa rusange ku bantu bose, kandi ngo ari ikibazo cyakagombye kuba cyihariye bitewe na buri wese n’ikimutera ihungabana.

Yavuze ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi usanga bafite ihungabana baterwa n’ibikorwa bibi babonye cyangwa bakorewe, ugasanga buri gihe cyose barabyibuka bikabagiraho ingaruka.

Nta mibare yatanzwe, ariko Dr Bizimana avuga ko ihungabana rirenga abakorewe Jenoside rikanagera ku byiciro byose by’Abanyarwanda.

Yavuze ko abana bakomoka ku bagore bafashwe ku ngufu n’Interahamwe, iyo babwiwe uko bavutse ngo usanga na bo batangira kubitekerezaho cyane bikabatera ihungabana, ridasize n’ababyeyi babo, ndetse ngo n’abakoze Jenoside bagira ihungabana rishingiye ku byo bakoze, ahanini bibuka gutaka kw’abo bicaga.

Yagize ati “Abishe barakubwira bati ‘induru z’abantu twishe ziracyatugarukamo, tubica ntabwo twabitekerejeho (ingaruka).”

Asaba ko ikibazo cy’ihungabana gikwiye umwihariko wacyo bitewe n’urwego buri wese arigiramo, agasaba ko nibura muri buri kagari haba umuganga w’ubuzima bwo mu mutwe ushobora gufasha uwahungabanye.

Indi mpamvu ngo ishobora gutera uwarokotse guhungabana ni ubukene aba abayemo, yatekereza ko yabutewe n’ingaruka za Jenoside bikamugiraho ingaruka. Ikindi ngo hari abarokotse bakora ibyaha bisanzwe, bagafunganwa n’abakoze Jenoside, na byo bikaba byabahungabanya bitewe no kwibuka uko babicaga.

Dr. Sindikubwabo Jean Népomuscène ukuriye Komisiyo ya Politiki n’Imibereho myiza ya Sena asanga ikibazo cy’ihungabana kitakemurwa na Ministeri y’Ubuzima gusa ngo kuko ni ikibazo gishingiye ku muryango nyarwanda (Rwandan Society), ibyo abana baganirizwa iwabo n’ibyo ababyeyi babo babayemo, bityo ngo inzego zose birazireba.

Yagize ati “Minisanté yabasha gutegura abita kuri abo bantu bahungabanye ariko se ibindi yabikoraho iki, ni ikibazo kiri mu muryango. Tutarebye neza ushobora gusanga dufite iguhugu cy’abahungabanye gusa.”

Hon Senateri Mukasine na we wo muri iyi Komisiyo, avuga ko ikibazo cy’ihungabana gikomeye cyane ariko bitewe n’uko cyihishe ugasanga abantu batagiha uburemere gifite, kuko ngo ihungabana rimara igihe mu bantu, kuko ngo n’Umuyahudi warokotse Holocaust hari ubwo aba atanga ubuhamya akikubita hasi kubera ihungabana.

Yagize ati “Numva dushaka kugira ‘society’ (abatuye igihugu) itameze nk’ikirunga kiruka kigateza ‘degats’ (amakuba) hakwiye ko icyo kibazo kitabonwa uburemere bwacyo kuko cyihishe gifatwa na buri wese. Indangagaciro tuvuga, kuba umuntu wuzuye, ntibyashoboka uwo muntu ari igisenzegeri (wazahajwe n’indangagaciro).”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Uyu mugabo turamurambiwe bazamuvaneho.Ejobundi batweretse abarokotse jenoside inzu ziri hafi kugwaho mwigeze mmwumva haricyo avuga?

  • mbere ya byose ndabashimira cyane kugitekerezo cyiza mbumvanye ikibazo cyi hungabana kirakomeye peee nakurikiranye impamvu zose mwatanze nsanga ziru zuzanya n’ukuri kuzuye impamvu za mbere zitera ubwiyongere bw’ihungabana nizo muvuze, ahubwo n’ingamba mwa tekerejeho zafasha kurigabanya cg kuri bungabunga izambere n’izo mwavuze kuko mwa byifuje nibikorwe birakenewe kuri buri kagali niharamuka ha shirwaho clinical psychology bizafasha kumenye umubari waba garagayeho icyo kibazo mugihe cyu mw’aka biduhe kumenya imibare yaba garagaje ihungabana mugihugu Harusheho kumenya n’izindi mpamvu zishobora kuba zitera irindi hungabana ridafitanye isano na genocide ya korewe abatutsi risho bora kuba riterwa n’ihohoterwa ritandu kanye rikorerwa mungo nizindi mpamvu zi tandukanye na njye ndumwe mubashizwe ubuzima bwomu mutwe

    • Muzambaze aho bingeze,hari iby’iciro by’abantu bitajya bivugwa cyangwa ngo byitabweho,abo ni ab’iciwe n’interahamwe,cyangwa abaGP-nterahamwe,kandi bitwa “ibyitso by’inyenzi”cyangwa ba” NTAICY4 WAMENYA ABO ALI BO”,Kubera ko babonaga kwitabira ubwicanyi bidakwiye na buhoro rwose,nyamara nabo barababaye cyane,barabundabunda,ndetse,imiryango ibashiraho n’udusigaye dutabarwa n’abagiraneza bitangiraga abandi kimwe n’undi wese warokotse.Ubwo se nk’abo agahinda kabo murakazi?Ihahamuka se?Indwara se zitavurwa zatewe n’ibyo byose?

Comments are closed.

en_USEnglish