*Umwaka w’amashuri 2016 utangira kuri uyu wa kabiri tariki 02 Gashyantare; *Mu mashuri abanza, ay’incuke n’ayisumbuye baratangirana n’integanyanyigisho nshya ivuguruye ishingiye ku bumenyi n’ubushobozi; *Iyi nteganyanyigisho nshya ngo ije kuba umuti w’ikibazo cy’ubushobozi buke bw’abarangiza amashuri iyo bageze ku isoko ry’umurimo. Minisiteri y’uburezi ikavuga ko kugira ngo intego z’iyi nteganyanyigisho nshya zigerweho, bisaba ko abarimu […]Irambuye
*Dr Habyalimana Jean Baptiste ahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandatu byo muri Africa yo hagati, *Congo Brazzaville ibamo Abanyarwanda benshi harimo n’abahunze mu 1994, ngo icyo azakora ni ukubunga, *Mu byo yavuze byamujyanye harimo no gushishikariza Abanyekongo gushora imari mu Rwanda. Ni umuhango wabaye ku wa gatandatu tariki 30/1/2016 mu mujyi wa Brazzaville, aho Diaspora […]Irambuye
Ikigo kigisha ikoranabuhanga, Tumba College of Technology cyongeye gusana ku nshuro ya kabiri mudasobwa zari zifite ibibazo bidakabije ku buryo zajugunywa. Gusana mudasobwa 229 zaturutse mu bigo bitanu byakozwe mu mpera z’icyumweru gishize. Ibyo bigo ni: Nyange Girls Secondary School, GS Gishanda, GS Buhabwa, GS Nyarusange na ES Bugarama. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Kagali Mechack […]Irambuye
Umusore Abdoulkarim Nsabimana wo mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Gitarama, Umurenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga yashyingiranywe n’umukunzi we Hadidja Mukankusi w’imyaka 62 y’amavuko kuri uyu wa 31 Mutarama 2016, aba bombi bavuga ko urukundo rutareba imyaka umuntu afite. Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, abantu babarirwa mu majana bari mu bukwe bwa Abdoulkarim Nsabimana […]Irambuye
Mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa gatandatu mu karere ka Karongi Umurenge wa Gitesi, abajura bateye SACCO Gitesi bica umuzamu uyirinda batwara umutamenwa ubikwamo amafaranga wa Banki. Kugeza ubu ntabwo barafatwa. Umuzamu bishe banize yari umugabo Anatole Mbarushimana w’imyaka 48 wari usanzwe aba no mu mutwe w’Inkeragutabara. Ubuyobozi muri uyu murenge buvuga ko bamusanze […]Irambuye
Ni bimwe mu byatangajwe na Dr Celestin Ntivuguruzwa umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi kuri uyu wa kane i Rulindo muri gahunda yo guha ibigo imashini zavuguruwe zari zishaje zikaba nshya bikozwe n’ikigo cya IPRC-North. Ku bw’uruganda Positivo ruteranyiriza za mudasobwa mu Rwanda, Leta ngo yatangiye kuzigura kugira ngo izihe abanyeshuri bibafashe kwiga neza. Mu mashuri […]Irambuye
Mu mezi ane ashize, ubwo hagwaga imvura ndetse n’umuyaga ukabije, mu Karere ka Nyaruguru, mu murenge wa Ngera honyine, Akagari ka Nyamirama hasenyutse inzu 10 ndetse n’ibyumba by’amashuri bitatu (3) byo ku ishuri rya G.S. Riba, abaturage basizwe iheruheru n’ibyo biza bakaza gucumbikirwa mu byumba by’amashuri n’ubu ntibarafashwa kubona amacumbi. Muri rusange imiryango igera kuri […]Irambuye
*Indwara z’umutima zica abantu miliyoni 17 buri mwaka *Abanyarwanda 30% bajya kwa muganga baba bafite hypertension *Abafite Hypotension bakaba ari 1% ku bagiye kwa muganga Dr Abel Kagame umuganga w’inzobere mu kuvura indwara z’umutima mu bitaro bya Kigali bya Kaminuza, yaganiriye n’Umuseke kuri uyu wa gatanu ku bijyanye n’indwara z’umutima. Avuga ko hari umubare munini […]Irambuye
Police y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano mu muhanda iravuga ko abatwara abantu muri rusange bakwiye kwihutira gushyira mu modoka zitwara abantu utwuma turinda kurenza umuvuduko (speed governors) wagenwe igihe ntarengwa kitaragera kugira ngo birinde guhura n’ibihano. Supt. Jean Marie Vianney Ndushabandi umuvugizi wa Police ishami ryo mu muhanda yatangaje ko hari abatwara abantu bamaze kubahiriza […]Irambuye
Umugabo Innocent Nsengiyumva w’imyaka 53 wo mu murenge wa Nyamabuye i Muhanga yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa kane ku bitaro bya Kabgayi aho yari yajyanywe kubera umuti wa Kioda uvanze na Acide yari yanyoye ngo yiyahure nyuma yo gushaka kwica umugore we akamuhusha. Nsengiyumva n’umugore we Alphonsine w’imyaka 38 abaturanyi babo bavuga […]Irambuye