Digiqole ad

Muhanga: Seminari Nkuru yibutse uwayiragijwe St Thomas D’Acquin

 Muhanga: Seminari Nkuru yibutse uwayiragijwe St Thomas D’Acquin

Abihayimana n’Abanyeshuri biga muri Seminari bari baje kwibuka uyu Mutagatifu.

Mu muhango wo kwibuka mutagatifu Tomasi wa Kwini(Saint Thomas D’Aquin) ari nawe waragijwe iyi Seminari nkuru ya Kabgayi, Padiri KAYISABE Védaste Umuyobozi w’iri shuri rikuru, yasabye abaryigamo gukurikiza urugero rw’uyu Mutagatifu uvugwaho kwicisha bugufi n’ubuhanga buhanitse.

Mu muhango wo kuzirikana umutagatifu waragijwe iri shuri rikuru
Mu muhango wo kuzirikana umutagatifu waragijwe iri shuri rikuru

Mu gikorwa ngarukamwaka gikomeye cyane ku bakristu b’idini gatulika ariko by’umwihari muri Seminari nkuru ya Kabgayi(Grand Séminaire de Kabgayi) iri mu majyepfo y’igihugu mu mujyi wa Muhanga, Padiri Kayisabe Védaste umuyobozi w’iri shuri avuga ko kwibuka uyu Mutagatifu buri mwaka ari igikorwa bubaha cyane kubera imirimo yaranze ubuzima bwe, ishingiye ku bwenge n’ubuhanga no kwicisha bugufi.

Ngo ibitabo yandikaga, ibyinshi byari bigamije gusubiza ibibazo abaturage babaga bafite muri icyo gihe.

Padiri Kayisabe avuga ko mu bitabo byinshi uyu Mutagatifu yanditse yari afite impano yo guhuza abantu no kubigisha   ubumuntu budashingiye cyane cyane ku bumenyi bahabwa mu mashuri, kuko ngo ari bwo butuma habaho amajyambere arambye.

Yagize ati “Hari abatubaza impamvu twahisemo uyu Mutagatifu, twe tubabwira ko imirimo ye ariyo yatumye tumuhitamo ngo atubere urugero rwiza»

Yvonne Mutakwasuku umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wari waje kwifatanya n’ubuyobozi bw’iyi Seminari, avuga ko kuba bafite umuntu bareberaho urugero rw’imirimo myiza yakoze, bakwiye gutera ikirenge mu cye maze bagafasha abatishoboye, basura abarwayi, imfungwa n’abababaye.

Mutagatifu Tomasi w’Akwini Seminari nkuru yaragijwe(Saint Thomas D’Acquin) yabayeho mu kinyejana cya 12, nubwo yapfuye afite imyaka mike igera kuri 49 ngo yari umuhanga wanditse ibitabo byinshi bishingiye ku mitekerereze ihanitse cyane.

Seminari nkuru ya Kabgayi ifite abanyeshuri 240 n’Abarimu barenga 30.

Abihayimana n'Abanyeshuri  biga muri Seminari bari baje kwibuka uyu Mutagatifu.
Abihayimana n’Abanyeshuri biga muri Seminari bari baje kwibuka uyu Mutagatifu.
Musenyeri Arkipiskopi  akaba n'Umushumba w'Arkidiyosezi ya Kigali Thadée NTIHUNYURWA  yari yitabiriye uyu muhango.
Musenyeri Arkipiskopi akaba n’Umushumba w’Arkidiyosezi ya Kigali Thadée NTIHUNYURWA yari yitabiriye uyu muhango.
Zimwe mu  nyubako za Seminari Nkuru ya Kabgayi(Philosophicum)
Zimwe mu nyubako za Seminari Nkuru ya Kabgayi(Philosophicum)

Elysee Muhizi
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • good!

Comments are closed.

en_USEnglish