*Impungenge hari izishingiye ku buziranenge bw’imodoka zizasimbura iza ONATRACOM, *Ubwiyongere bw’igiciro kuko iyo Sosiyeti izaba igamije ubucuruzi binyuranye n’uko ONTRACOM yakoraga, *Leta ivuga ko yabyizeho mu buryo buhagije, ariko ngo nta tike ya make izaba ihari, buri wese azajya yishyura angana n’ay’undi, *RFTC yemerewe kuzakorana na Leta ikagira imigabane ingana na 48% hatabayeho ipiganwa. Ku […]Irambuye
Abaturage batuye muri Kagarama, mu kagali ka Kibirizi, umurenge wa Rubengera barinubira ko bamaze imyaka itatu barabariwe imitungo ahagomba kubakwa amapoto manini azacamo umuriro, (abaturage ngo babwirwaga ko uzavanwa mu gihugu cya Ethiopia), kuva mu 2013 ariko n’uyu munsi ntibarahabwa ingurane. Bwa mbere abaturage babariwe muri 2007 hanyuma babwirwa ko umushinga wapfuye byahindutse. Bongeye kubarirwa […]Irambuye
Ku matariki 4-5-6 Ukwakira muri uyu mwaka, i Kigali hazabera inama mpuzamahanga izahuza abayobozi bakuru b’Amahoteli muri Afurika, ikazabanzirizwa no gufungura ihuriro rigiye kujya rihuza amahoteli, Kompanyi z’indege n’ibihuga by’indege muri Afurika mu rwego rwo gushaka uko izo nzego zatezwa imbere. Ku itariki 04 Ukwakira, ku nshuro ya mbere muri Afurika hazatangizwa ihuriro rigiye kujya […]Irambuye
Police y’u Rwanda yasubije kuri uyu wa gatatu umugabo Moses Ndizeye imodoka y’ivatiri ya Toyota Mark X yari yaguze muri Uganda ariko atazi ko ari inyibano, nyuma ibuze nyirayo ku bufatanye bwa Police zombi barayimusubiza ngo adahomba. Ndizeye avuga ko iriya modoka yari yayiguze tariki 21 Mutarama yafatiwe ku mupaka w’u Rwanda na Uganda wa […]Irambuye
Minisitiri w’uburezi Dr. Papias Musafiri aravuga ko ibibazo bito by’abanyeshuri batinze kugera ku mashuri n’ibura ry’imodoka byatewe n’uburangare bw’ababyeyi batohereje abana ku gihe cyagenwe. Kuri uyu wa kabiri, tariki 02 Gashyantare, nibwo umwaka w’amashuri wa 2016 mu mashuri abanza n’ayisumbuye watangiye. Hirya no hino mu bigo by’amashuri cyane cyane mu mashuri abanza, hagaragaye ibibazo by’imibare […]Irambuye
Abapolisikazi babiri bishwe bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti mu Ukuboza umwaka ushize, bashyinguwe mu cyubahiro mu bihe bitandukanye mu irimbi rya Rusororo, kuko imibiri yabo itari yagereye rimwe mu gihugu nk’uko bitangazwa na Polisi y’igihugu. Assistant Inspector of Police(AIP) Liliane Mukansonera na AIP Aimée Nyiramudakemwa bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri tariki 02 Gashyantare 2016 Leta y’u Rwanda yasinye amasezerano y’imikoranire n’Ikigo Nyafurika cy’Ubumenyi bw’imibare (AIMS-NEI). Iki kigo kizajya cyakira abanyeshuri bakomeza amasomo yabo mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bijyanye n’imibare n’ubumenyi. Mu masezerano yasinwe harimo kuba mu Rwanda ariho hazubakwa icyicaro cy’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubushakashatsi mu mibare n’ubumenyi. U […]Irambuye
02/02/2016 – Mu bujurire bwa Robert Ndatimana bwakiriwe n’Urukiko rukuru ku Kimihurura rwategetse kuri iki gicamunsi ko Robert Ndatimana atsinze urubanza yaregwagamo gutera inda umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure kuko Urukiko rwabonye ibimenyetso bishya ko uyu mukobwa ari mukuru. Robert Ndatimana yari afunze kuva tariki 18/12/2015 aho yari yashinjwe n’umwe mu babyeyi b’umukobwa (se w’umukobwa) […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki 01, Gashyantare, 2016 urubyiruko rwahuriye mu Karere ka Gasabo ruganira ku mateka yaranze u Rwanda kandi rwungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo rukomeze gusigasira ibyagezweho mu gihe cy’imyaka 22 ishize binyuze mu butwari bw’abanyarwanda. Abari mu kiganiro biyemeje kuzabungabunga ibyagezweho bityo bakagera ikirenge mu cy’intwari zababanjirije. Nk’uko byatangajwe na bamwe […]Irambuye
*Imyaka itatu irirenze abaturage baranze gukorera muri ako gakiriro, ubu katangiye kwiyasa imitutu, *Hirengagijwe bimwe mu by’ingenzi bikenerwa mu gakiriro, abaturage banze kugakoreramo. Abaturage bakora ibikorwa by’ubukorikori mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba bavuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’ibihombo baterwa n’itinda ry’isozwa y’imirimo y’inyubako y’agakiriro bagomba gukoreramo ubucuruzi bwabo mu buryo burambye, ibi ngo biterwa […]Irambuye